Hashize iminsi itangazamakuru ryo muri Uganda by’umwihariko iryegamiye kuri leta rigaragaza uburyo riri inyuma ya Rujugiro Tribert hamwe n’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru mashya agezweho ni uko ibinyamakuru bikomeye birimo New Vision, NTV na The East African byasabwe n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI n’Umutwe wa RNC gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro.
Amakuru avuga ko ku wa 26 Werurwe 2019, itsinda ry’abanyamakuru ba New Vision, The East African na NTV ryagiye mu gace ka Arua gutara inkuru zivuga ku ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ruri muri ako gace.
Ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uru rugendo rwari ruteguwe ku wa 19-22 Werurwe ariko ruza kwimurirwa ku wa 26-29 Werurwe.
Bivugwa ko uru rugendo rwo muri Arua rwari rugamije kugaragaza isura nziza ya Rujugiro nk’umugabo utikubira ufite uruganda rw’itabi rwitwa Meridien Tobacco Company rumaze guhindura ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace by’umwihariko abahinzi b’itabi, rukabakura mu bukene ndetse rukagira n’uruhare mu izamuka ry’ubukungu bwa Uganda.
Uru ruganda rwa Rujugiro, Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, ni umwe mu barufitemo imigabane.
Abanyamakuru bagiye gutara iyi nkuru ngo mbere y’uko bahabwa uyu mukoro, basabwe gushaka ubuhamya bw’abahinzi bari basanzwe mu bukene mbere y’uko Rujugiro ashinga uruganda muri aka gace ndetse ubu ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse kubera rwo.
Bivugwa ko babwiwe ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri ako gace bahawe amabwiriza yo kuvuga ko ubuzima bw’abakene bo muri ako gace bwahindutse ku kigero cyo hejuru kuva Rujugiro yahashora imari.
Izi nkuru zigaragaza impinduka Rujugiro yazanye muri aka gace, abanyamakuru bagiye kuzikora bigizwemo uruhare na CMI ndetse na RNC ihagarariwe na Sulah Nuwamanya wajyanye na bo.
Hashize amezi agera kuri atatu ubuyobozi muri Uganda bugerageza kugaragaza neza izina rya Rujugiro, wakunze gushyirwa mu majwi nk’umuntu wa mbere utera inkunga ibikorwa by’umutwe wa RNC usigaye ukorera muri Uganda mu buryo bweruye.
Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo The New Vision na The Daily Monitor byo bimaze iminsi bimugaragaza nk’umushoramari w’umutima mwiza ufite ibikorwa byahinduye ubuzima bw’abanya-Uganda nubwo bizwi neza ko ubucuruzi bwe bwakunze kugaragaramo ruswa n’abantu badatana nayo ndetse no kunyereza imisoro.
David Himbara ukunze kugaragaza isura nziza ya Rujugiro ku buryo benshi bamufata nk’umuvugizi we nawe aherutse kugirana ikiganiro na NTV Uganda amugaragaza nk’umuntu w’agatangaza.
Iki gikorwa cyo gushaka kugaragaza Rujugiro nk’umuntu w’ingirakamaro kiri kuba nyuma y’igitutu gikomeye u Rwanda rwashyize ku bayobozi ba Uganda rugaragaza ko uyu mugabo atera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.
Birasa n’aho aho gukemura ikibazo cyagaragajwe Guverinoma ya Uganda yashyize imbaraga nyinshi mu gukora ibitandukanye yerekana ko Rujugiro ari umuntu mwiza.
Bararengana Jean Berchmans
Ese Andrew Mwenda yamenye ibyabaye? Gusa n’ubwo atahabaye ntazabura kudutangariza inkuru iturema agatima kugirango ay’ukwezi gutaha azamugereho vuba.