Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko amahanga yatekerezaga ko urugamba rwo kwibohora rwari kuba rwararwanywe mu bundi buryo.
Mu kiganiro kigamije gutegura isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25 cyabaye kuri uyu wa 02 Nyakanga 2019, Umukuru w’Igihugu yatangarije abanyamakuru hamwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakoresha imbuga nkoranyambaga, ko hakiri urundi rugamba.
Avuga ko mu myaka 25 ishize igihugu cyarimo kwiyubaka, ariko ko hakomeje urugamba rwo gusobanurira abanyamahanga impamvu y’amahitamo y’Abanyarwanda atandukanye n’ubushake bwabo.
Perezida Kagame ati “Kugeza ubu umuryango nyarwanda ufite ibyiyumvo by’icyizere, kugira icyo watunga n’ejo hazaza, ndetse no kuva ku kutagira amikoro abantu bagatangira ibindi bihe bikomeye”
“Muri make twarwanye intambara imwe ikaba isa n’iyarangiye, ariko hari indi yo gukomeza kugaragaza no gusobanura ikintu cyose dukoze”.
“Biragaragara ko ibintu byose twagiye dukora byaba bitarabaye byiza imbere y’andi mahanga, hari abatekerezaga ko twakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo twe twabikozemo”.
“Ni mu gihe twebwe twabonaga ko ibyo dukora ari byo bidukwiriye kandi bitubereye, ni yo mpamvu rero hagiye habaho uko kutumvikana kw’impande zombi”.
Perezida Kagame avuga ko hari Abanyarwanda babarirwa muri za “miliyoni zigera nko muri eshatu” bari barahajejwe hanze y’igihugu ndetse n’akarengane gakomeye kagaragaraga mu gihugu imbere.
Mu bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Perezida Kagame hari uwamubajije ikintu kimushimisha kurusha ibindi, amusubiza ko ashimishwa no kubaho ndetse no kwitanga aharanira buri gihe icyageza u Rwanda ku byiza.
Perezida Kagame asaba urubyiruko kudategereza guhabwa amabwiriza y’icyo rugomba gukora, ahubwo ngo umuntu wese ufite icyo ashoboye kiri mu nyungu z’abandi, ngo afite inshingano zo kukigeraho atitaye ku bamutera ubwoba.
Akomeza asaba Abanyarwanda kwirinda gukomeza kubeshwaho n’inkunga, ahubwo ko iyo bahawe ngo igomba kubahesha ubushobozi bwo kutazongera gufashwa.
Ati “Hari ibitagombera guhabwa inkunga kugira ngo bikorwe, nk’ikijyanye no kwita ku isuku”.
Perezida Kagame avuga ko muri iyi myaka 25 ishize ubukungu bwagiye buzamuka ku muvuduko yishimira, ariko ko hatagomba kubaho kwirara.
Src : KT