Imyaka 25 irashize u Rwanda rwibohoye ingoma y’ubutegetsi bubi bwatwazaga abarutuye igitugu. Ni urugendo rwari rugoye kuko inzego z’igihugu zose zari zarashegeshwe mu mfuruka zitandukanye.
Igihugu cyubatswe guhera hasi nyuma y’ubwitange bw’Ingabo za RPA zashyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa remezo byose byari byarasenywe wavuga ko nta buye ryari rigeretse ku rindi; hari aho byasabye kongera gusana n’aho ibikorwa byo kubaka byahereye ku busa.
Urwego rw’ibikorwa remezo rufatwa nk’inkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu, ruri mu zitaweho mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Imishinga uruhumbirajana yakozwe muri uru rwego yakurikiranwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifite mu nshingano gukurikira uko amabwiriza yubahirizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini y’igihugu no kuyikurikirana.
Ibikorwa remezo by’u Rwanda byubakiye mu nkingi enye zirimo Ubwikorezi, Ingufu, Amazi n’Isukura n’ibijyanye n’Imiturire ari na byo byashinze imizi mu myaka 25 ishize.
Byakozwe harebwa iterambere ry’imijyi no kuzamura ibice by’icyaro bijyanye na gahunda zitandukanye zirimo iy’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS) mu byiciro byombi.
U Rwanda rufite imihanda ireshya na 38,803 Km, muri yo ibilometero 1,930 (4.97%) ikozwe n’amapave, mu gihe igera kuri 71.4% iri ku rwego rw’igihugu.
Muri iyi mihanda kandi iya kaburimbo irenga 2000 Km, yiganjemo iyubatswe nyuma ya Jenoside.
Mu rugendo rudasubira inyuma rw’imyaka 25, hasanwe imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 2,487 ugereranyije na kilometero 2,666.8 zakozwe mu 2019/2020. Byitezwe ko iyi mibare izagera ku bilometero 5,145 mu 2024 muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1).
Muri icyo cyerekezo kandi hazatezwa imbere ibikorwa remezo by’ibanze mu guteza imbere ubuhahirane aho kilometero 250 zizubakwa, mu gihe imihanda ireshya na kilometero 288 izashyirwamo amapave. Ibi bizajyana no gucanira imihanda minini yo ku rwego rw’uturere n’urw’igihugu.
U Rwanda rufite imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 2000 yiganjemo iyubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu bice bitandukanye by’igihugu hari ibikorwa remezo by’imihanda birimbanyije aho imwe isanwa, indi ikavugururwa.
Mu mishinga yagutse iri gukorwa, harimo iyubakwa ry’umuhanda wa Huye – Kitabi (53 Km) uzuzura mu Ukwakira 2019; umuhanda wa Kagitumba– Kayonza–Rusumo (208 Km) uzasozwa muri Werurwe 2020; umuhanda Base-Gicumbi– Rukomo (51.4 Km) uzuzura mu Ukuboza 2019; Rukomo-Nyagatare (73 Km) uzatahwa mu Ukwakira 2020; Huye-Kibeho-Munini (66km) uzatahwa muri Mata 2022. Umuhanda Bugesera-Ngoma (57 Km), Nyanza-Bugesera (66 Km) n’umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali (95.4 Km) iri mu nyigo aho biteganyijwe ko izuzura mu Ukuboza 2020.
Undi mushinga ni uwo kwagura umuhanda wa 63 Km wa Base-Butaro-Kidaho; watewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Exim Bank yo mu Buhinde.
Imihanda yo ku rwego rw’igihugu y’amapave iri kuvugururwa irimo ureshya n’ibilometero 261 wa Kagitumba–Kayonza- Rusumo (208 Km) na Huye-Kitabi (53 Km) aho imirimo yo kuyivugurura biteganyijwe ko izasozwa muri Werurwe 2020.
Ibikorwa byo gusana imihanda yo ku rwego rw’igihugu y’amapave nabyo birakomeje aho hazasanwa imihanda ikurikira: Kigali-Muhanga-Huye-Akanyaru (157 Km); Muhanga – Ngororero – Mukamira (111 Km); Nyakinama-Musanze-Cyanika (79 Km), Kigali-Musanze (82 Km), Nyakinama-Musanze-Cyanika-Rubavu (102 Km), Crete Congo Nil-Ntendezi (31 km), Kigali-Gatuna (78 Km), Kigali-Kayonza (65 Km), Muhanga-Karongi (78 Km), Rusizi-Bugarama-Ruhwa (50 Km) n’umuhanda wa Kicukiro-Nemba (61 Km).
Iyi mirimo iterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF).
