• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

Editorial 03 Jun 2019 UBUKUNGU

Mu itangazo ryashyizwe ahagarara na banki nkuru y’u Rwanda BNR ndetse rigasinywaho na guverineri wayo bwana John Rwangombwa riraburira abanyarwanda bose ndetse n’abatuye mu Rwanda kwirinda gukorana n’ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo babizeza kubona inyungu z’umurengera bitewe n’amafaranga washoye cyangwa n’uburyo wakanguriye abandi.

Iryo tangazo ryagiraga riti: “Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenye kandi ihangayikishwa n’ikibazo cy’ishoramari ritemewe riri gukorerwa mu Rwanda mu bigo byanditse mu Rwanda cyangwa bikorera mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho”.

BNR kandi yakomeje ivuga ko ishora ritemewe mu mategeko yo mu Rwanda rikorwa mu buryo bwinshi butandukanye nko gushingira ku rutonde rw’abanyamuryango baryitabiriye uko bagiye bashishikariza abandi kwinjira, harimo kandi umubare w’amafaranga batanze, uko bagiye bashishikariza abandi kugura ibicuruzwa byabo cyangwa hagafatirwa ku byiciro by’amafaranga adafatika (cryptocurrency) ndetse aya akaba atagenzurwa na banki nkuru iyariyo yose ku isi.

Bimwe muri ibyo bigo birimo nka supermarketings global ltd, 3 friends system, OneCoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mubyo BNR yatunze agatoki ko ririmo guhamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafranga ritemewe.

Ku ikubitiro umuntu ushaka kwinjira muribyo bigo asabwa kubanza kwishyura abashinzwe ibyo bigo umubare w’amafaranga runaka aba yaragenwe cyangwa se bakamusaba kubanza kwishyura igishoro fatizo bakamwizeza kuzamuha inyungu z’umurengera ndetse nandi menshi azishyurwa mu gihe yaba yazanye abanyamuryango bashya.

Sibyo gusa kuko ibyo bigo hari n’igihe byifashisha ibicuruzwa bitandukanye nk’imiti ndetse na servisi zitandukanye nko koroherezwa ingendo, imitungo idafatika nk’amafaranga-koranabuhanga ibyo byose bikifashisha uburyo bwo gushishikariza abandi kwinjira. Hari n’igihe usabwa kwishyura igishoro fatizo kugira ngo ube umunyamuryango wamara kwishyura ntugire igicuruzwa uhabwa na kimwe cyangwa servisi iyo ariyo yose gusa icyo bene iryo shoramari rihuriraho nuko bose bizeza abanyamuryango gukira vuba kandi batavunitse.

BNR rero yemeje ko iryo shoramari ritemewe mu buryo bwose. Yagize ati: “nyuma y’ibibazo biterwa n’iryo shoramari ritemewe muri repubulika y’u Rwanda iributsa abanyarwanda bose ko abaryitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo”.

Banki nkuru ikomeza ivuga ko abantu bose bakwiye gushora imari mu bigo bibifitiye ibyangombwa byemewe bitangwa na BNR cyangwa mu bigo bicunga bikanacuruza imitungo n’abahuza mu by’ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane.

BNR kandi yashimangiye ko nta bufasha na bumwe izaha umuntu wese uzashora imari muriryo shoramari ritemewe ndetse n’irindi bifitanye isano naryo.

Itangazo

2019-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Editorial 01 Aug 2018
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Editorial 20 Nov 2017
Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Editorial 12 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamuryango ba FERWAFA barasaba De Gaulle kwegura
Mu Mahanga

Abanyamuryango ba FERWAFA barasaba De Gaulle kwegura

Editorial 21 Jun 2016
Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45
IMIKINO

Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45

Editorial 01 Apr 2018
Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu
Mu Mahanga

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Editorial 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru