Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ, yagarutse kuri Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina hamwe n’ishyaka ryabo bihurije, Perezida Kagame abagereranya n’agaco k’abantu bateza ibibazo, mu Kinyarwanda umuntu yakwita imburabuza cyangwa insibikanyi (a bunch of hooligans).
Iki kiganiro Perezida Kagame yakigiranye na TAZ ari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.
Perezida Kagame abajijwe kuri Twagiramungu uzwi nka Rukokoma na Rusesabagina baherutse kwihuza muri MRCD yavuze ko aba bombi ndetse n’abandi nkabo ari ‘ibihangano’ by’imbuga nkoranyambaga kurusha ikintu icyo aricyo cyose. Yakomeje agira ati: “ibi bintu byahozeho kuva kera; jye (Perezida Kagame) ntabwo ndeba k’uruhande rumwe nkuko imbuga nkoranyambaga zibikora. Ndeba impande zombi. Hariho abantu aho twari turi, bakubye inshuro cumi ako gaco ka ba Twagiramungu, bazi intambwe u Rwanda rumaze gutera; ndareba abo banyarwanda bavuga ko ibyo dukora aribyo twakagombye gukora. Ubu nibwo butumwa kuri jye.”
Perezida kandi yanongeyeho ko aba ba Twagiramungu na Rusesabagina, bari ku mugabane w’uburayi bakoresha ineza y’ababiligi, bakiyita ‘abademocrate’, abarwanirira ubwigenge ariko ubusanzwe aba bantu ari agaco k’abantu bateza akavuyo n’ibibazo gusa, Rushyashya yagereranya mu Kinyarwanda nk’insibikanyi cyangwa Imburabuza (mu cyongereza nkuko Perezida yabivuze ati: ‘a bunch of hooligans’; bisobanuye abantu bazwiho guteza ibibazo n’akavuyo haba ku giti cyabo cyangwa barangaje imber abandi).
Perezida Kagame kandi yanagarutse kuri bamwe mu banyaburayi baha urwaho uduco nk’utu twa ba Twagiramungu, avuga ko rimwe na rimwe abunva kandi anababarira. Perezida Kagame yavuze ko aba banyaburayi babona u Rwanda rutera imbere bakaba batanamukunze ku mpamvu zabo ariko ashimangira ko badashobora gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda. Yanashimangiye kandi ntacyo bamukoraho uretse gutekereza ko guhungabanya intambwe u Rwanda rumaze gutera ari ugushyikira uduco nk’utu twa ba Twagiramungu na Rusesabagina.
Faustin Twagiramungu, yihuje ku mugaragaro n’Ihuriro MRCD, riyobowe na Paul Rusesabagina, mu bufatanye bwiswe ubwo guhuza imbaraga mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, hakoreshejwe inzira zose.
Amasezerano hagati y’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, rya Twagiramungu na MRCD, igizwe na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, ufungiwe mu Rwanda, PDR Ihumure na CNRD Ubwiyunge ya Gen. Irategeka Wilson wiyomoye kuri FDLR, yasinywe kuri uyu wa Kabiri i Bruxelles mu Bubiligi.
Si ubwambere Twagiramungu yihuje n’imitwe yitwaje intwaro kuko mu mwaka wa 2014 yihuje na FDLR iyobowe na Victor Byiringiro bashwana nta n’igihe bamaranye.
Abasesenguzi muri politiki bavuga ko uku kwihuza kw’aya mashyaka muri MRCD nta kizavamo uretse umwiryane usanzwe uranga abiyita ko barwanya u Rwanda, benshi bakavuga ko umuzimu wasaritse abarwanya u Rwanda nabo utazabarebera izuba!