Imihanda migari yaguwe irimo uwa Base-Gicumbi-Rukomo (51.4 Km) igeze ku rugero rwa 90.5% mu gihe biteganyijwe ko uzuzura mu Ukuboza 2019; uwa Nyagatare-Rukomo (73.3 Km) ugeze kuri 39.22% [uzuzura mu Ukwakira 2020] na Huye-Kibeho-Ngoma/Munini ugeze kuri 20.53% bikaba biteganyijwe ko uzatahwa muri Mata 2022.
Ku bijyanye n’imihanda itarimo amapave n’ibiraro byasanwe hagamijwe koroshya ingendo; ubu hari gukorwa imihanda ya Gitikinyoni-Ruli-Rushashi-Gakenke (68.7 Km) aho igeze ku 100%; Kaduha-Buhanda-Kirengeri (46.7 Km) iri kuri 98.3%; Mukunguri-Rugobagoba (19 Km), kuri 54.7%; Kibangu-Bakokwe-Nyabarongo (28.5 Km) ihagaze kuri 56.4%; Kabuhanga-Kiningi (48.3 Km) kuri 83%.
Ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi biri gutunganywa ndetse byitezweho gufasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati ya Ngororero na Musanze.
Ku bijyanye n’imihanda yo mu mijyi, hari kubakwa umuhanda wa 54 Km muri Kigali mu rwego rw’umushinga watewe inkunga na Guverinoma y’u Bushinwa, ugeze kuri 86.1%. Hari kubakwa kandi ibilometero 105 muri Kigali bigeze kuri 65%, bikaba biteganyijwe ko bizuzura mu Ukuboza 2020.
Umuhanda uva i Nyabugogo ugana mu Mujyi wa Kigali rwagati waraguwe uhabwa ibyerekezo bine mu kugabanya umuvundo w’imodoka wakundaga kugaragara muri aka gace. Aha ni mu masangano y’umuhanda ya Yamaha usa n’ugana mu mujyi, uciye kuri APACOPE
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yanagize uruhare mu bikorwa byo gusana imihanda y’imigenderano ya 450 Km mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Rutsiro, Gakenke na Nyaruguru. Iteganyijwe gutangira mu gihembwe cya kane cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20.
Ibikorwa byo kubaka imihanda binajyana no gushyiraho uburyo bufasha kubungabunga umutekano w’abayikoresha; burimo gusiba ibinogo, kuvugurura za ruhurura n’ibindi, mu mirimo yose izasozwa mu Ukuboza 2019.
U Rwanda kandi rwanateye intambwe mu gutwara abantu, aho kuri ubu igihe umuntu ashobora kumara ku cyapa ategereje imodoka nibura ari iminota 10 mu gihe intego ari uko icyo gihe kizagabanuka kikagera kuri itanu.
Mu kunoza ubwikorezi, ubu imodoka zifite ibyicaro 19,890. Mu cyerekezo cy’ubukungu budashingiye ku kugendana amafaranga, abagenzi bakoresha amakarita ya Tap & Go bageze ku kigero cya 100% mu Mujyi wa Kigali.
Mu kurwanya impanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije, ikoranabuhanga rigenzura aho imodoka ziri na speed governors zashyizwe mu modoka zitwara abantu rusange. Byanajyanye no kongerera ubumenyi abashoferi no kubaha amakarita afasha mu kugenzura imyitwarire yabo.
Ubwikorezi bw’abantu buhuza ibice by’imijyi n’icyaro nabwo bwateye imbere kuko hashyizweho ibyerekezo bihuza ibice bitandukanye by’igihugu. Kuri ubu ikoranabuhanga ryarimakajwe kuko amatike agurishwa hakoreshejwe imashini za PoS, mu gihe imyanya y’imodoka zerekeza mu ntara igera ku 54,233.
Umuhanda wa Kivu Belt ni umwe mu yoroheje imigenderanire n’ubuhahirane. Ni umuhanda wubatswe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu uhuza uturere dukora ku nkombe zacyo twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu. Mbere wasangaga imihanda iri mu misozi miremire
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/20, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 257.9 Frw azakoreshwa mu guhemba abakoze umushinga w’uburyo imodoka zitwara abagenzi muri rusange zaharirwa imihanda imwe yo muri Kigali, (Bus Rapid Transit -BRT).
Uyu mushinga washyizweho akadomo mu mpera za Kamena 2019. Biteganyijwe ko kunoza ibijyanye n’ubwikorezi buhuza Umujyi wa Kigali n’ibice by’icaro, uzaba wuzuye mu Ugushyingo 2019.
Imodoka zitwara abagenzi rusange harigwa uburyo zahabwa imihanda yihariye ku buryo bizagabanya ikibazo cy’umuvundo
U Rwanda nk’umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, hari imishinga ruhuriyeho na bimwe mu bihugu biwugize mu rwego rwo kunoza ubuhahirane.
U Rwanda na Tanzania bisangiye umushinga mugari wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Umujyi wa Isaka n’uwa Kigali, ureshya n’ibilometero 532, uzatwara miliyari $3.6.
Inyigo y’ishyirwa mu bikorwa ryawo igeze ku gipimo cya 95% ndetse raporo za nyuma ziri gusuzumwa ngo zemezwe.
Uyu muhanda uzafasha u Rwanda kugera ku cyambu cya Dar-es-Salaam, uzagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda kandi ruhuriye n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru.
Watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizajya ziyikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.
Raporo ya nyuma ku iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi wa Isaka-Kigali, u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania iri kunozwa. Uyu mushinga uzatwara miliyari 3.6 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
U Rwanda rwaciye umuvuno wo kwagura ibikorwa remezo bijyanye no kunoza ubwikorezi bwo mu mazi binyuze mu kubyagura, kugura ubwato bugezweho no gushyiraho amabwiriza agenga uyu murimo.
Ibikorwa byinshi muri ubu bwikorezi byiganje mu Kiyaga cya Kivu, Mugesera, Muhazi n’icya Sake.
Mu mishinga yakozwe harimo uwo guha ubwato bufasha abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo, ndetse kuri ubu bugiye gusimbuzwa nyuma y’ibibazo bwagize.
Hanateganyijwe kandi kwagura ibyambu bizashyirwa ku Kiyaga cya Kivu i Rusizi, Karongi, Nkora na Rubavu.
Impano y’ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo yabafashije kugenderanira n’ibice bindi by’igihugu mu mirenge ituriye iki kirwa cyo mu Karere ka Rusizi. Mbere ya Jenoside abaturage bo ku kirwa ntiboroherwaga no kubona uko bagenderanira n’abandi
U Rwanda kandi ntirwasigaye inyuma mu bwikorezi bw’ingendo zo mu kirere. Ubu Sosiyete ya RwandAir igana mu byerekezo 29 birimo Guangzhou mu Bushinwa na Tel-Aviv muri Israël.
RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye [zirimo iyajyanwe ahari icyicaro muri Benin], Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.
Mu mwaka wa 2018/2019, RwandAir yatwaye abagenzi 1,151,300; mu gihe intego ari uko mu 2019/2020 izatwara abagera kuri 1,370,781, na ho mu 2024 bakagera kuri 2,174,744.
RwandAir irateganya no gutangira ingendo zijya i Luanda muri Angola, Addis Ababa na New York muri Amerika.
Mu Rwanda hari ibibuga by’indege bitanu birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, icya Kamembe, icya Rubavu, Nemba, Huye n’icya Bugesera kiri kubakwa.
Muri byo icya Kigali na Kamembe ni byo bikora; icya Rubavu kizagurwa ndetse bamwe mu baturage b`aho kizagurirwa bahawe ingurane z’imitungo yabo. Hasigaye kwishyurwa ingurane zifite agaciro ka 178,297,287 Frw.
Umushinga wagutse wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera uri mu ikomeye ugeze kuri 26.76%. Ku ikubitiro, iki kibuga kizakira abagenzi miliyoni 1.7 mu mwaka.
Mu kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda batwara indege kandi Akagera Aviation Ltd yihaye intego yo guhugura nibura abapilote 100 mu myaka itanu.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.7 mu mwaka. Kiri mu mishinga ikomeye izatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ubwikorezi bw’ingendo zo mu kirere
Kuva mu 1995, u Rwanda rwazamukanye ingoga mu ishyirwaho ry’ibikorwa remezo biruganisha ku kwihaza mu by’ingufu.
Usubije amaso inyuma usanga u Rwanda rwari rufite megawatt 110 mu 2012, zavudutse zigera kuri 221.9 mu 2019. Rufite intego yo kugera kuri 586 mu 2024.
Ingo zagerwagaho n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 17% mu 2012, ubu zigeze kuri 38%, intego ni uko zizagera kuri 52% mu 2024. Ingo zigerwaho n’amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari zari 13%, mu gihe intego ari ukugera kuri 48%.
Igihugu cyihaye icyerekezo cyo kongera amashanyarazi akenewe yose akaboneka hanyuma rukanizigamira agera kuri 15 %.
Ni umushinga uzafasha kongera amashanyarazi akava kuri 52% agera mu ngo n’angana na 100% mu duce turimo ibyanya by’inganda, udukiriro, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, inganda z’icyayi n’ikawa, amakusanyirizo y’amata n’ibindi.
Amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda aturuka mu nganda zirimo urwa Nyabarongo rutanga megawatt 28; GIGAWATT utanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zingana na megawatt 8.5 zishobora guhaza ingo 15,000; umushinga wa Gaz methane iva mu Kivu utanga megawatt 25; urwa Gishoma rutanga megawatt 15 n’izindi.
Hari imishinga uruhumbirajana iri gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kuzamura ingufu u Rwanda rukeneye mu nzira yarwo y’iterambere. Hari umushinga wa Rusizi III izatanga megawatt 200, biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu 2025; uruganda rwa Rusumo ruzatanga megawatt 80, ukaba uzuzura mu 2021.
Gaz Methane iva mu kiyaga cya Kivu na yo izafasha u Rwanda kongera ingano y’umubare w’Abanyarwanda babona amashanyarazi
Mu Rwanda hari ibigo byigenga birenga 20 bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba mu bice by’icyaro.
Guverinoma yashyizeho Ikigega cy’Ingufu cya miliyoni $50, cyatewe inkunga na Banki y’Isi mu kuzamura umubare w’abatagerwagaho n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu byaro. Iki kigega kigenzurwa na Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere (BRD), biteganyijwe ko kizagera ku ngo 350,000 mu 2020.
Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu (REG) kandi yashyizeho uburyo bwo kuvugurura ibikorwa remezo by’amashanyarazi mu kongera ingano yayo no gufasha benshi kuyakoresha. Harimo guhindura ibyuma biringaniza amashanyarazi ( transfo) bishaje no gusana sitasiyo nto z’amashanyarazi (substations).
Ku bijyanye na peterori iri mu gihugu, yavuye kuri litiro miliyoni 31 zigera kuri miliyoni 72. Hitezwe inyongera ya litiro miliyoni 60, muri zo 32 zarabonetse, hasigaye 28 zizashakwa mu 2019/20.
Kuva mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwageze ku iterambere ritajegajega mu bikorwa remezo bigamije gusakaza amazi meza mu guhindura ubuzima bwa benshi.
Kuri ubu Abanyarwanda bangana na 87.4% bagerwaho n’amazi meza, bavuye kuri 26.3% mbere ya 1994, aha ntiharebwa ku rugendo rukorwa ngo bayagereho. Umubare w’ingo zifite amazi wavuye kuri 2.9%, ugera kuri 9.4% mu 2019.
Mu bijyanye n’isukura, u Rwanda rwavuye ku busa, kuri ubu ruhagaze kuri 86.2%.
Ni izamuka rishingiye ku kwagura imiyoboro y’amazi, kuzamura umubare w’abakiliya n’ibindi.
Amazi atunganywa yavuye kuri metero kibe 78,040 ku munsi mu 1994, agera kuri metero kibe 267,660 mu 2019.
Imiyoboro itanga amazi mu mijyi yavuye ku bilometero 1 683 mu 1994, igera ku bilometero 12,190 mu 2019; mu gihe mu byaro ubu ingana n’ibilometero 12,459. Abafatabuguzi bavuye ku 13,500 bagera ku 207,801.
Muri urwo rugendo rwose hakozwe imishinga itandukanye irimo iyubakwa ry’inganda 15 zitanga amazi angana na metero kibe 157,340 ku munsi.
Muri zo twavuga Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove I na Nzove II zose zitanga metero kibe 40,000 ku munsi, yoherezwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Hari uruganda rutunganya amazi rwa Kanyonyomba ruherereye mu Karere ka Bugesera. Uru ruganda rutanga 5,000 m3; ni iterambere kandi ritasize ibice by’icyaro kuko ku Nkombo hubatswe urufite metero kibe 720 rugamije guhaza amazi meza mu batuye kuri icyo kirwa cyo mu Karere ka Rusizi.
Inganda 10 zarasanwe, izindi ziravugururwa zavuye kuri 14,350 zigera ku 46 630.
Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1) ya 2017-2024 hari indi mishinga itandukanye izashyirwa mu bikorwa ngo mu 2024 abaturage bazabe bagerwaho n’amazi 100%.
Muri yo twavuga uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze ruzatanga amazi angana na metero kibe (m3) 40,000, azakwirakwizwa mu Karere ka Bugesera, ahakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi.
Hazanubakwa kandi Uruganda rwa Gihira muri Rubavu ruzatanga 15 000m3 ku munsi n’urwa Mwoya i Rusizi ruzatanga 3,000m3 ku munsi.
