Mu kiganiro cyabanjirije ibindi mu nama y’abayobozi b’ibigo muri Afurika ACF2019 irimo kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ibura ry’ubushake bwa politiki ari ryo rituma urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda ritagerwaho kuko Uganda ikomeje gufungirana u Rwanda.
Perezida Kagame yatanze ingero nke muri nyinshi z’uburyo hari ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda bigana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ariko byagera muri Uganda bikabuzwa gukomeza kandi nta mpamvu itangwa.
Yagize ati “Twari dufite imizigo ijya Mombasa. Kugira ngo tugereyo tugomba guca muri Uganda. Igisekeje, ni uko twembi (ndavuga u Rwanda na Uganda) tudakora ku Nyanja, ariko twebweho iyo dushatse gukoresha iyo nzira, dufungiranwa ubugira kabiri, kuko Uganda irongera ikadufungirana.”
“Imodoka zari zikoreye amabuye y’agaciro zigana Mombasa zafungiwe muri Uganda mu gihe cy’amezi atanu, dushatse kubaza ikibazo uko giteye mu bashinzwe imisoro, dusanga iyo mizigo yari yujuje ibisabwa. Tubajije na bagenzi babo muri Uganda na bo batubwira ko nta kibazo, ko bazemereye gukomeza urugendo.”
Yavuze kandi ko babajije impamvu zafashwe maze abazihagaritse muri Uganda bakavuga ko ari itegeko bahawe rituruka hejuru. Avuga ko abababwiye aya makuru atari n’Abanyarwanda ati “Abo nta n’ubwo ari Abanyarwanda, ni abashoramari b’abanyamahanga. Ni umushoramari w’umudage.”
Perezida Kagame kandi yatanze urugero rw’amata yaganaga muri Kenya maze agapfira mu nzira bitewe no kuyabuza gukomeza urugendo kandi nta mpamvu.
Ati “Hari abashoramari b’Abanyakenya barimo bajyana amata muri Kenya…, bakura amata mu Rwanda, muri Uganda n’ahandi. Ndibwira ko bafite ubushobozi bwagutse bwo kuyatunganya. Ayo mata yangiwe gukomeza urugendo muri Uganda hashira iminsi, bituma ibihumbi bya za litiro byangirika.”
Perezida Kagame yanagaragaje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo ndetse avuga ko ntako u Rwanda rutagize ariko Uganda ntigire icyo ikora.
Ati “Dufite amagana y’Abanyarwanda bafashwe bagafungirwa muri za gereza, amezi menshi ndetse n’imyaka muri Uganda. Ubu ntabwo barimo bacirwa imanza ahubwo bakomeje baborera muri za gereza muri Uganda. Urebye ni nk’aho Uganda iri kuvuga ngo ntimuze mu gihugu cyacu.”
Avuga ko bagaragarije iki kibazo Guverinoma ya Uganda kuva mu myaka ibiri ishize ariko ntihagire igikorwa. “Niba mufite Abanyarwanda bakoze ibyaha muri Uganda, mubikemure mu buryo bukurikije amategeko.”
Uretse no kuba nta butabera aba bantu bari guhabwa, yavuze ko nta n’ubwo bari kwemererwa gusurwa na ambasade. Ambasaderi ati “N’abandi ba dipolomate ntabwo bashobora kujya kubasura kuko bamwe muri aba bantu bafungiye muri za gereza zitazwi.”
Perezida Kagame kandi yasobanuye ku bijyanye no gufunga umupaka, yerekana ko u Rwanda rufite imipaka itatu iruhuza na Uganda, ariko umwe gusa akaba ari wo utari gukora uko bikwiye.
Yagize ati “Ni umwe gusa utari gukora ku buryo busanzwe kubera ibikorwa by’ubwubatsi. Urakora nko kuri 20 cg 30% kandi turizera ko mu byumweru bike uza kuba ukora bisanzwe. Ikibazo rero ni ubushake bwa politiki mbere y’uko biba ikindi.”
Ubwo u Rwanda rwarimo rwakira inama ku rujya n’uruza n’isoko rusange muri Afurika yabereye hano AfCFTA, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame yahise ajya muri Uganda.
Yagize ati “Nahise nsura Uganda. Ese muzi icyari kinjyanyeyo? Mu by’ukuri ni ugukemura iki kibazo ndi kuvugaho. Nagiye kureba Perezida wa Uganda ndamubaza nti ese ibi ni ibiki? Kuki ari uku biri kugenda? Nanaboneyeho kubwira abayobozi muri kiriya gihugu ibyari byaganiriwe mu nama hano.
Ndamubwira nti hari imishinga minini ireba Afurika iri kuganirirwa hariya ariko ibihugu byombi biri kugongana muri ibi bintu umuntu atabona n’uko asobanura. Ndamubaza nti ese kuki tutakorana ngo ibi bintu tubikemure kugira ngo twese twungukire muri ino mishinga iri kuganirwaho ku rwego rw’umugabane? Iyo ni yo mpamvu yari yanjyanyeyo ariko hari ibintu ntashobora gusobanura. Kuko byarakomeje.”
Src: KT
Lille
Ego kooo,,. HE ko arimo kuregana cyaneeee
Emmy
Ariko se ibi ubona aribyo kwihererana nibanga se?ibi nibyo bidindiza Abanyafrica ubu se inyungu abayobozi ba Uganda bazageza ku baturage babo bivuye muraya marorerwa niyihe ?AFRICA waragowe tu.