• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Editorial 20 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru ava Uganda, agaragaza uko Perezida Museveni adasiba guhura n’abayobora RNC ndetse by’ikimenyimenyi aherutse guhurira i Kampala na Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC, umutwe w’iterabwoba wahawe ikicaro muri Uganda, ukaba ufite abarwanyi mu misozi ya Minembwe muri RDC.

Aya makuru Rushyashya ihabwa n’umwe mu banyarwanda bakora muri Hotel ihenze yo mu mujyi wa kampala tutifuje kuvuga amazina kimwe n’iyo hotel akoramo kubera umutekano we yemeje ko ubwo yari muri Uganda, nyuma gato y’itabwa muri yombi rya Calixte Sankara, bivugwa ko iki gikorwa cya gitwali cy’abashinzwe umutekano w’u Rwanda cyahahamuye Kayumba Nyamwasa n’abambari be.  Kayumba yagaragaye i Kampala muri iyo Hotel ihenze ari kumwe n’abakomando bakomeye b’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda uzwi nka SFC.

Ndetse ko yabonanye n’ushinzwe itsinda ry’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu,” The Special Forces Command “SFC, Jenerali Major Don Nabasa, umucurabwenge wa Museveni ku rwango bafiye u Rwanda. Uyu mu Jenerali  ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, yasubiyemo muri  Propaganda isanzwe ikoreshwa n’Abanyapolitiki nka Kutesa,  ibyo bakorera abanyarwanda babitwerera igihugu gituranyi, uyu mu jenerali agoreka imvugo ariko bitanagoye kuba umuntu yacyeka ko ari URwanda. Kampala  na Bujumbura bahisemo kujya bagerekaho ibyabananiye byose, kandi nyamara ari Uganda ari n’u Burundi biri mu bikorwa bibangamira umuturanyi wabo.

Jenerali Major Don Nabasa [ iburyo ] na Jenerali Major James Birungi

Ibyo byari mu mbwirwaruhame yagezwaga ku baturage ku munsi w’ingabo aho Jenerali Major Don Nabasa yagaragaye yicaranye n’ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Major James Birungi.

Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa  yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”

Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite Peteroli ahangaha  hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze, iterambere, akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba  bibateza kavuyo.”

Nyamwasa na bagenzi be ntibacogoye kwizera ko Museveni bafata nk’imana yabo, bazashingira ku bufasha bwe mucyo bita “‘gukemura ibibazo bya politiki mu Rwanda, hatitawe ku kiguzi byasaba.”

Kayumba afatanyije na Museveni ni bo bafashije Karegeya kuva mu Rwanda. Mu Ugushyingo 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze ku mupaka wa Rwempasha. Uwari umutegerereje ku mupaka muri Uganda yari Col (asigaye ari Brigadier) Leopold Kyanda. Icyo gihe yari Umuyobozi wa CMI.

Karegeya yakurikiwe na Kayumba wahunze ku wa 25 Gashyantare 2010. Uyu mugabo wanyuze muri Uganda aho yakiriwe n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite pulake z’icyo gihugu zamukuye i Masaka zimujyana i Kampala.

Mu bamutwaye icyo gihe barimo umuvandimwe wa Museveni Gen Salim Saleh na Kale Kayihura, wabaye Umuyobozi wa Polisi muri Uganda mu myaka 12, [ Batwerera u Rwanda ]. Ni bo bakiriye Kayumba nyuma yo kwambuka umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru bo hafi ya Museveni, kayumba yafashijwe kugera ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya, acirwa inzira yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.

Izi ni zimwe mu ngero zigaragaza ubufasha ubutegetsi bwa Museveni buha abagamije kudurumbanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi kandi byashimangiwe muri Raporo y’Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yo ku wa 31 Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2019-05-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Editorial 03 Mar 2017
Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Editorial 16 Apr 2018
Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Editorial 15 Jan 2025
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi  ( AMAFOTO )

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

Editorial 02 Dec 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Ryumugabe
    May 20, 20198:51 am -

    Hhhhhh rushyashya murashimisha kabisa, nta gafoto ka Nyamwasa na Museveni mwafashe?

    Subiza

Leave a Reply to Ryumugabe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Tony Blair na Sir Collier babona iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere
UBUKUNGU

Uko Tony Blair na Sir Collier babona iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere

Editorial 14 Feb 2018
Amashyaka Green Party na PS -Imberakuri yabonye imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amashyaka Green Party na PS -Imberakuri yabonye imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda

Editorial 04 Sep 2018
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Editorial 04 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru