• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abasesenguzi bakomeje kugaruka ku ntambara ya Minembwe ahari amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero bya FARDC, abandi bafatwa mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

RNC yashenguwe n’urupfu rw’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bamaze gushirira muri Congo mu rugamba Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali bayoboreraga kuri telephone bibereye muri Afurika y’Epfo, baryoherwa na Champagne, Sosiso n’ibindi nkuko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho mu gihe amaraso y’inzirakarengane z’abana b’Abanyarwanda arimo kumeneka ku bw’amabwiriza yabo.

Bijya gutangira inyeshyamba za Kayumba zari zikambitse muri Bijabo Komini Minembwe  zacitsemo ibice bibiri nyuma yo kurasana hagati yabo, igice kimwe gihungana n’ uwitwa Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt Sibo Charle [ wishwe]  ikindi kijyana na Col. Kanyemera wahoze mungabo z’u Rwanda aza guhunga igihugu akurikira Kayumba Nyamwasa.

Nyirabayazana ni amakuru yari yaragizwe ibanga na  Col. Kanyemera akaba yari afite umuvandimwe we wishwe na Gen. Kayumba ubwo bari muntambara yo kubohora igihugu 1991-2 . Aya makuru rero Kayumba yaje kuyatahura mu gihe  uyu Col. Kanyemera yari kumwe na Major (rtd) Habib Madhatiru muri Kivu y’amajyepfo I Minembwe, Kayumba yaje kumenya ko uyu Col. Kanyemera ava indimwe n’umusilikare Kayumba yiciye kurugamba, aza gutegeka Major (rtd) Habib Mudhatiru kwica Col. Kanyemera, ariko igihe yari yafashwe ari ku ngoyi  ngo yicwe aza kurokorwa n’Abanyamulenge bo mu mutwe wa Gumino nkuko byemezwa n’abatangabuhamya. Nguko uko Col. Kanyemera na Kabandana bitandukanije na Kayumba Nyamwasa bajyana na Gumino y’Abanyamulenge naho Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt. Charles Sibo agumana ikindi gice kiganjemo abarundi n’abandi bahoze muri FDLR barimo Capt.Rachid, Ntare n’abandi..

Mu minsi ishize Major (rtd) Habib Madhatiru yahawe amabwiriza na Kayumba Nyamwasa abinyujije kuri muramu we Frank Ntwali yo  gukura ingabo muri Kivu y’amajyepfo zikajya muri Kivu y’amajyarugu aho zagombaga kwuhuza n’inyeshyamba za RUD zikambitse muri Rutshuru muri Nord Kivu zikisuganya zigatera u Rwanda, aribwo baje kugwa mugitero cya FARDC, cyarasiwemo Major (rtd) Habib Madhatiru cyaguyemo na Captain (rtd) “Sibo” wiciwe mu Burasirazuba bwa RDC, abandi bafatwa mpiri hafashwe n’itwaro zitandukanye mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.

Kuva mu 2017, uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byafataga intera, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.

Ibi bikorwa byo kubahashya bije nyuma y’imiburo myinshi yahawe iyi mitwe yo kuva ku butaka bwa RDC cyangwa ikahavanwa ku ngufu.

Uretse  Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

Ariko muri batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, abasigaye kugerwaho n’ibi bihano harimo Rugema Kayumba, Sande Charles na Mwizerwa Félix ni bo basigaye bataragwirwaho n’ibi byago. Abasesenguzi bahamya ko  nabo ari ikibazo cy’igihe gusa, uyu Kayumba Rugema ni mubyara wa Kayumba Nyamwasa naho Mwizerwa ni umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.

Amakuru avuga ko ubwo ibintu byari bitangiye gukomera, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.

Naho Nyamwasa yohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, ubu akomereje ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège, aho ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia.

2019-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Editorial 30 Jun 2021
Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Editorial 13 Jul 2020
Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Editorial 29 Apr 2024
Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Editorial 23 Aug 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Nsengiyumva
    June 30, 20195:40 am -

    Nibatahe kuneza.nubundi ntacyo barwanira.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.
Amakuru

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Editorial 06 Aug 2021
Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California
ITOHOZA

Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California

Editorial 13 Feb 2018
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’
POLITIKI

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Editorial 23 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru