Amakuru ava Uganda, agaragaza uko Perezida Museveni adasiba guhura n’abayobora RNC ndetse by’ikimenyimenyi aherutse guhurira i Kampala na Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC, umutwe w’iterabwoba wahawe ikicaro muri Uganda, ukaba ufite abarwanyi mu misozi ya Minembwe muri RDC.
Aya makuru Rushyashya ihabwa n’umwe mu banyarwanda bakora muri Hotel ihenze yo mu mujyi wa kampala tutifuje kuvuga amazina kimwe n’iyo hotel akoramo kubera umutekano we yemeje ko ubwo yari muri Uganda, nyuma gato y’itabwa muri yombi rya Calixte Sankara, bivugwa ko iki gikorwa cya gitwali cy’abashinzwe umutekano w’u Rwanda cyahahamuye Kayumba Nyamwasa n’abambari be. Kayumba yagaragaye i Kampala muri iyo Hotel ihenze ari kumwe n’abakomando bakomeye b’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda uzwi nka SFC.
Ndetse ko yabonanye n’ushinzwe itsinda ry’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu,” The Special Forces Command “SFC, Jenerali Major Don Nabasa, umucurabwenge wa Museveni ku rwango bafiye u Rwanda. Uyu mu Jenerali ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, yasubiyemo muri Propaganda isanzwe ikoreshwa n’Abanyapolitiki nka Kutesa, ibyo bakorera abanyarwanda babitwerera igihugu gituranyi, uyu mu jenerali agoreka imvugo ariko bitanagoye kuba umuntu yacyeka ko ari URwanda. Kampala na Bujumbura bahisemo kujya bagerekaho ibyabananiye byose, kandi nyamara ari Uganda ari n’u Burundi biri mu bikorwa bibangamira umuturanyi wabo.
Jenerali Major Don Nabasa [ iburyo ] na Jenerali Major James Birungi
Ibyo byari mu mbwirwaruhame yagezwaga ku baturage ku munsi w’ingabo aho Jenerali Major Don Nabasa yagaragaye yicaranye n’ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Major James Birungi.
Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”
Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite Peteroli ahangaha hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze, iterambere, akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba bibateza kavuyo.”
Nyamwasa na bagenzi be ntibacogoye kwizera ko Museveni bafata nk’imana yabo, bazashingira ku bufasha bwe mucyo bita “‘gukemura ibibazo bya politiki mu Rwanda, hatitawe ku kiguzi byasaba.”
Kayumba afatanyije na Museveni ni bo bafashije Karegeya kuva mu Rwanda. Mu Ugushyingo 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze ku mupaka wa Rwempasha. Uwari umutegerereje ku mupaka muri Uganda yari Col (asigaye ari Brigadier) Leopold Kyanda. Icyo gihe yari Umuyobozi wa CMI.
Karegeya yakurikiwe na Kayumba wahunze ku wa 25 Gashyantare 2010. Uyu mugabo wanyuze muri Uganda aho yakiriwe n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite pulake z’icyo gihugu zamukuye i Masaka zimujyana i Kampala.
Mu bamutwaye icyo gihe barimo umuvandimwe wa Museveni Gen Salim Saleh na Kale Kayihura, wabaye Umuyobozi wa Polisi muri Uganda mu myaka 12, [ Batwerera u Rwanda ]. Ni bo bakiriye Kayumba nyuma yo kwambuka umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru bo hafi ya Museveni, kayumba yafashijwe kugera ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya, acirwa inzira yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.
Izi ni zimwe mu ngero zigaragaza ubufasha ubutegetsi bwa Museveni buha abagamije kudurumbanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi kandi byashimangiwe muri Raporo y’Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yo ku wa 31 Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ryumugabe
Hhhhhh rushyashya murashimisha kabisa, nta gafoto ka Nyamwasa na Museveni mwafashe?