Imyaka 53 irashize, Banki ya Kigali ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze muri serivisi z’imari. Niyo banki ya kabiri yageze ku isoko ry’u Rwanda ku wa 22 Ukuboza 1966, itangira imirimo yayo muri Gashyantare 1967.
Banki ya Kigali yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki yitwa Belgolaise ibarizwa muri Fortis Bank y’i Bruxelles, buri ruhande rufite imigabane ingana na 50%.
Itegeko rigenga ibigo byigenga mu Rwanda ryatumye mu 2011, BK ihindurirwa izina iva kuri Banki ya Kigali S.A iba Banki ya Kigali Ltd, ndetse mu 2017 yafashe irya BK Group Plc nk’ikigo cy’ishoramari kibumbatiye ibindi; birimo BK Techouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi, BK Plc yita kuri serivisi za banki na BK Capital Ltd itanga serivisi z’ubujyanama n’imari.
BK yatangiye yakira amafaranga, ikanatanga inguzanyo gusa ariko yagiye yagura ishoramari ryayo uko ikoranabuhanga ritera imbere.
Uko imyaka yicumye niko yaguye ishoramari ryayo kuva aho umutungo mbumbe wayo wavuye kuri miliyoni $200 mu 2009, ukaba ugeze ku arenga miliyari y’amadolari ya Amerika.
Ni intambwe yagezweho ku bufatanye bwa BK Plc n’abashoramari batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane yateranye mu Ukuboza 2017, yanzuye ko imari shingiro ya BK Plc yongerwaho miliyari eshatu na miliyoni 480 Frw, bihwanye n’imigabane isaga miliyoni 348 ku giciro cya 10 Frw kuri umwe.
Icyo gihe imari shingiro ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 10 miliyoni 504 n’ibihumbi 600 Frw, bihwanye n’imigabane miliyari imwe, miliyoni 50 n’ibihumbi 460.
Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2019, BK Group Plc, yasangije abashoramari biganjemo abaturuka mu mahanga bayishoyemo amafaranga ubwo yongeraga imari shingiro ya banki, serivisi itanga mu gikorwa cya ‘BK Investor Day’.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yabasangije iterambere ryagezweho mu myaka 10 aho umutungo mbumbe wavuye kuri miliyoni $200, ukaba ugeze kuri miliyari $1.
Yagize ati “Ubu turi ikigo gifite umutungo mbumbe urenga miliyari y’amadolari mu gihugu. Navuga ko ntacyo murabona kuko iminsi myiza iri imbere. Kuva mu mwaka ushize, twavuye ku kuba banki twubaka ikigo, twabikoze kuko benshi mwatubazaga niba tuzagana ku isoko ryo hanze.’’
Kuva mu 2009, BK yagutse bwangu muri serivisi z’imari iha abayigana n’inyungu ibona mu bikorwa byayo. Hagati y’uwo mwaka na 2017, BK yahembwe inshuro zirindwi na Emeafinance nka banki nziza mu Rwanda n’izindi esheshatu nka Banki y’umwaka na The Banker.
Mu 2011, BK yabaye ikigo cya kabiri cy’imbere mu gihugu cyanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane, mu 2015 ihabwa igihembo cya African Banker Award cya Banki nziza muri Afurika y’Uburasirazuba, uwo mwaka yanahawe igihembo cya Euromoney nka Banki nziza mu Rwanda.
Src: IGIHE