• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Editorial 30 Mar 2019 POLITIKI

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gushakira hamwe umuti w’bibazo bituma ukwihuza kwabyo kugorana kugira ngo bitazakereza umugabane wa Afurika kugera ku ntego y’ubuhahirane no koroshya urujya n’uruza.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Kigali ubwo yatangizaga umwiherero w’umunsi umwe w’inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize EAC.

Uwo mwiherero ubaye mu gihe u Rwanda arirwo ruyoboye uwo muryango kugira ngo harebwe aho umuryango uvuye mu myaka 20 ishize wongeye kubyutswa, aho ugeze n’ingamba zafatwa ngo ugere aho wifuza kugera.

Umwiherero nk’uyu uheruka kuba mu mwaka wa 2009 ubwo u Rwanda rwari ruyoboye EAC.

Perezida Kagame yavuze ko kubwizanya ukuri no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari ari byo bizatuma intego zo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango kugerwaho.

Ati “Dukeneye byihutirwa gushyira umuryango wacu ku murongo mu kumva ko ari uwacu, dutanga ibyo dusabwa byose ariko nako duharanira gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo dushinzwe mu micungire y’inzego zawo. Nibwo buryo bwonyine bwo gukomeza kuba abizerwa n’abanyagaciro ku baturage bacu. Bizagorana no kugera ku ntego zoroshye twiyemeje mu gihe ibi bidakozwe uko bikwiye.”

Yavuze ko hakwiye gukurwaho imbogamizi zose zituma imishinga ibihugu byiyemeje itagerwaho, cyane cyane izitirwa n’ubushake buke bwa politiki.

Ati “Byinshi muri ibi bisaba gusa ubushake bwa politiki. N’akantu gato iyo kagezweho kagaragaza ubushake bwiza bikongera icyizere cy’abaturage bacu muri EAC. None se kuki twakiyambura ayo mahirwe dufitiye ubushobozi?”

Yagaragaje umumaro wo kwishyira hamwe ashingiye ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yemerejwe i Kigali, umwaka ushize.

Yavuze ko abacuruzi n’abaturage muri Afurika banyotewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano azakuraho imbogamizi zatumaga ubuhahirane butagenda neza. Icyakora Perezida Kagame yibukije ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba atari wo ukwiye gukerereza urwo rugendo.

Ati “Tuzi akarere kacu n’ibikeneye gukorwa ngo natwe tujye muri uru rugendo. Ntabwo twakwemera gusigara inyuma cyangwa ngo abe ari twe dutinza abandi. EAC ifite igikenewe cyose ngo ibere intangurugero abandi muri uku kwihuza.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko uyu muryango ufite amategeko n’imigambi myiza ariko itagerwaho uko bikwiriye kubera ubushake buke bwa politiki.

Yavuze ko muri uyu mwiherero baraganira ku mbogamizi zituma ibyo bidakunda n’icyakorwa ngo ziveho.

Nduhungirehe yanavuze ko abaturage ba EAC badafite amakuru ahagije ku kamaro k’uwo muryango, akaba ari inshingano z’abayobozi kubumvisha ibyiza byawo.

Ati “Ubundi twawushyiriyeho kugira ngo woroshye ubucuruzi, abantu bacuruzanye nta mipaka ariko usanga rimwe na rimwe n’abacuruzi ubwabo batazi neza inyungu babifitemo. Ni twebwe rero bo kugira ngo tuganire nabo ukuntu bagira uruhare mu byemezo dufata.”

Uyu mwiherero ubaye mu gihe u Rwanda na Uganda bifitanye ibibazo mu mubano ariko Nduhungirehe yavuze ko atari byo baribandaho uyu munsi, icyakora nabyo ngo bishobora gukomozwaho kuko bibangamiye intego yo kwihuza.

Umunyamabanga Mukukuru wa EAC, Amb Libérat Mfumukeko yavuze ko nubwo uwo muryango ufite ibibazo, bidakomeye cyane ku buryo bitakemuka.

Uyu muryango wakomeje gutaka ubukererwe bw’imisanzu y’ibihugu ituma inzego za EAC zidakora neza, dore ko no kugeza ubu mu ngengo y’imari ya 2018/2019 ibihugu bimaze gutanga imisanzu ku kigero hafi cya 60 %.

Mfumukeko yavuze ko nubwo hakirimo ubukererwe bidakabije cyane kuko ngo hari indi miryango ibihugu bimara n’imyaka itanu bitaratanga imisanzu.

Ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo ntibyitabiriye umwiherero. Nduhungirehe yavuze ko u Burundi bwabandikiye bumenyesha ko butazaza kubera impamvu ziri mu gihugu naho Sudani y’Epfo yo ntacyo yigeze ibamenyesha.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 usenyuka mu 1977. Wongeye kubyutswa mu mwaka wa 1999.

2019-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika: Perezida Kagame yasubije uburyo yatsinze amatora ku kigero cyo hejuru mu matora aheruka namajwi, 98,7%  [ VIDEO ]

Amerika: Perezida Kagame yasubije uburyo yatsinze amatora ku kigero cyo hejuru mu matora aheruka namajwi, 98,7% [ VIDEO ]

Editorial 21 Sep 2017
William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

Editorial 11 Jan 2018
Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Editorial 04 Jun 2017
Perezida Magufuli yocyejwe igitutu ashinjwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Perezida Magufuli yocyejwe igitutu ashinjwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Editorial 18 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”
HIRYA NO HINO

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Editorial 15 Mar 2019
Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo w’agateganyo, imikino y’ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije
Amakuru

Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo w’agateganyo, imikino y’ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije

Editorial 04 Nov 2022
Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko  n’umugore atwite
ITOHOZA

Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko n’umugore atwite

Editorial 04 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru