Bikwiye kwibukwa ko ukwibohora kw’icyitwaga Zaire no kujya ku butegetsi kwa Perezida Kabila byagizwemo uruhare n’u Rwanda. Uganda ntabwo yigeze ijya mu ntambara ya mbere ya Congo nubwo Museveni akomeza kuvuga ko bayirwanye.
Nyuma y’uko ingabo za RPA zari zimaze gufata imijyi ikomeye bikagaragara ko Kinshasa nayo nta kabuza igomba gufatwa, Museveni yiyunze na Mobutu mu gushinja u Rwanda ubushotoranyi.
Ubwo Mwalimu Julius Nyerere yamubazaga impamvu arwanya “Ubuyobozi bukiri bushya bwa RPF”, igisubizo cya Museveni cyabaye ngo “Ntabwo banyumva”. Mwalimu yamwibukije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, kidategetswe kumwumva.
Ubwo Ingabo za RPF zakomezaga gusatira Kinshasa, Museveni yasabye Kagame kureka Gen Saleh akayobora urugamba rwo gufata Kinshasa. Impamvu ngo ni uko Gen Saleh yari umuyobozi mu by’ingabo kandi ubimenyereye, kurusha abayobozi ba RPA bari bakiri bato.
Yari yarafashe Kampala. Ariko RPA yari izi neza abafashe Kampala kandi abo nibo ba bayobozi b’ingabo bari bakomeje gusatira Kinshasa. Bari bafashe Zaire yose basigaje Kinshasa gusa. Aho ni ho Museveni yashakaga ko Gen Saleh aza kuyobora.
Impamvu zatumaga ashaka ko umuvandimwe we Gen Saleh aba ari we ufata Kinshasa zirenze kwikubira ibigwi by’abanyarwanda ku rugamba no kwiyitirira ko ari we wahiritse umunyagitugu wa mbere muri Afurika, ahubwo zirimo n’inyungu mu by’ubukungu nk’uko yabigaragaje inshuro nyinshi.
Mwibuke mu gitabo Museveni avuga ku mateka ye cyiswe ‘Sowing the Mustard Seed’, urugamba rwo kubohora Uganda rwose rwanditswe kuri we n’umuvandimwe we Gen Saleh.
Tugarutse ku gisobanuro cyo kwikuza; “…kuba umuntu yumva ko abantu bake ari bo bafite icyo bahuriyeho na we kandi uwo muntu ashobora kumvwa n’abantu bake cyangwa bihariye.”
Umuryango we wonyine – umugore, umuvandimwe we n’umuhungu we ni bo “bantu bake kandi bihariye” bashobora kumwumva.
Congo II /Intambara za Kisangani
Mu Ntambara ya II ya Congo, Ingabo za Uganda zaritabiriye ariko RDF ifata bwangu imijyi itandukanye mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa RDC. UPDF ku rundi ruhande yo yibanze ku duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro two mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa RDC.
Mu gihe imirwano yari ihagaritswe by’agateganyo, UPDF nta mujyi yari yagafashe wo kuba igumyemo. Abayobozi b’ingabo za Uganda basabye u Rwanda kubaha Kisangani kubera ko rwari rufite n’indi mijyi nka Goma, Bukavu, Kindu, Uvira n’indi. Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda barabyanze.
Bababwiye ko buri ngabo zigomba kuguma ahantu n’imijyi zameneye amaraso kugira ngo zifate. Icyo gisubizo ntabwo cyakiriwe neza n’abayobozi b’ingabo za Uganda (umuyobozi w’ingabo ahabwa amabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo)
Mu nama yabereye i Goma yarimo uwari uhagarariye Mwalimu Julius Nyerere, Kahinda Otafiire wari ukuriye itsinda rya Uganda mu biganiro yabwiye nabi itsinda ry’u Rwanda anakoresha igereranya ry’imbwa yitwa Kakwisi, ati “muraduha Kisangani cyangwa twembi tuyibure.”
Kuva icyo gihe yahise ahabwa akazina ka Kakwisi.
Ni nyuma y’uko gukozanyaho kwa Kisangani kwasize ingabo za Uganda zihawe isomo, Museveni yagiye mu Nteko Ishinga amategeko agatangaza u Rwanda nk’umwanzi w’igihugu. Ni nayo mpamvu rukumbi y’intambara za Kisangani. Izindi zagiye zivugwa ni izishingiye ku bihuha cyangwa politiki yo kwiyambika isura nziza.
D. Ibyahishuwe n’uwareze Museveni
Niba isesengura ryo hejuru aha ridashobora kukumvisha neza ukwikuza kuri muri Museveni, ntabwo wanahakana ibyatangajwe n’uwamureze, nyakwigendera Boniface Byanyima.
Museveni yamaze igihe kinini cy’ubuto bwe mu rugo rwa Byanyima, wamufashije cyane mu bintu birimo no kumuha udufaranda two kwifashisha.
Mu kiganiro yagiranye na Benon Herbert Oluka mu Ukuboza 2015, Byanyima yamuhishuri “Museveni niyiziye.”
Hano ndagaragaza amwe mu magambo bwite ya Byanyima.
“Yadusuraga kenshi. Yarankundaga n’umuryango wanjye, abana banjye. Twamufataga nk’umwana wacu.”
“Yari umuhungu muto ufite intego, wahoraga agerageza kwegeraka ako ari umunyeshuri uruta abandi. Yagaragazaga no kugira intego mu tuntu duto. Iyo yagiraga amahirwe, yabaga ashakaga kwerekana ko ari umuntu w’ingenzi. Yashakaga kubahwa.”
“Ariko ntabwo namwizeraga kubera ko nabonaga ashakisha amahirwe yo kwerekana ko ari umuntu w’ingenzi. Natekereje ko nubwo afashe ubutegetsi ashobora kudashyira mu bikorwa ibyo avuga. Namubonaga nk’umuntu ushaka kwizamura ubwe aho kugira amahame akoreraho kuko yashoboraga kuvuga ikintu muri aka kanya, mu kandi akagindura. Ntabwo yigeze anyigaragariza nk’umuntu ufite imyumvire ahagazeho.”
Ayo ni amagambo bwite y’uwareze Museveni wabanye na we kuva mu buto bwe. Bigaragaza ukwishyira hejuru kwa Museveni kuva akiri muto. [ Biracyaza ….]