Abasirikare bane ba Uganda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, barasanye bose barapfa.
Abo basirikare bicanye ku wa Gatanu ubwo bari i Mogadishu mu kigo gikambitsemo ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AMISOM) zagiye kugarura amahoro muri Somalia.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Richard Karemire yemereye Chimpreports ko abasirikare barasanye koko kandi ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyabiteye.
Amakuru avuga ko abo basirikare babanje gutongana mbere yo kurasana. Igisirikare cya Uganda ntabwo kiratangaza imyirondoro y’abo basirikare barasanye kugeza ubwo bicanye.
Ntabwo byari bisanzwe ko abasirikare ba Uganda barasana hagati yabo bakicana kuva icyo gihugu cyatangira kohereza ingabo zacyo muri Somalia mu 2007. Uganda niyo ifite ingabo nyinshi muri AMISOM, ubu zigeze kuri 6,223, ubu bushyamirane nibwo butwaye abasilikare benshi ba Uganda kuva bagera muri Somalia.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kurasana hagati y’abasirikare ba Uganda biba, cyakoze ibyagiye biba cyane ni iby’abasirikare bagiye barasa abasivili. Nko mu mwaka wa 2016, St Isaac Obua yarashe bagenzi be barindwi ku kigo cy’umutwe w’abasirikare bashinzwe kubungabunga imyitwarire y’abasirikare i Kampala (Makindye Military Police Barracks).
Mu kwezi k’Ukuboza 2018, nabwo Pte Isaac Newton Okello yahamijwe icyaha cyo kwica umugore wari utwite hamwe n’umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, abiciye mu karere ka Alebtong. Ibi byatumye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 80. Muri 2013, Sgt Robert Okiror yarashe umukunzi we bapfuye ibyo batumvikanagaho mu rugo.
Muri 2013 kandi, Pte Patrick Odoch yishe abantu 11 hafi y’ibirindiro by’ingabo za Uganda mu gace ka Bombo. Uyu nawe yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 90. Mu kwezi k’Ukuboza 2012, L/Cpl Herbert Rwakihembo wabaga muri Military Police, yarashe umukunzi we biteguraga kurushinga witwaga Irene Namuyaba, amwicana n’abandi bantu babiri ahitwa i Luzira.