• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Ubwanditsi 08 May 2019 ITOHOZA

Umwe mu bashinzwe Poropaganda za RNC na Leta ya  Museveni, David Himba, ashishikajwe n’umugambi umwe gusa wo gutanga inkuru z’ibihuha  [Fake News] ku byo avuga ko ari intambara na Kigali-Nkuko abeshya avuga ko hifashishijwe amagambo ngo yaba yaravuzwe n’ushinzwe ibarura ry’umutungo w’imali ya Leta (Auditor General), akwirakwiza ibihuha ko ngo Urwego rushinzwe inyubako rwaguye mu gihombo.

Urubuga Command1post,  rukoreshwa n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda (CMI) rukaba rurimo kwifashisha urubuga nkoranyambaga rwahoze rukoreshwa na David Himbara, rubeshya ko ngo urwego rushinzwe inyubako rukorera mu Rwanda ruri mu gihombo.

Brig. kandiho uyobora CIM yasuye bataillons z’ingabo za UPDF zegerejwe umupaka w’u Rwanda

Ibihuha nkibyo akaba aribyo Himbara yibandaho cyane, n’ubwo agenda yibeshyera ngo ni Porofeseri muri Kaminuza itazwi yo muri Canada, bityo akaba agenda abeshyabeshya kugirango abone amaramuko kuko urumogi rwamuyayuye ubwonko ari nako akwirakwiza ibinyoma n’ibihuha, ari nabyo bigize  politiki y’umutwe wa Kayumba [RNC], aka gatsiko  gakorera muri Uganda gashishikajwe no guhungabanya u Rwanda ndetse no guteza amakuba mu karere.

Hamwe rero na munywanyi wako  gatsiko ariwe  Museveni, RNC izandika, ndetse inabishyire mu majwi [ youtube ] buri cyinyoma cyose  mu rwego rwo gusiga icyasha URwanda.

Uko guharabika kwabo, kwibasira buri cyiza cyose URwanda rwagezeho , kandi kikaba kinashimwa n’Isi yose muri rusange, bityo bakagerageza kukerekana nkaho ari nta kigenda.

Bifashisha ururimi rusa nkurukoreshwa n’ababana b’imihirimbiri ba [mayibobo], nkuko urwo rubuga  Command1post, rwanditse ku wa 4  Gicurasi 2019, ugenekereje cyagize  kiti, ‘‘ Ushinzwe Ibarura mari ry’URwanda; Umushinga wa Kagame wo kubaka VISION CITY PROJECT waguye nk’amabere.’’Urwo rubuga rukaba rwaranditse ko ngo uwo mushinga w’ubwubatsi wahombye, ari nako rubeshya ngo byatangajwe n’ushinzwe imari y’igihugu. Gute?

Uru rubuga rukaba rwaranditse ko amazu agurishwa ku giciro cyo hasi, kandi ngo ko n’amazu atarimo kugurwa ngo kandi n’abaguzi bayo mazu bitewe n’uko ngo amafaranga ari makeya mu Rwanda. Ngo amazu akaba yamamazwa mu buryo buciriritse, kugirango abantu bashobore kuba bayagura, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru.

Urwo rubuga rugakomeza ruvuga imibare ngo rwakuye mu biro by’umubaruramari mukuru w’URwanda, mbese muri bwa buryo Himbara, asanzwe akoramo, bagatangira gutuka ubuyobozi bw’URwanda no kugoreka ukuri nkuko babeshya ngo VISION City ni Umushinga wa Kagame”, kandi mu byukuri ari uwa RSSB ukaba waremejwe n’inama nkuru y’ubutegetsi bwayo.

Bamwe mu basesenguzi baratangaye cyane kubera uburyo Umujyi wa Kampala ucungwa, ndetse n’uburyo urwo rwego rukwirakwizamo Poropaganda ya RNC.

“Ndashaka kuvuga ko Guverinoma ya Uganda iyobowe n’abajura, kandi ko ugusahura no kuzambya ibintu kwabo bitagira imipaka!” nkuko umwanditsi umwe yabigaragaje. “Abajura b’IKampala bahombeje buri cyintu, ngiyo banki y’ubucuruzi (Commercial Bank), Icyirombe cya umuringa, Copper mines Kilembe, Urwego rw’ikawa (Uganda COFFEE Marketing BOARD), Urwego rushinzwe indege Uganda Airlines, Urwego rushinzwe ingendo za Gare ya moshi, Uganda Railways Corporation, n’ibindi utarondora ngo ubivemo.

VISION CITY PROJECT

Bahombeje ibintu byinshi, ku buryo ibyo bahombeje bitakwira kuri rame y’impapuro, ariko bagakomeza kwibaza ku mushinga w’ubwubatsi wo mu Rwanda, kandi uwo mushinga barimo kwibandaho wageze no ku cyigendererwa, kandi ukora neza, ariko igisekeje bakaba barimo kuvuga ngo nta cyigenda.

2019-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Ubwanditsi 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya Loni
POLITIKI

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya Loni

Ubwanditsi 23 Sep 2016
Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko
POLITIKI

Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo
HIRYA NO HINO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru