• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa

Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa

Ubwanditsi 15 Mar 2019 Mu Mahanga

Abanyarwanda batatu bavuga ko bari bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda bashyikirijwe ubutegetsi bw’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Aba barimo  Amon Ngabonzima, Xavier Gashongore na Augustin Maniragaba nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ngabonzima w’imyaka 15 atuye mu Karere ka Gakenke akaba yari yaratawe muri yombi kuwa 5 Ukwakira 2018, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Makenke iri mu Karere ka Mbarara. Avuga ko yari agiye muri Uganda gusura mushiki we.

Yagize ati  “ Ubwo nari ngeze Kisoro, nafashe bisi injyana Fort portal (…) ngeze mu gasanteri ka Bushenyi basi irahagarara (…). Abanyarwanda  batatu twari kumwe  bahise babavanamo ari nako badushinja kuba intasi z’u Rwanda.”

Ngabonziza avuga ko polisi yahise ibajyana ahitwa Makenke ndetse akemeza ko abandi Banyarwanda babiri bapfuye bitewe no gukorerwa iyicarubozo.

Mugenzi we Gashongore w’imyaka 39 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yabaga muri Uganda kuva mu 2000. Ubusanzwe yari umuhinzi akanogosha. Avuga ko yafatiwe aho yakoreraga imirimo yo kogosha kuwa 1 Gashyantare 2019 ajyanwa mu kigo cya gisirikare ngo akorerwa iyicarubozo.

Ati “ Twajyanwe Fort Portal aba ariho dufungirwa nyuma tujyanwa Makenke. Twari abantu batatu mu cyumba cya gereza(…), batumenagaho amazi mu maso inshuro eshatu, agahita atwinjira mu mazuru. Ibi byatumaga tuva amaraso mu mazuru.”

Uyu avuga ko iyo bajyaga hanze, babambikaga imyenda ya gisirikare ku buryo utabizi wese yagiraga ngo ni abasirikare.

Gashongore avuga ko bavuye Makenke bakajyanwa  kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara, nyuma bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo kandi avuga ko ibyangombwa bye byose byafatiriwe ndetse akamburwa miliyoni  imwe n’ibihumbi 200 by’amashilingi yari afite kandi ko umuryango we wari utazi aho aherereye.

“ Ku Banyarwanda niyo waba ufite ibyangombwa byemewe, baragufunga bagushinja ko uri intasi. Inama nagira Abanyarwanda ni uko Uganda atari ahantu ho kuba, mureke dukore cyane duteze imbere iguhugu cyacu.” Ibi ni ibivugwa na Ngabonziza ari na we muto mu birukanwe.

U Rwanda rutangaza ko hari Abanyarwanda 190 bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri Uganda. Ruvuga ko kandi abasaga 900 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu. Ku rundi ruhande, Uganda ihakana ko nta Munyarwanda n’umwe ifunze. Ku bw’ibyo, u Rwanda rwamaze kugira inama abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

2019-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Ubwanditsi 08 Aug 2021
Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza  akazi kabo

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo

Ubwanditsi 15 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?
Amakuru

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Ubwanditsi 19 Mar 2022
Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier
INKURU NYAMUKURU

Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier

Ubwanditsi 22 Jun 2018
“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni
HIRYA NO HINO

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

Ubwanditsi 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru