Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Time Magazine, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iy’uburenganzira bwa muntu, iterambere ry’u Rwanda, Politiki n’ibindi.
Perezida Kagame yabajijwe ku bikunze gutangazwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, ko abatavuga rumwe na Leta batotetezwa n’ibindi.
Iki kinyamakuru cyitsaga cyane ku kuba bamwe mu batavuga rumwe na Leta barangiwe kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.
Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe abayobozi n’abaturage bo muri Afurika bafatwa uko batari.
Ati “Ntabwo nagiye ku buyobozi habayeho amanyanga, nta manyanga nakoze mu rugendo rwo kubohora igihugu cyanjye. Hari igishoro natanze kandi igishoro cyanjye ntabwo ari ukwibasira uburenganzira bw’abaturage. Siko nteye.”
Yakomeje agira ati “ Abantu bajya batekereza ko abayobozi ba Afurika babereyeho kugirira nabi abaturage babo cyangwa ko abaturage bakiri inyuma batazi ikibabereye. Inshuro nyinshi abaturage bacu bagiye bafata umwanzuro, hakaza umuntu akavuga ngo ‘oya, oya muri guhitamo nabi”.
“Ni ukuvuga ngo wa mugenzuzi nahoze mvuga ni we ufite ububasha bwo kuvuga uburyo bwiza ibintu bikwiriye gukorwamo, ngo uyu ni we muntu ukwiriye kuba umuyobozi wanyu. Abanyarwanda bazi icyo bashaka, bazi kwifatira umwanzuro kandi mu gihe babikoze ntekereza ko abantu bakwiriye kubyubaha.”
Perezida Kagame yavuze ko nta munyamahanga waharaniye ubwigenge bw’abanyarwanda kumurusha ku buryo hagira umubwiriza ibyo akwiriye gukora.
Ati “Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na France 24, Umunyamakuru Catherine Nicholson yabajije Mimica kuri raporo iheruka yanzuye ko mu Rwanda “hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye byo guhungabanya uburenganzira rusange n’ubwa politiki, ” abazwa umwanya bihabwa iyo bigeze ku kugena inkunga z’ibihugu.
Mimica yasubije ko hari uburyo mpuzamahanga bwashyizweho bwerekana uko bigenda ngo ibihugu bya Afurika bihabwe inkunga, harimo amasezerano ya Cotonou n’ibihugu bya Afurika, Pacifique na Caraïbe.
Ati “Ariko iyo bigeze ku Rwanda nkunda kuvuga ko, uretse n’ubu ndi kumwe na Perezida w’u Rwanda, ari urugero rw’ibikwiye gukorwa mu bijyanye n’iterambere, ubukungu, politiki, umutekano, ubwiyunge, kubera ko hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, ni ibihe bikomeye byabayeho mu mateka… uhereye kuri icyo gihe ukagera aho u Rwanda rugeze uyu munsi, u Rwanda ni urugero mu kuri. ”
Perezida Kagame yahise yungamo ko ibyo biganiro ku burenganzira bwa muntu bimaze igihe, ariko rimwe na rimwe bibogama cyane.
Icyo gihe yabwiraga umunyamakuru, mu ntebe ye anaba nk’uhindukira amubwira amureba mu maso.
Yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 akenshi bidafatwa nko guhonyora uburenganzira bwa muntu, nyamara abafite uruhare babigizemo nibo bavuga ko “ibibera mu Rwanda ubu ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ” kurusha n’ibyabaye mbere.
Yavuze ko udashobora gutandukanya uburenganzira bwa muntu n’iterambere u Rwanda rugezeho, ariko “abo baturage bafite imibereho iteye imbere kandi bakabigiramo uruhare, ” bibarwa ko uburenganzira bwabo buhutazwa ku buryo “abavuga ko mu Rwanda ari ikuzimu birengagiza ukuzimu twanyuzemo kandi tugahangana nako. ”
Yakomeje kuri ibyo birego ati “Ni umwanda, u Rwanda rutandukanye n’urwo rwari rwo mu myaka 25. Ahubwo mukwiye kureba hirya no hino mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bw’abantu, iyo turebye iki kibazo cy’abantu bakumirwa ngo bajye kurohama muri Méditerranée n’ahandi, abantu barimo gufatwa nabi mu bihugu byanyu, kuki mutavuga ku bibazo byanyu by’uburenganzira bwa muntu? ”
Perezida Kagame yavuze ko bikwiye guhagarika imyumvire yo kwishyira heza iyo bigeze ku burenganzira bwa muntu.
Ati “Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge bw’abaturage bacu kurusha undi muntu uwo ari we wese harimo namwe muhora muvuga ibi bintu bidasobanutse. Aho twakuye igihugu cyacu n’aho kigeze ubu birivugira, ibindi biva muri iyo myumvire.”
“Izi Si ebyiri aho hari abantu bazi neza iby’uburenganzira bwa muntu n’ibindi n’indi si aho abantu batazi…ariko ni uburenganzira bwacu, iyo twubahirije ibyo dukora mu bihugu byacu ntabwo ari mwe tubigirira cyangwa undi, ni twe ubwacu.”
Yavuze ko bidakwiye ko hagira igihugu kibaho gishaka gusa kubwira abandi ibyo bakora cyangwa ibyo bakora bitagihagije.
Ati “Uri muntu ki ? ”
Mu mvugo iki kinyamakuru kiba gisa n’igisaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga, kuko mu gihe kivuga ko ubusanzwe inkunga EU iha ibihugu ishobora guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo by’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, “Ntabwo ariko bimeze ku Rwanda nubwo habayeho ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere, ko harebwa cyane ku bibazo by’icyo gihugu. ”
Abanyarwanda bumijwe na RFI
Nta kuyoba nko kuvuga ngo kanaka yavuze ibi kandi atariko byagenze, uti kanaka yahanganye na runaka kandi aho ibyo byabereye atigeze anahagera. Ni byo byabaye kuri RFI ivuga ku kiganiro cya Perezida Kagame kuri France 24.
Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter, bakomeje kunenga Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ku buryo yafashe imvugo ya Perezida Paul Kagame wasabye u Burayi guhagarika kwishyira aheza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ibyita ko yabwiraga Komiseri ushinzwe ubutwererane n’iterambere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Neven Mimica, kandi atari ko byagenze kuko yabwiraga umunyamakuru wari wagaragaje ukubogama mu mibarize ye.
Nyuma y’inkuru ya RFI, abantu benshi banditse ubutumwa bagaragaza ko iki kinyamakuru nta byacyo, ubutumwa bwagiye bunyuzwa kuri Cécile Mégie, umuyobozi n’umunyamakuru wa RFI.
Yolande Makolo yagize ati “Uku kuyobya abantu kugayitse kwa @RFI gukwiye kunyomozwa – @CecileMegie ibihumbi by’abantu barebye (banashima) iki kiganiro cya @FRANCE24 kandi bazi icyavuzwe n’uwabwirwaga. ”
Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Time Magazine kizasohoka mu nimero yo kuwa 8 Nyakanga 2019.