• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Editorial 25 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Mu kiganiro cyabanjirije ibindi mu nama y’abayobozi b’ibigo muri Afurika ACF2019 irimo kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ibura ry’ubushake bwa politiki ari ryo rituma urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda ritagerwaho kuko Uganda ikomeje gufungirana u Rwanda.

Perezida Kagame yatanze ingero nke muri nyinshi z’uburyo hari ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda bigana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ariko byagera muri Uganda bikabuzwa gukomeza kandi nta mpamvu itangwa.

Yagize ati “Twari dufite imizigo ijya Mombasa. Kugira ngo tugereyo tugomba guca muri Uganda. Igisekeje, ni uko twembi (ndavuga u Rwanda na Uganda) tudakora ku Nyanja, ariko twebweho iyo dushatse gukoresha iyo nzira, dufungiranwa ubugira kabiri, kuko Uganda irongera ikadufungirana.”

“Imodoka zari zikoreye amabuye y’agaciro zigana Mombasa zafungiwe muri Uganda mu gihe cy’amezi atanu, dushatse kubaza ikibazo uko giteye mu bashinzwe imisoro, dusanga iyo mizigo yari yujuje ibisabwa. Tubajije na bagenzi babo muri Uganda na bo batubwira ko nta kibazo, ko bazemereye gukomeza urugendo.”

Yavuze kandi ko babajije impamvu zafashwe maze abazihagaritse muri Uganda bakavuga ko ari itegeko bahawe rituruka hejuru. Avuga ko abababwiye aya makuru atari n’Abanyarwanda ati “Abo nta n’ubwo ari Abanyarwanda, ni abashoramari b’abanyamahanga. Ni umushoramari w’umudage.”

Perezida Kagame kandi yatanze urugero rw’amata yaganaga muri Kenya maze agapfira mu nzira bitewe no kuyabuza gukomeza urugendo kandi nta mpamvu.

Ati “Hari abashoramari b’Abanyakenya barimo bajyana amata muri Kenya…, bakura amata mu Rwanda, muri Uganda n’ahandi. Ndibwira ko bafite ubushobozi bwagutse bwo kuyatunganya. Ayo mata yangiwe gukomeza urugendo muri Uganda hashira iminsi, bituma ibihumbi bya za litiro byangirika.”

Perezida Kagame yanagaragaje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo ndetse avuga ko ntako u Rwanda rutagize ariko Uganda ntigire icyo ikora.

Ati “Dufite amagana y’Abanyarwanda bafashwe bagafungirwa muri za gereza, amezi menshi ndetse n’imyaka muri Uganda. Ubu ntabwo barimo bacirwa imanza ahubwo bakomeje baborera muri za gereza muri Uganda. Urebye ni nk’aho Uganda iri kuvuga ngo ntimuze mu gihugu cyacu.”

Avuga ko bagaragarije iki kibazo Guverinoma ya Uganda kuva mu myaka ibiri ishize ariko ntihagire igikorwa. “Niba mufite Abanyarwanda bakoze ibyaha muri Uganda, mubikemure mu buryo bukurikije amategeko.”

Uretse no kuba nta butabera aba bantu bari guhabwa, yavuze ko nta n’ubwo bari kwemererwa gusurwa na ambasade. Ambasaderi ati “N’abandi ba dipolomate ntabwo bashobora kujya kubasura kuko bamwe muri aba bantu bafungiye muri za gereza zitazwi.”

Perezida Kagame kandi yasobanuye ku bijyanye no gufunga umupaka, yerekana ko u Rwanda rufite imipaka itatu iruhuza na Uganda, ariko umwe gusa akaba ari wo utari gukora uko bikwiye.

Yagize ati “Ni umwe gusa utari gukora ku buryo busanzwe kubera ibikorwa by’ubwubatsi. Urakora nko kuri 20 cg 30% kandi turizera ko mu byumweru bike uza kuba ukora bisanzwe. Ikibazo rero ni ubushake bwa politiki mbere y’uko biba ikindi.”

Ubwo u Rwanda rwarimo rwakira inama ku rujya n’uruza n’isoko rusange muri Afurika yabereye hano AfCFTA, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame yahise ajya muri Uganda.

Yagize ati “Nahise nsura Uganda. Ese muzi icyari kinjyanyeyo? Mu by’ukuri ni ugukemura iki kibazo ndi kuvugaho. Nagiye kureba Perezida wa Uganda ndamubaza nti ese ibi ni ibiki? Kuki ari uku biri kugenda? Nanaboneyeho kubwira abayobozi muri kiriya gihugu ibyari byaganiriwe mu nama hano.

Ndamubwira nti hari imishinga minini ireba Afurika iri kuganirirwa hariya ariko ibihugu byombi biri kugongana muri ibi bintu umuntu atabona n’uko asobanura. Ndamubaza nti ese kuki tutakorana ngo ibi bintu tubikemure kugira ngo twese twungukire muri ino mishinga iri kuganirwaho ku rwego rw’umugabane? Iyo ni yo mpamvu yari yanjyanyeyo ariko hari ibintu ntashobora gusobanura. Kuko byarakomeje.”

Src: KT

2019-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Editorial 15 May 2018
Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Editorial 25 Sep 2019
Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Editorial 13 Feb 2019
Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Editorial 29 Jul 2018

2 Ibitekerezo

  1. Lille
    March 25, 201912:31 pm -

    Ego kooo,,. HE ko arimo kuregana cyaneeee

    Subiza
  2. Emmy
    March 25, 20194:32 pm -

    Ariko se ibi ubona aribyo kwihererana nibanga se?ibi nibyo bidindiza Abanyafrica ubu se inyungu abayobozi ba Uganda bazageza ku baturage babo bivuye muraya marorerwa niyihe ?AFRICA waragowe tu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Editorial 17 Nov 2018
Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 04 Aug 2025
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa
Amakuru

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Editorial 13 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru