Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibyatangajwe na Uganda ivuga ko atari ukuri, ko hari ibibazo ahubwo ikwiye kubanza gukemura kugira ngo ubucuruzi busesuye bushoboke.
Yagize iti “Ntabwo bishoboka ko habaho ubucuruzi busesuye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu gihe abacuruzi bicwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni ibibazo bikomeye bikeneye gukemurwa. Ibivugwa ko u Rwanda rwashyiriyeho Uganda ikumira mu by’ubucuruzi ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo bigamije kuyobya uburari.”
Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.
U Rwanda ruherutse gusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe ibyo bibazo bizakemukira. Uganda yabaye nk’izamura ijwi ubwo u Rwanda rwasabaga ko amakamyo aremereye adakomeza kunyura ku mupaka wa Gatuna agakoresha indi, kugira ngo hihutishwe ibikorwa byo kuwagura ku ruhande rw’u Rwanda, Uganda yo ifata ko ari ukubangamira ubucuruzi.
Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko hari amagana y’abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda, ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Kuteesa kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri Uganda byinjiraga mu Rwanda byakumiriwe n’abayobozi b’u Rwanda.