Umukobwa witwa Kamuzinzi Sumaya uvuka mu Karere ka Musanze yatanze ubuhamya bw’uburyo yafashwe agiye gusura mukuru we muri Uganda, akamara umwaka afunzwe akoreshwa imirimo y’uburetwa yamuviriyemo uburwayi bukomeye bw’amabere.
Tariki ya 25 Kamena 2018 nibwo Kamuzinzi yagiye muri Uganda kureba mukuru we witwa Vumiliya Aziza, we n’abo bari kumwe bageze ahitwa Nyakabande Abanyarwanda 15 bari mu modoka bayivanwamo.
Yavuze ko abapolisi bayihagaritse bakabaza Abanyarwanda baba bayirimo ariko we na bagenzi be bakavuga ko nta Munyarwanda uyirimo.
Nyuma yo kwanga kuvuga, ngo buri wese yasabwe kwerekana ibyangombwa bye barabyanga, bituma polisi itangira gusaka.
Ati “Bafashe ibikapu byacu, barasaka babonamo amarangamuntu n’udupapuro ‘jeton’ twinjiriyeho. Babibonye baravuga ngo musohoke hanze, mwatubeshye ngo ntimuri Abanyarwanda? Bafashe twa dupapuro tw’inzira baraduca, amarangamuntu barayabika.”
Imodoka yarakomeje, Abanyarwanda barasigara baza gutwarwa nimugoroba bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabale, babasaba ko ufite amafaranga ayatanga akarekurwa.
Aho kuri polisi bahamaze iminsi ibiri, mbere yo kujyanwa mu rukiko babwirwa ko nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda.
Mu buhamya bwe yakomeje agira ati “Tubwira umucamanza tuti ko baduhaye utu-jeton tukambuka ariko bakaba baduciye. Ngo ibyo ntabwo ari ibyangombwa ati ahubwo tugiye kubaca amande. Baduca miliyoni n’igice y’amashilingi, ati ushobora kuyishyura arataha, utabishoboye arafungwa umwaka n’amezi atatu.”
Uyu mukobwa na bagenzi be nta mafaranga bari bafite, bituma bafungirwa ahitwa Ndorwa i Kabale mu gihe cy’amezi ane, abagabo bo bari baratwawe ahitwa Kibulala.
Nyuma y’amezi ane, bagiye gufungirwa muri Gereza y’abagore i Mbarara, bakazajya bahinga.
Mu buhamya bwe aganira n’itangazamakuru ku wa 7 Kamena 2019, yavuze ko bageze i Mbarara bahasanga abandi Banyarwanda bari bafunzwe bari barafashwe mbere.
Mu biro by’iyo gereza, ngo babazwaga ubwoko bwa buri umwe ariko abandi bagatsemba bavuga ko ari Abanyarwanda, ko nta bwoko bagira.
Ati “Twarababwiye tuti twe turi Abanyarwanda, ntabwo muratubaza ibintu by’ubwoko, bati dushaka ko mutubwira Umuhutu cyangwa Umututsi, tuti ibyangombwa byacu twabiberetse mubona ko turi Abanyarwanda n’icyo mudufungiye.”
Ngo ku munsi wa mbere, Abanyarwanda bahasanze bababwiye ko imirimo bakorera muri iyo gereza ivunanye, bisaba kwihangana kuko iyo ushatse kuyinubira ushobora no kwicwa.
Yakomeje agira ati “Batujyanaga guhinga, agatsiko k’Abanyarwanda kakajya ukwako. Baduha ahantu ho gucukura ubwiherero bwacu, batubwira ko tutagomba kujya mu bwiherero bw’Abanyankole cyangwa Abagande.”
Uko bari 20, babaciyemo ibice bamwe bakajya guhinga, abandi korora ingurube, hakaba n’abajya gushaka ubwatsi bw’inka, ku buryo n’iyo babonaga Abanyarwanda babiri bari kuvugana babashinjaga kugambana.
Muri Mata, Kamuzinzi yari amaze amezi umunani muri gereza muri Uganda i Mbarara. Icyo gihe ngo umuyobozi wa gereza, yamubajije aho azanyura atashye ngo kuko imipaka yafunzwe, undi amubwira ko atabura inzira mu gihe yaba arekuwe.
Yagombaga gutaha muri Gicurasi ariko ngo umuyobozi wa gereza y’abagabo ategeka ko nta Munyarwanda wongera gusohoka ngo kuko hari Umunya-Uganda warashwe.
Mbere y’uko afungwa, ngo yari yarabwiwe ko niyitwara neza muri gereza, agakora ibyo azajya asabwa byose, azagabanyirizwa amezi abiri ku gifungo yari yarakatiwe.
Ati “Icyo bambwiye cyose naragikoraga, kujya kumesera abasirikare, kujya kubahingira, kujya gushaka inkwi n’ibindi.”
Uwatinze kubyuka yarakubitwaga
Uyu mukobwa yakomeje atanga ubuhamya bw’uburyo iyo byabaga bibayeho ko umwe muri bo abyuka atinze, yashyirwaga mu cyumba cyari gihari, agasukwaho amazi agakubitwa.
Ati “Bati icyabazanye muri Uganda muzacyicuza. Dutangira kumenyera kubyuka kare, inshuro nyinshi twaraburaraga kuko twavaga guhinga abandi bariye. ”
Nk’umubyeyi wabaga ufunzwe ariko afite umwana ho ngo ubuzima bwari bugoye kurushaho kuko atabonaga igikoma, aba bajyaga gukora imirimo hanze ya gereza nibo bageragezaga kumushakira nk’imboga hanze ariko nabwo bagasaba bagenzi babo b’Abanyankole kuzibinjiriza.
Inshuti ye yarabuze, akeka ko yapfuye
Kamuzinzi yavuze ko hari umukobwa w’Umunyarwanda bafunganywe muri Uganda witwa Nirere Joselyne. Asobanura ko yamusanze muri gereza, baba inshuti amubwira ko iwabo ari i Rwamagana.
Asobanura ibyo kubura kwe yagize ati “Njye nari nasigaye muri Gereza kuko nari ndwaye amabere, bo babajyana mu gishanga aho bakuraga urufunzo n’urutoni babohesha ibyibo. Hari ahantu hatebera mu byondo, agezeyo aratebera baramushaka baramubura baravuga ngo ‘ubwo ari cya kinyarwanda wasanga cyanatorotse’. ”
Nyuma yo kumushaka ahantu hose bakamubura ndetse bakanamutegereza igihe kinini atagaruka, we na bagenzi be baje kwemeza ko yapfiriye muri icyo gishanga nubwo umurambo we batarawubona n’ubu.
Asaba Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda kuko nta rukundo na ruke bagirirwa iyo bagezeyo ku buryo n’umugabo ‘mwabyaranye ashobora kukwitakana’.
Uyu mukobwa yarekuwe tariki 4 Kamena 2019 aho yari afungiwe ahasiga abandi 14. Mu kurekurwa, nta byangombwa bye yigeze ahabwa kuko uwabibazaga yabwirwaga kujya kureba abamufashe.
Imodoka ya Gereza ya Mbarara yamukuye i Mbarara imugeza i Kabale ari kumwe n’undi basohokanye muri Gereza witwa Uwamahoro Shakilla, bahamagara mu Rwanda se wa Kamuzinzi amwohereza ibihumbi 10 Frw barayabagana barataha.