Kuri uyu wa Kane ushize, taliki 18 Mata, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyasohoye inkuru igira iti: “EXCLUSIVE: Tension Flares as Rwandan Soldiers Cross into Uganda” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze: “umwuka mubi ukomeje kuzamuka nyuma yaho ingabo z’u Rwanda zambukiye muri Uganda”aho umunyamakuru ashingira ku bantu baringa bitwa ko bamuhaye amakuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye muri Uganda gushaka ibyo kunywa, kurya ndetse n’itabi.
Muri iyo nkuru, igihuha gikomeza kivuga kiti: “….nyuma yo gufata icyo kunywa, ingabo z’u Rwanda zongeye gusubira mu Rwanda” ariko se umuntu yakwibaza ukuntu ingabo za RDF zambaye impuzankano ndetse zinafite ibindi bikoresho bya gisirikare bakwinjira imbere muri Uganda kugera ahitwa Kisoro!
Ikindi gitangaje kandi gisekeje ni ukuntu izo baringa zitatanze amakuru ku nzego z’umutekano za Uganda ngo zifate ingamba z’umutekano, ahubwo ayo makuru agahabwa ikinyamakuru mbere!
Ibi bifatwa nk’icengezamatwara riciriritse ndetse binagaragaza ubunyamwuga buke k’uruhande rw’ikinyamakuru cyasohoye iyi nkuru.
Ikindi cyo kwibaza ni icyaba kiri hakurya kitari mu Rwanda ku buryo ingabo z’u Rwanda zizwiho ubunyamwuga ku rwego rw’isi zambuka zikajya muri Uganda!
Umwanditsi w’ikinyamakuru nkiki akwiye kwibanda ku bibazo by’ingabo za Uganda (UPDF), zimaze igihe zifite ikibazo cy’ibiribwa ndetse n’ibikoresho, akareka ingabo z’u Rwanda!
Inkuru nk’iyi kandi iteye inkeke n’urujijo kuko bishoboka kuba ari amayeri yo gushakira icyuho ingabo za Uganda ngo zisahure abenegihugu (ibisanzwe bibamenyereweho!) bikitirirwa ingabo z’u Rwanda.
Muri Nzeli 2018, itsinda ry’ingabo za Uganda zarindaga parike ya Queen Elizabeth zashimuse inyama zari zigenewe intare muri parike, nkuko byatangajwe n’uwabyihereye amaso ubwo izo ngabo zasahuraga inyama zikazijyana mu birindiro byazo, nyuma yo kwirukana izo ntare aho zari burire.
Soma inkuru bifitanye isano:
Inkuru kandi ikomeza ivuga kuva umwaka ushize, u Rwanda rwakomeje kongera ingabo k’umupaka wayo na Uganda nyuma yaho umwuka hagati y’ibihugu byombi ukomereje kuba mubi. Inavuga kandi ko Museveni ari kwitegura nawe gushyira ingabo k’umupaka n’u Rwanda ngo akumire
Umwanditsi w’iyi nkuru hibazwa niba yarirengagije nkana cyangwa Atari abizi ko ingabo za UPDF zongereye umubare w’abasirikare hafi n’u Rwanda, bayobowe na Brig Kayanja Muhanga ufite icyicare muri Mbarara.
Ni ibizwi ko division ya kabiri ya UPDF ifite brigade ebyiri (309 na 401) zongerewe imbaraga zikegera umupaka n’u Rwanda.
Brigade ya 401, ifite icyicaro muri Kabale iyobowe na Lt Col Ibrahim Mutabazi ifite batayo eshatu (19, 35 na 33) zose ziri hafi k’umupaka w’ibihugu byombi.
Urugero, batayo ya 19 ifite icyicaro muri Kabale iyobowe na Lt Col Emmanuel Mukasa ikorera mu bice bya Cyonyo, Rushaki, Kamuganguzi, Gafunzo na Butobere.
Naho batayo ya 35, iyobowe na Lt Col Johnson Muhanguzi, ikorera mu bice bya Nyakabande, Nyarusiza, umusozi wa Kanombe, umusozi wa Ntamutindi na Bunagana; hanyuma batayo ya 33 iyobowe na Lt Col Tumwine ikaba ifite icyicaro muri Kisoro ikorera mu bice bya Kisoro, Rwindi, Kanungu, Ishasha, na Rugano.
K’urundi ruhande, brigade ya 309, iyobowe na Col Keith Katungyi ikaba ifite icyicaro muri Kisoro, ifite batayo ebyiri; iya 7 iyobowe na Maj. Geoffrey Nabimanya n’iya 47 Battalion iyobowe na Maj. Jotham Kature.
Izi batayo ebyiri zikorera mu bice bya Bunagana, Rukungiri, Kabingo and Kikagati.
Byumvikane nkuko bigaragaye hejuru ko izi ngabo za UPDF zashyizwe k’umupaka w’u Rwanda na Uganda, ndetse ntibikiri n’ibanga ko guhera Ugushyingo 2018, UPDF yatangiye gushyira ingabo n’ibikoresho bikomeye mu bice byegereye u Rwanda aribyo agasozi ka Kihumuro na Kabale.
Nk’umusozi wa Kihumuro ukoreshwa nk’ibirindo by’ingabo zirwanira k’ubutaka zimaze kugera ku 1000. Izi ngabo ziyoborwa na Maj. Joshua Annuarachi, hakaba hanarimo n’abandi bashinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’abasirikare b’urwego rw’ubutasi CMI ruzwiho guhohotera cyane abanyarwanda; bose bakaba birirwa baneka mu nkengero z’umupaka.
Amakuru kandi agaragaza ko itsinda (platoon) y’ingabo zirwanisha imbunda nini, ziyobowe na Lt Judith zibarizwa ku misozi ya Kacwekano na Karujanga yitegeye u Rwanda bafite zimwe mu mbunda nini zirimo Katyusha, 11mm, 14.7mm and 12.7mm).
Andi makuru ava Kisoro avuga ko ingabo za UPDF zikomeje kwiyongera cyane cyane muri batayo ya 35; hiyongereyeho n’ingabo zigera kuri 200 za special forces ziri ahitwa Butobera mu gace ka Nyabitabo.
Bitandukanye nibyo umwanditsi yavugaga, hari gihamya ko ingabo za Uganda zongereye umubare w’ingabo zayo k’umupaka n’u Rwanda ariko umuntu yakwibaza impamvu yabyo!
Niba iki kinyamakuru cyari kigambiriye ukuri, aya makuru twavuze haruguru ntabwo yari bwirengazizwe, aho gushaka guharabika isura y’u Rwanda n’ingabo zarwo ngo zambuka Uganda!
Src: The New Times