Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku isi mu mahoro (Global Peace Index) cya 2019 cyatangajwe uyu munsi, ibihugu bimwe byo mu karere bikaba biri mu myanya ya nyuma.
Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye.
Mu bishingirwaho hakorwa uru rutonde harimo ubwicanyi mu gihugu bushingiye ku makimbirane, ubwicanyi mu ngo, imari, leta mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihugu, ibikorwa by’urugomo, inzego z’umutekano zigenga, ubuhunzi, ubwoba bwuko haba ibyaha by’urugomo, imbunda nto mu baturage, iterabwoba no kwiyahura.
Muri Afurika byifashe gute?
Raporo y’uyu mwaka ivuga ko ibihugu 27 muri 44 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byasubiye inyuma mu kugira amahoro.
Ibihugu ivuga ko byasubiye inyuma cyane muri Afurika ni Burikina Faso, Zimbabwe, Togo, Sierra Leone na Namibia.
Mu karere bimeze gute?
Iyi raporo ishyira ibihugu byo ku karere mu myanya ikurikira:
- Tanzaniya
- Rwanda
- Uganda
- Kenya
- Burundi
- Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iyi raporo ivuga ko byazamutse kurusha ibindi ni u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, Gambia yazamutseho 12, Djibouti yazamutseho 4, Eswatini yazamutseho 10 na Somalia yazamutseho umwanya umwe kimwe n’u Burundi.
Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi kurusha ibindi ku isi ku rutonde rw’uyu mwaka.
Ibihugu bitandatu bifite amahoro kurusha ibindi:
- Iceland
- New Zealand
- Portugal
- Austria (Autriche)
- Denmark
- Canada
Ibihugu bitanu bya nyuma:
- Iraq
- Yemen
- Sudani y’Epfo
- Syria
- Afghanistan
Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwazamutse iyo myanya iruta iyo rwanazamutse muri raporo ziheruka kuko amakimbirane mu gihugu, ibikorwa by’urugomo n’ubwoba bw’ibyaha by’urugomo byagabanutse.