• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Ubwanditsi 20 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru ava Uganda, agaragaza uko Perezida Museveni adasiba guhura n’abayobora RNC ndetse by’ikimenyimenyi aherutse guhurira i Kampala na Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC, umutwe w’iterabwoba wahawe ikicaro muri Uganda, ukaba ufite abarwanyi mu misozi ya Minembwe muri RDC.

Aya makuru Rushyashya ihabwa n’umwe mu banyarwanda bakora muri Hotel ihenze yo mu mujyi wa kampala tutifuje kuvuga amazina kimwe n’iyo hotel akoramo kubera umutekano we yemeje ko ubwo yari muri Uganda, nyuma gato y’itabwa muri yombi rya Calixte Sankara, bivugwa ko iki gikorwa cya gitwali cy’abashinzwe umutekano w’u Rwanda cyahahamuye Kayumba Nyamwasa n’abambari be.  Kayumba yagaragaye i Kampala muri iyo Hotel ihenze ari kumwe n’abakomando bakomeye b’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda uzwi nka SFC.

Ndetse ko yabonanye n’ushinzwe itsinda ry’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu,” The Special Forces Command “SFC, Jenerali Major Don Nabasa, umucurabwenge wa Museveni ku rwango bafiye u Rwanda. Uyu mu Jenerali  ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, yasubiyemo muri  Propaganda isanzwe ikoreshwa n’Abanyapolitiki nka Kutesa,  ibyo bakorera abanyarwanda babitwerera igihugu gituranyi, uyu mu jenerali agoreka imvugo ariko bitanagoye kuba umuntu yacyeka ko ari URwanda. Kampala  na Bujumbura bahisemo kujya bagerekaho ibyabananiye byose, kandi nyamara ari Uganda ari n’u Burundi biri mu bikorwa bibangamira umuturanyi wabo.

Jenerali Major Don Nabasa [ iburyo ] na Jenerali Major James Birungi

Ibyo byari mu mbwirwaruhame yagezwaga ku baturage ku munsi w’ingabo aho Jenerali Major Don Nabasa yagaragaye yicaranye n’ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Major James Birungi.

Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa  yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”

Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite Peteroli ahangaha  hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze, iterambere, akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba  bibateza kavuyo.”

Nyamwasa na bagenzi be ntibacogoye kwizera ko Museveni bafata nk’imana yabo, bazashingira ku bufasha bwe mucyo bita “‘gukemura ibibazo bya politiki mu Rwanda, hatitawe ku kiguzi byasaba.”

Kayumba afatanyije na Museveni ni bo bafashije Karegeya kuva mu Rwanda. Mu Ugushyingo 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze ku mupaka wa Rwempasha. Uwari umutegerereje ku mupaka muri Uganda yari Col (asigaye ari Brigadier) Leopold Kyanda. Icyo gihe yari Umuyobozi wa CMI.

Karegeya yakurikiwe na Kayumba wahunze ku wa 25 Gashyantare 2010. Uyu mugabo wanyuze muri Uganda aho yakiriwe n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite pulake z’icyo gihugu zamukuye i Masaka zimujyana i Kampala.

Mu bamutwaye icyo gihe barimo umuvandimwe wa Museveni Gen Salim Saleh na Kale Kayihura, wabaye Umuyobozi wa Polisi muri Uganda mu myaka 12, [ Batwerera u Rwanda ]. Ni bo bakiriye Kayumba nyuma yo kwambuka umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru bo hafi ya Museveni, kayumba yafashijwe kugera ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya, acirwa inzira yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.

Izi ni zimwe mu ngero zigaragaza ubufasha ubutegetsi bwa Museveni buha abagamije kudurumbanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi kandi byashimangiwe muri Raporo y’Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yo ku wa 31 Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2019-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Gitifu w’Akarere ka Nyagatare  yatawe muri yombi

Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Sep 2017
Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Ubwanditsi 24 Jun 2021
U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Ubwanditsi 29 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Ryumugabe
    May 20, 20198:51 am -

    Hhhhhh rushyashya murashimisha kabisa, nta gafoto ka Nyamwasa na Museveni mwafashe?

    Subiza

Leave a Reply to Ryumugabe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.
HIRYA NO HINO

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019
Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko
Mu Rwanda

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno
Amakuru

Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno

Ubwanditsi 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru