• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Inzu y’ubwanditsi ya Fayard yo mu Bufaransa yanze gutangaza igitabo cy’umunya-Canada Judi Rever, washakaga ko gihindurwa mu Gifaransa nyamara cyaranenzwe cyane ko gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitabo yise ‘In Praise of Blood, The Crimes of the Rwandan Patriotic Front’, Rever avugamo ko mu iperereza yakoze mu myaka isaga 20, yasanze FPR ariyo yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanakora iy’abahutu. Akoresha ubuhamya burimo n’ubw’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe ko icyo gitabo kigiye guhindurwa mu Gifaransa, binahwihwiswa ko kizasohoka ku itariki 27 Werurwe 2019, mu minsi mike mbere y’uko hatangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hubert Védrine wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, yabaye nk’ukomoza ku isohoka ry’icyo gitabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa La Croix, Laurent Larcher ku wa 10 Ukuboza 2018.

Gusa iyi nzu yo mu Bufaransa yabihakaniye Jeune Afrique ndetse icyo gitabo ntikigaragara kuri gahunda y’ibitabo izatangaza vuba aha, yashyizwe ahagaragara mu mpera za Mutarama.

Judi Rever ubwe kuri uyu wa Kabiri yemeje ko Editions Fayard itazatangaza igitabo cye mu Gifaransa, ubwo yasubizaga Hervé Cheuzeville wayishimiraga cyane avuga ko “bikwiye ko n’abantu bakoresha Igifaransa babasha gusoma igitabo gishamaje cya JudiRever”

Yasubije ati “Oya. Éditions Fayard ntabwo bazatangaza igitabo cyanjye ‘In Praise of Blood.’”

Abajijwe na Jeune Afrique, Judi ngo ntabwo yashatse gutangaza byinshi ku mpamvu zatumye uwo mugambi uhagarara.

Ni igitabo gipfobya Jenoside

Mu gitabo yanditse muri Werurwe 2018 cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House, Judi Rever ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana, ibintu impuguke zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta ya Habyarimana.

Iki kinyamakuru kivuga ko abantu bakoze kuri icyo gitabo kitabashije gusohoka muri Fayard barimo Sandrine Palussière wahoze ari umuyobozi mu kigo Mille et une nuits, ahasohokeye igitabo nacyo kitavugwaho rumwe cya Pierre Péan cyitwa ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ cyagarukaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa uyu Palussière ngo yanze kugira ibyo atangaza, avuga ko “byaba binyuranye n’inyungu z’igitabo,”

Igikorwa cyo guhindura mu zindi ndimi ‘In Praise of Blood’ cyamaganwe cyane n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ibiheruka bikaba ari muri Nzeri 2018 ubwo ‘Ibuka-Hollande’, yamaganaga Amsterdam University Press yashakaga kugihindura mu Giholandi.

Yagize iti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Ubwanditsi 20 Jan 2025
Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Ubwanditsi 19 Apr 2020
RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Ubwanditsi 02 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Ubwanditsi 17 Apr 2020
Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo
Mu Mahanga

Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

Ubwanditsi 12 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru