Mu itangazo ryashyizwe ahagarara na banki nkuru y’u Rwanda BNR ndetse rigasinywaho na guverineri wayo bwana John Rwangombwa riraburira abanyarwanda bose ndetse n’abatuye mu Rwanda kwirinda gukorana n’ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo babizeza kubona inyungu z’umurengera bitewe n’amafaranga washoye cyangwa n’uburyo wakanguriye abandi.
Iryo tangazo ryagiraga riti: “Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenye kandi ihangayikishwa n’ikibazo cy’ishoramari ritemewe riri gukorerwa mu Rwanda mu bigo byanditse mu Rwanda cyangwa bikorera mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho”.
BNR kandi yakomeje ivuga ko ishora ritemewe mu mategeko yo mu Rwanda rikorwa mu buryo bwinshi butandukanye nko gushingira ku rutonde rw’abanyamuryango baryitabiriye uko bagiye bashishikariza abandi kwinjira, harimo kandi umubare w’amafaranga batanze, uko bagiye bashishikariza abandi kugura ibicuruzwa byabo cyangwa hagafatirwa ku byiciro by’amafaranga adafatika (cryptocurrency) ndetse aya akaba atagenzurwa na banki nkuru iyariyo yose ku isi.
Bimwe muri ibyo bigo birimo nka supermarketings global ltd, 3 friends system, OneCoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mubyo BNR yatunze agatoki ko ririmo guhamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafranga ritemewe.
Ku ikubitiro umuntu ushaka kwinjira muribyo bigo asabwa kubanza kwishyura abashinzwe ibyo bigo umubare w’amafaranga runaka aba yaragenwe cyangwa se bakamusaba kubanza kwishyura igishoro fatizo bakamwizeza kuzamuha inyungu z’umurengera ndetse nandi menshi azishyurwa mu gihe yaba yazanye abanyamuryango bashya.
Sibyo gusa kuko ibyo bigo hari n’igihe byifashisha ibicuruzwa bitandukanye nk’imiti ndetse na servisi zitandukanye nko koroherezwa ingendo, imitungo idafatika nk’amafaranga-koranabuhanga ibyo byose bikifashisha uburyo bwo gushishikariza abandi kwinjira. Hari n’igihe usabwa kwishyura igishoro fatizo kugira ngo ube umunyamuryango wamara kwishyura ntugire igicuruzwa uhabwa na kimwe cyangwa servisi iyo ariyo yose gusa icyo bene iryo shoramari rihuriraho nuko bose bizeza abanyamuryango gukira vuba kandi batavunitse.
BNR rero yemeje ko iryo shoramari ritemewe mu buryo bwose. Yagize ati: “nyuma y’ibibazo biterwa n’iryo shoramari ritemewe muri repubulika y’u Rwanda iributsa abanyarwanda bose ko abaryitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo”.
Banki nkuru ikomeza ivuga ko abantu bose bakwiye gushora imari mu bigo bibifitiye ibyangombwa byemewe bitangwa na BNR cyangwa mu bigo bicunga bikanacuruza imitungo n’abahuza mu by’ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane.
BNR kandi yashimangiye ko nta bufasha na bumwe izaha umuntu wese uzashora imari muriryo shoramari ritemewe ndetse n’irindi bifitanye isano naryo.
Itangazo