• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yakiriye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, wageze mu Rwanda yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum.

Ni inama itangira kuri uyu wa Mbere ikazasozwa ku wa Kabiri, muri Kigali Convention Centre. Ihurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 70, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bane, ba minisitiri 30 n’abayobozi bakuru b’ibigo 700.

Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya karindwi ihuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Kuri Perezida Tshisekedi ni umwanya wo kugaragaza gahunda ye nzahurabukungu ku gihugu gifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Tshisekedi watangiye kuyobora RDC muri Mutarama, aragaragaza ingamba afite mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu nk’ibikorwa remezo n’ubuhinzi, kurwanya ubushomeri no guteza imbere uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida Gnassingbé wa Togo, byitezwe ko agaragariza abayitabiriye gahunda y’igihugu cye y’iterambere mu myaka itanu. Mu bandi bayobozi bageze i Kigali harimo Perezida wa Ethiopie Sahle-Work Zewde na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly.

Tshisekedi agize uru ruzinduko mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, ndetse Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, iheruka kwemererwa gutangira ingendo ziva i Kigali zijya mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, azatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Ingendo Kigali-Kinshasa zizatangira hagati muri Mata.

Src : Igihe

2019-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukwikunda n’ukwiriza kwa Uganda mu mutima w’ibibazo byayo n’u Rwanda

Ukwikunda n’ukwiriza kwa Uganda mu mutima w’ibibazo byayo n’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Uko Perezida Museveni yahaye abana ibisuguti n’imitobe byarangije igihe 

Uko Perezida Museveni yahaye abana ibisuguti n’imitobe byarangije igihe 

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

RUSHYASHYA 15 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa
Mu Rwanda

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Ubwanditsi 24 Jul 2017
ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO
ITOHOZA

ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO

Ubwanditsi 24 Jul 2016
RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal
INKURU NYAMUKURU

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru