Umupasiteri w’Umunyamerika ukomoka i New Jersey afatanyije n’Umwongereza wahoze wiyita umuhanuzi, batangije gahunda yo guha abanya-Uganda, 50 000 uburozi bababwira ko ubunyoye akira indwara zirimo cancer, virusi itera Sida, malaria n’izindi.
Iyi gahunda iyobowe na Past Robert Baldwin, mu gukwirakwiza ayo mazi bita ay’ibitangaza azwi nka ‘MMS’ [miracle mineral solution].
Ikinyamakuru The Guardian, cyamenye ko abanya-Uganda barimo abana bahabwa ikinyabutabire cya ‘chlorine dioxide’, siyansi yerekana ko ntacyo kivura ahubwo gishobora kuba kibi cyane ku buzima bw’umuntu.
Baldwin w’imyaka 52, niwe ukura ibinyabutabire bikoreshwa muri MMS, ari byo sodium chlorite na citric acid, mu Bushinwa akabijyana muri Uganda. Ibi binyabutabire nibyo bivangwa bikabyara chlorine dioxide, ubusanzwe ikoreshwa mu nganda z’imyenda, aho kiyihindura umweru.
Uyu mupasiteri yahuguye abayoboke bagera ku 1200 muri Uganda, bamufasha muri iyi gahunda y’ibitangaza byo gukiza. Umwe amwifashisha mu kuvura abayoboke 50. Nk’agahimbazamusyi, Baldwin abaha telefoni zigezweho, ku biyemeje gukwirakwiza iyo miti.
Baldwin akorera mu itorero yashinze rizwi nka Global Healing. Iri torero ryiyamamaza nk’irikoresha imbaraga zituruka ku Mana mu kugabanya gutakaza ubuzima muri Afurika.
Baldwin wize ubuforomo, nta bundi bunararibonye afite. Avuga ko yahisemo Uganda kuko nta bugenzuzi buhari. Uyu mugabo avuga ko muri Amerika n’u Burayi, hari amategeko akomeye bityo ukaba utashobora kuvura abantu kuko bigenzurwa na FDA [ikigo kigenzura imiti n’ibiribwa], iyi akaba ari yo mpamvu akorera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
MMS yahagaritswe burundu mu bihugu birimo; Canada na Ireland. Mu Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika, biragenzurwa ndetse bifatwa nka magendu.