Abasesenguzi bakomeje kugaruka ku ntambara ya Minembwe ahari amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero bya FARDC, abandi bafatwa mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
RNC yashenguwe n’urupfu rw’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bamaze gushirira muri Congo mu rugamba Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali bayoboreraga kuri telephone bibereye muri Afurika y’Epfo, baryoherwa na Champagne, Sosiso n’ibindi nkuko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho mu gihe amaraso y’inzirakarengane z’abana b’Abanyarwanda arimo kumeneka ku bw’amabwiriza yabo.
Bijya gutangira inyeshyamba za Kayumba zari zikambitse muri Bijabo Komini Minembwe zacitsemo ibice bibiri nyuma yo kurasana hagati yabo, igice kimwe gihungana n’ uwitwa Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt Sibo Charle [ wishwe] ikindi kijyana na Col. Kanyemera wahoze mungabo z’u Rwanda aza guhunga igihugu akurikira Kayumba Nyamwasa.
Nyirabayazana ni amakuru yari yaragizwe ibanga na Col. Kanyemera akaba yari afite umuvandimwe we wishwe na Gen. Kayumba ubwo bari muntambara yo kubohora igihugu 1991-2 . Aya makuru rero Kayumba yaje kuyatahura mu gihe uyu Col. Kanyemera yari kumwe na Major (rtd) Habib Madhatiru muri Kivu y’amajyepfo I Minembwe, Kayumba yaje kumenya ko uyu Col. Kanyemera ava indimwe n’umusilikare Kayumba yiciye kurugamba, aza gutegeka Major (rtd) Habib Mudhatiru kwica Col. Kanyemera, ariko igihe yari yafashwe ari ku ngoyi ngo yicwe aza kurokorwa n’Abanyamulenge bo mu mutwe wa Gumino nkuko byemezwa n’abatangabuhamya. Nguko uko Col. Kanyemera na Kabandana bitandukanije na Kayumba Nyamwasa bajyana na Gumino y’Abanyamulenge naho Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt. Charles Sibo agumana ikindi gice kiganjemo abarundi n’abandi bahoze muri FDLR barimo Capt.Rachid, Ntare n’abandi..
Mu minsi ishize Major (rtd) Habib Madhatiru yahawe amabwiriza na Kayumba Nyamwasa abinyujije kuri muramu we Frank Ntwali yo gukura ingabo muri Kivu y’amajyepfo zikajya muri Kivu y’amajyarugu aho zagombaga kwuhuza n’inyeshyamba za RUD zikambitse muri Rutshuru muri Nord Kivu zikisuganya zigatera u Rwanda, aribwo baje kugwa mugitero cya FARDC, cyarasiwemo Major (rtd) Habib Madhatiru cyaguyemo na Captain (rtd) “Sibo” wiciwe mu Burasirazuba bwa RDC, abandi bafatwa mpiri hafashwe n’itwaro zitandukanye mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.
Kuva mu 2017, uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byafataga intera, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.
Ibi bikorwa byo kubahashya bije nyuma y’imiburo myinshi yahawe iyi mitwe yo kuva ku butaka bwa RDC cyangwa ikahavanwa ku ngufu.
Uretse Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.
Ariko muri batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, abasigaye kugerwaho n’ibi bihano harimo Rugema Kayumba, Sande Charles na Mwizerwa Félix ni bo basigaye bataragwirwaho n’ibi byago. Abasesenguzi bahamya ko nabo ari ikibazo cy’igihe gusa, uyu Kayumba Rugema ni mubyara wa Kayumba Nyamwasa naho Mwizerwa ni umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.
Amakuru avuga ko ubwo ibintu byari bitangiye gukomera, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.
Naho Nyamwasa yohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, ubu akomereje ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège, aho ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia.
Dieudonne Nsengiyumva
Nibatahe kuneza.nubundi ntacyo barwanira.