Abadipolomate bakorera mu Rwanda, batangiye igikorwa cyo gusura ibice nyaburanga by’igihugu bihera ijisho ndetse basobanurirwa imiterere yabyo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko uru rugendo rugamije kubaha amahirwe yo kumenya ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda binyuze mu gusobanurirwa no kubyirebera ubwabo kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo.
Uyu mwaka uru rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga ruzakorerwa mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu no mu Majyaruguru kuva ku wa 17 kugera ku wa 19 Gicurasi 2019, rwibanda ku rusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ibidukikije n’ubukerarugendo.
Ni n’umwanya mwiza kuri aba badipolomate wo kugira ngo babone amakuru kuva ku nzego zo hasi agaragaza ibyagezweho n’inzego z’imbere mu gihugu ndetse n’inzira yo kubaka no guteza imbere imikoranire hagati y’intara n’ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, iri tsinda ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryasuye Pariki Nyungwe. Basuye ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’ n’isumo rya Kamiranzovu.
Mu mafoto 80, Abadipolomate bakorera mu Rwanda bagaragaje akanyamuneza ndetse bishimira ibyiza bitatse urwa Gasabo.
Inkuru ya IGIHE , Amafoto: MINAFFET