Inzego z’umutekano muri Uganda zashimuse Abanyarwanda batanu barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ADEPR Uganda, Ntakirutimana Théoneste, kuri ubu bitazwi aho aherereye.
Ibikorwa byo guta muri yombi no gushimuta Abanyarwanda bakorera muri Uganda byakajije umurego kuva mu myaka ibiri ishize aho inzego z’umutekano zibafata zikajya kubatotereza muri za kasho zitazwi.
Virunga Post dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu minsi 14 ishize Abanyarwanda batanu bashimuswe n’inzego z’umutekano bashinjwa impamvu yabaye icyita rusange yo kwitwa ‘intasi z’u Rwanda.’
Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR muri Uganda, Ntakirutimana Théoneste ni we uheruka gushimutwa vuba kuko yaburiwe irengero i Kampala ku wa 28 Werurwe 2019.
Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) nirwo rwagiye ruba inyuma ibi bikorwa bigirira inabi abanyarwanda aho rufata abantu nta nyandiko zashyizweho cyangwa ubundi buryo bwemewe butuma umuntu atabwa muri yombi.
Ibura rya Ntakirutimana rirakurikira irya Cyusa Jean Paul, umukirisitu wo muri ADEPR i Kampala wabuze ku wa 22 Werurwe 2019.
Muri Mata 2015, nibwo ADEPR yaguye amarembo ishinga ishami ryayo muri Uganda, hashyirwaho umushumba mukuru ukuriwe n’Umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.
Iri torero rikorera muri Uganda byemewe n’amategeko y’iki gihugu, abayoboke baryo batangiye kwinjirirwa nyuma y’abandi bashimuswe barimo Peace Lydia Mahoro wafashwe ku wa 18 Werurwe; Karangwa Daniel watwariwe i Kiboga ku wa 26 Werurwe na Habimana Issa wafashwe ku wa 19 Werurwe 2019.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda bagiye bafatwa bakajyanwa ahantu hatazwi akaba ariho bakorerwa iyicarubozo.
Mu buhamya bwabo, abafashwe bagafungwa muri ubwo buryo bavuga ko uburenganzira bwabo buhonyorwa bidasanzwe kugeza aho bibaza icyo baremewe.
Abafungiwe muri izo kasho bahamya ko abakozi ba CMI nibura batanu baba bazengurutse umusivili w’Umunyarwanda umwe. Ngo iyo bakimufata, bamusunikira mu modoka ifite ibirahuri bitabona, bakamwambika ikintu kimeze nk’ingofero mu mutwe gituma atabona.
Abanyuze muri ubu buzima bavuga ko ibi bikurikirwa no kujyanwa ahantu hatazwi mu habarirwa ku 100, CMI igenzura nka kasho ifungiramo abantu binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Hari igihe bajyanwa ku Biro bikuru bya CMI biri mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo umutwe RNC wa Kayumba Nyamwasa ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo na FDLR.
Rwagaragarije iki gihugu ko rubangamiwe n’uburyo abaturage barwo bafatwa, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakirukanwa muri Uganda nta mpamvu ifatika.
Muri kasho za CMI, abagejejwemo barakubitwa, bakicishwa inzara, bakagaburirwa ibyo kurya byamenwe hasi mu myanda n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.
Umunyemari ukomoka mu Rwanda, Niyigena Patrick watotejwe na CMI mu Ukwakira 2018, yavuye imuzi uko yamaze iminsi itatu ahatwa inkoni kugeza akubiswe umunwa urasaduka.
Yavuze ko bamuteye ikintu ‘kimeze nk’urushinge’ yaketse ko cyarimo uburozi mbere yo kumujugunya ku muhanda i Kampala bamaze kumucucura $ 2600 yari afite.
Mu buhamya bw’Abanyarwanda bashobora kurokoka kasho ya CMI iri Mbuya bayigereranya n’ikuzimu ku Isi.
Muhawenimana Damascène washimuswe mu Ukuboza 2018, yatangaje ko “Abakozi ba CMI ni abagome batigeze ubumuntu muri bo.’’
Yakomeje avuga ko “Bakubita abantu bakoresheje insinga z’amashanyarazi cyangwa ubuhiri. Bafungira abantu mu mwijima, hari umunuko udasanzwe kandi buri gihe baba bafunze ikintu mu mutwe ngo amaso yabo acike intege. Ntibabarira n’abasaza kuko hari uwo nabonye uruhu ruri gutonyoka kubera inkoni.’’
Muhawenimana yafashwe agerekwaho kuba ‘maneko w’u Rwanda’ mu gihe yinjiranye muri Uganda na nyina agiye gusura murumuna we witwa Kwizera Bernard.
Abashimutiwe muri Uganda bavuga ko CMI ikorana mu buryo busesuye n’abakozi ba RNC, iyobowe na Kayumba Nyamwasa, uyu yagize uruhare mu bitero bya grenade byibasiye Kigali hagati ya 2010 na 2015, bikagwamo abantu 17, abarenga 400 bagakomereka.
Intumwa za RNC nka Rugema Kayumba, wifashisha imbuga nkoranyambaga mu guharabika u Rwanda, nibo bakunze gushyirwa mu majwi nk’abatungira agatoki CMI abo izatoteza.
Rugema na mugenzi we bakorana muri RNC witwa Mukombozi, batije umurindi ishimutwa n’itotezwa ry’Umunyarwanda Gatsinzi Fidèle ashinjwa kuba ‘intasi y’u Rwanda’.
Uyu mugabo wafashwe agiye gusura umwana we wiga muri Uganda, ngo azi neza Rugema na Mukombozi nk’abacengezamatwara ba RNC kuri Facebook.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda bose bafashwe n’inzego zitandukanye muri Uganda nk’Urushinzwe Umutekano w’Imbere (ISO) ruyobowe na Col (Rtd) Kaka Byagenda n’urw’Ubutasi rwa Gisirikare muri iki gihugu (CMI) ruri mu bubasha bwa Brig Gen Abel Kandiho; ntawe uragezwa imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku byaha aregwa. Umunyamahirwe ararekurwa, agakomereza ubuzima ahandi ariko yarabaye igisenzegeri.