• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Editorial 14 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibyatangajwe na Uganda ivuga ko atari ukuri, ko hari ibibazo ahubwo ikwiye kubanza gukemura kugira ngo ubucuruzi busesuye bushoboke.

Yagize iti “Ntabwo bishoboka ko habaho ubucuruzi busesuye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu gihe abacuruzi bicwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni ibibazo bikomeye bikeneye gukemurwa. Ibivugwa ko u Rwanda rwashyiriyeho Uganda ikumira mu by’ubucuruzi ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo bigamije kuyobya uburari.”

Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.

U Rwanda ruherutse gusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe ibyo bibazo bizakemukira. Uganda yabaye nk’izamura ijwi ubwo u Rwanda rwasabaga ko amakamyo aremereye adakomeza kunyura ku mupaka wa Gatuna agakoresha indi, kugira ngo hihutishwe ibikorwa byo kuwagura ku ruhande rw’u Rwanda, Uganda yo ifata ko ari ukubangamira ubucuruzi.

Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko hari amagana y’abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda, ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Kuteesa kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri Uganda byinjiraga mu Rwanda byakumiriwe n’abayobozi b’u Rwanda.

2019-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali  17 kuva yafata ubutegetsi

Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi

Editorial 31 Oct 2018
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024
Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Editorial 05 Aug 2020
Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Editorial 15 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league
Amakuru

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Editorial 25 Jul 2024
Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire
Mu Rwanda

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Editorial 07 Apr 2018
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha
UBUKUNGU

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Editorial 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru