Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko imyanzuro w’umwiherero w’abayobozi bakuru uherutse , imyinshi yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenze 75 %.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yagezaga ku bayobozi basaga 350 bitabiriye Umwiherero ku nshuri ya 16 uri kubera mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro muri Gatsibo.
Umwiherero wa 15 wabaye guhera tariki 26 Gashyantare 2018 kugeza tariki 1 Werurwe uwo mwaka. Imyanzuro 13 niyo yawufatiwemo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko iyo myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa 48, muri byo 37 byagezweho ku kigereranyo kiri hagati hejuru ya 75 %, ibikorwa icyenda byagezweho hagati ya 50 % na 74 % naho ibikorwa bibiri biracyari munsi ya 50 %.
Ibyo bikorwa bibiri bikiri munsi ya 50 %, Dr Ngirente yavuze ko harimo umwanzuro urebana no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije.
Yavuze ko impamvu utagezweho uko byifuzwaga ari ukubera ko ibikorwa byo kwimura abatuye mu kajagari no kubaka imihanda byarekererwe.
Undi mwanzuro wakererewe ni uwo kwihutisha gahunda yo gutubura imbuto n’ifumbire bikorewe imbere mu gihugu. Yavuze ko ibyo gutubura imbuto hari ibyakozwe ariko ibyo gutunganyiriza ifumbire mu gihugu ngo biracyari inyuma.
Mu myanzuro yagezweho ku buryo bushimishije, harimo ujyanye no kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact).
Yavuze ko mu gutegura imihigo y’uturere ya 2018-2019, hashingiwe ku bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri gahunda yo kwihutisha Iterambere ry’Igihugu, 2017-2024 (NST1). Byashingiye kandi ku gukemura ibibazo byihariye bya buri karere.
Ku mwanzuro ujyanye no kurwanya ruswa, yavuze ko hakajijwe ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Yavuze ko muri 2018, hagarujwe amafaranga angana na 2.028.298.900 yari yanyerejwe.
Ku mwanzuro wo kubika kubika amakuru (database) y’abarangije kwiga za kaminuza n’amashuri makuru kugira ngo bahuzwe n’isoko ry’umurimo, yavuze ko abagera ku 78.330 bamaze kwandikwa, muri bo, 5.774 bakaba ari abize mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.
Ku kuvugurura Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (EGF), Minisitiri w’Intebe yavuze ko cyavuguruwe kigahuzwa na gahunda yo Kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (NST1). Yavuze ko ubu n’abacuruzi bato bohereza ibicuruzwa mu mahanga bemerewe gufashwa.
Yavuze ko amafaranga ikigega kimaze gutanga yiyongereye agera kuri miliyari 3.8 Frw muri Gashyantare 2019 avuye kuri miliyari 1.6 mu 2017.
Mu rwego rwo guteza imbere imigi yunganira Kigali, yavuze ko hasojwe igice cya mbere cyo kuyishyiramo imihanda ya kaburimbo iri ku burebure bungana na Km 28,1.
Mu bijyanye no guteza imbere uburezi, mu 63.337 bari bahawe amahugurwa y’ibanze ku nteganyanyigisho nshya ishingiye ku guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri (CBC), abagera ku 54.447 bamaze guhabwa amahugurwa yimbitse ku masomo yihariye kandi Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa gikomeza.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Ngirente yavuze abarimu bashya 834 bahawe akazi.
Yanagarutse ku mushahara wa mwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta wiyongereyeho 10 % guhera muri Werurwe uyu mwaka.
Mu kongera ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima, Minisitiri w’Intebe yavuze ko abajyanama b’ubuzima 48,472 bahawe amahugurwa atandukanye yo kubafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo kandi bakomeje guhabwa ibikoresho bakenera.
Abibumbiye mu makoperative 384 ari hirya no hino mu Gihugu, bafashijwe guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu.
Mu guteza imbere gahunda y’imbonezamikorere y’abana bato, Dr Ngirente yavuze ko abana 11,374 bari munsi y’imyaka itanu bari barwaye bwaki bahawe amata, hanashyirwaho gahunda yo kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zihurira ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi.
Ku mwanzuro wo kongera amavuriro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hubatswe amavuriro 103 ku 100 yari ateganyijwe muri uwo mwaka.
Src : IGIHE