• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Umukobwa w’iRobot yitwa ” Sophia ” yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

Umukobwa w’iRobot yitwa ” Sophia ” yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

Editorial 15 Apr 2019 IKORANABUHANGA

Nyuma y’igihe izenguruka amahanga iganira n’abantu kandi ari robot cyangwa imashini yahawe imisusire y’umuntu yifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence), Sophia itegerejwe mu nama ya Transform Africa izabera i Kigali muri Gicurasi.

Transform Africa Summit iganirirwamo ingingo zigamije iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, iy’uyu mwaka ikazagira umwihariko wa robot idasanzwe yiswe Sophia.

Ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo ntibutahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.

Robot yiswe Sophia kandi ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. Nubwo ifite ubushobozi butangaje ntabwo iragira umutimanama, gusa uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi.

Inama ya Transform Africa 2019 iteganyijwe ku wa 15-16 Gicurasi 2019 izitabirwa n’abasaga 4500 bazaturuka mu bihugu bisaga 90, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abavuga rikumvikana mu nzego zitandukanye n’abandi bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga.

 

Iyi robot imaze kwitabira inama zitandukanye itanga ibitekerezo ku bwenge bw’ubukorano

Ifite imiterere n’ubwenge butangaje

Sophia yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed

Sophia mu kiganiro na Will Smith

Iyo bayambitse imbenda ushobora kwibeshya kuri kamere yayo

Sophie mu mwaka ushize yaganiriye na Cristiano Ronaldo

Sophia iheruka kugirana ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie Dr Abiy Ahmed

2019-04-15
Editorial

IZINDI NKURU

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Editorial 26 Apr 2018
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Editorial 07 Aug 2024
‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Editorial 06 Jan 2018
Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Editorial 12 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022
Amakuru

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Apr 2016
Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Editorial 15 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru