Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019, abandi bagabo babiri bageze ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe bafungiye muri gereza za Uganda. Iyo ubarebye ku isura ubona bafite intege nke mu maso n’umunaniro mwinshi kubera ubuzima bushaririye bamazemo iminsi.
Mu buhamya bwa Muhigirwa Paul [wakoreshaga amazina ya Apôtre Muhirwa Paul muri Uganda] yavuze uko yakorewe iyicarubozo rikomeye kuva afashwe muri Mata 2019.
Uyu mugabo yageze muri Uganda mu 2009, aba umuvugabutumwa mu Itorero rya Community Church (2013-2018) riri mu Karere ka Kanungu. Yarivuyemo atangiza Umuryango w’Ivugabutumwa yise “River of Life Ministry”.
Mu buhamya bwe, Muhigirwa yavuze ko we n’abandi Banyarwanda bane baje kujyanwa n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), bajya gufungirwa muri gereza zayo i Mbuya.
Uyu mugabo wajyanwe Mbuya atarakorerwa dosiye, yakomeje agira ati “Kugera muri icyo kigo ni nko kwinjira mu mwijima cyangwa kuramukanya na Satani. Ukigera ku marembo nta kindi kintu ubona kuko bahita bakwambika ikintu cy’umukara mu maso. Baturyamishije mu modoka batwambika ingofero, ntituzi uko twinjiye.’’
Muri iyo gereza ngo mu masaha y’ijoro yumvaga hari abacura imiborogo. Yavuze ko “Byageraga mu ijoro mwajya gutora agatotsi, bakabamenaho amazi ngo mudasinzira. Ikigo cya CMI kiri ku gasozi ahari umuyaga mwinshi ku buryo nijoro bafungura ukinjira, ugahura na bwa bukonje bwo muri ya mazi baba basutsemo.’’
Mu kwezi n’iminsi 16 yamaze muri gereza yakarabye inshuro eshatu, nabyo byakozwe hitegurwa ko ashobora kurekurwa.
Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bashyiriweho icyita rusange ku kirego cyo kuba ‘intasi’ gishinjwa buri wese kuva ku bana udasize n’abasheshe akanguhe.
Abafungiye muri gereza ya CMI barakubitwa, bamwe bagashyirwa ku mashanyarazi, biviramo bamwe kumugara.
Yavuze mu mazina Abanyarwanda yibuka yasize mu Kigo cya CMI n’Ishami ryacyo riri Kireka avuga ko babarirwa muri 50 biganjemo abafite ibyangombwa bibaranga.
Kugera muri Werurwe 2019, abarengaga 800 bari bamaze gutanga ubuhamya nyuma y’iminsi birukanwa ku butaka bwa Uganda, bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Muhigirwa yavuze ko kuva muri icyo kigo ari ‘‘Imana yahankuye kuko nta Munyarwanda ujyanwa mu rukiko.’’
Mu bo yabwirizaga ubutumwa bwiza, hari uwamuhamagaye amubaza niba hari umuntu wo muri CMI bavuganye.
Yakomeje aganirira abanyamakuru ko “Aho niho namenye ko Imana yaba yaramukoresheje kuko twari tuziranye. Nkeka ko aricyo cyaba cyatumye mva muri gereza.’’
Uyu mugabo uribwa buri rugingo kubera uburyo bafashwe mu gihe bamaze bafunzwe.
Iyicarubozo ku Banyarwanda ryakajije umurego
Uwitwa Mibungo Emmanuel we yageze muri Uganda mu 2014, agiye gusura nyina wabo utuye i Kampala, ahatangirira ubuzima ndetse bigenda neza kugeza ashinze urugo.
Yavuze ko mu myaka ibiri ya mbere, nta kibazo yahagiriye ndetse ubucuruzi bwe bwagendaga neza.
Uyu mugabo w’imyaka 32 yirukanwe muri Uganda nyuma y’ukwezi n’ibyumweru bitatu afungiwe muri gereza za CMI.
Yatangaje ko “Muri iyi minsi haje icyiza cy’iyicarubozo cyaziye Abanyarwanda. Bankuye mu rugo, bambajije ubwoko mbabwira ko ndi ‘Umunyarwanda’. Umugabo umwe yahise ankubita urushyi. Yambwiye ko twamaze gukira dutangira kuneka.’’
Yahise ajyanwa kuri polisi akorerwa inyandiko ivuga ko “Mwaje kutuneka, amafaranga mukoresha mwayahawe na Perezida wanyu, hanyuma mugatara amakuru mukavuga buri kimwe cyose kitwerekeye.’’
Yafunzwe iminsi ine, ku wa gatanu yambikwa amapingu ajyanwa mu Kigo cya Gisirikare i Mbuya.
Yakomeje avuga ko “Bambajije niba nzi RNC, mbabwira ko ntacyo nyiziho. Hari abahungu b’Abanyarwanda nasanze bararemajwe no gukubitishwa amashanyarazi kandi Abanyarwanda benshi bakorerwa iyicarubozo.’’
Yavuze ko kurekurwa kwe yabifashe nk’igitangaza cy’Imana kuko yumvise ahamagawe izina rye, akambikwa amapingu akoherezwa ku mupaka wa Kagitumba.
Yagize ati “Ngo nta cyiza kiri muri Uganda kuko imitungo ye yose yasize ayambuwe, agaruka mu Rwanda ntacyo afite, usibye kambambili yahawe.’’
Uyu mugabo akomoka mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza yari afite imitungo irimo inka, iduka, ikirombe cy’amatafari y’ibumba, n’ikibanza muri Uganda.
Yatandukanyijwe n’umugore yahashakiye bari bafitanye abana babiri barimo uw’imyaka itatu n’uw’umwe. Umuryango we baherukana ubwo bamufata ku wa 14 Mata 2019.
Muhigirwa na Mibungo Emmanuel bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2019, ahagana saa Cyenda.
Mu butumwa bwabo bavuze ko mu gihe ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kitararangira, Abanyarwanda bakwigengesera gukorerayo ingendo. Bagereranya kujya muri Uganda no ‘guhara ubuzima.’
Ni kenshi Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitabuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo.
Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda barimo abagore bafite abana bato bakurwa mu modoka bakajya gufungwa bashinjwa kuba intasi, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungirwa mu nzu zitazwi.
Aba barimo abasabwa kwiyunga n’Umutwe wa RNC [wa Kayumba Nyamwasa] ushaka guhungabanya u Rwanda.
Dieudonne Hakizayezu
Ese iyo akomeza kwitwa Muhigirwa byari kumubuza kuvuga ubutumwa? Kuki yagombye guhindura izina?! Ubwo se siwe wahaye CMI impamvu zo kumwishisha?!?