Mu yindi mishinga iteganyijwe irimo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi ingana na 1,112 Km mu mijyi itandatu yunganira Kigali ya Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Musanze, Huye na Muhanga no mu nkengero zayo.
Uruganda rw’amazi rwa Nzove III rutanga metero kibe 40,000 z’amazi ku munsi. Ruri mu mishinga minini yo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali
Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bugaragaza ko abagerwaho na serivisi z’isukura bavuye kuri 74.5% mu 2010, bagera kuri 86.2 % mu 2019.
Iy’ingenzi byakozwe muri urwo rwego, harimo iyimurwa ry’ikimoteri cya Nyanza ya Kicukiro cyajugunywagamo imyanda kijyanwa i Nduba mu Karere ka Gasabo.
Hubatswe uburyo bugezweho bwo gukusanya no gutunganya imyanda (modern landfills) mu turere rwa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyagatare na Kayonza.
Hubatswe ubwiherero bwo mu ngo, mu mashuri n’ibigo nderabuzima bugera ku 49,068.
Mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu rwego rw’imiturire.
Ubushakashatsi ku Mibereho y’Ingo mu Rwanda (EICV 5) bwagaragaje ko abaturage bo mu mijyi bavuye kuri 8.5% mu 1994 bagera kuri 18.4% mu 2017.
Umubare w’ingo zitujwe mu midugudu mu mijyi no mu byaro warazamutse uva kuri 17.6% mu 2002 (EICV 2) ugera kuri 58.9% mu 2018 (EICV 5), mu gihe ingo zatujwe mu midugudu ziyongereye kugera kuri 61.7%.
Ishyirwaho ry’igishushanyo mbonera cy’imyubakire mu mijyi ryashyizwe mu bikorwa mu 2012 ryagize uruhare rugaragara mu mitunganyirize y’imijyi. Hari kandi na Politiki igenga imyubakire yemejwe 2015.
Hashyizweho amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo mu 2017 agena ubufasha Guverinoma itanga mu gushyigikira abashoramari bigenga mu mishinga yo kubaka amacumbi ahendutse.
Gutuza abaturage bifatwa nk’inkingi y’iterambere ry’u Rwanda kuko mu gihe abaturage batujwe neza bigabanya ibyago byo kwangirizwa n’ibiza; kwegerezwa ibikorwa remezo bitandukanye bituma bagerwaho n’iterambere. Buri karere gafite igishushanyo mbonera
Mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda serivisi babona mu mujyi, mu yunganira uwa Kigali, hubatswe imihanda ireshya na 28.3 Km na ruhurura za 13.3 Km zuzuye mu cyiciro cya mbere mu gihe igice cya kabiri na cyo kiri mu gukorerwa inyigo kizibanda ku iyubakwa ry’imihanda ya 31 Km na ruhurura za 3.5 Km.
Iyi mijyi kandi yanegerejwe ibikorwa remezo by’udukiriro bizafasha mu kwihangira imirimo, ikorera mu mijyi ya Kigali, Musanze, Huye na Rusizi ndetse na Rwamagana na Bugesera.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hubatswe za ruhurura zitwara amazi ku buryo adashobora kwangiriza abaturage. Aha ni mu Karere ka Musanze kari mu mijyi yunganira uwa Kigali
Mu Karere ka Rubavu hubatswe imihanda mishya ireshya n’ibilometero 3, 894 iri mu cyiciro cya mbere hagamijwe kwagura ubuhahirane mu mijyi yunganira Kigali
Muri gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali, udukiriro ni kimwe mu byashyizwemo imbaraga. Aha ni mu Karere ka Muhanga
Ingo 67.2% zo mu cyaro zatujwe mu midugudu yubatswe mu buryo bugezweho bwita ku kubungabunga ibidukikije, imidugudu y’icyitegererezo 130 yubatswe mu gihugu hose, muri yo 70 igizwe n’inzu zitandukanye zishobora guturwamo n’imiryango ibiri, ine n’umunani aho ingo 4,200 zatujwe muri iyo midugudu.
Hari indi midugudu yubatswe izafasha gukura imiryango 188,038 mu igera ku 360,000 iri mu manegeka.
Umudugudu w’icyitegererezo muri Ndiza watujwemo abakuwe mu manegeka watashywe ku wa 4 Nyakanga 2018. Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari 56; wuzuye utwaye miliyari 21 Frw
U Rwanda kandi rwanashyize imbaraga mu guca burundu nyakatsi byakozwe mu 2010-2013, ingo 124,671 zasaniwe ibisenge mu mushinga watwaye miliyari 14.8 Frw.
Nibura ubutaka buri ku buso bwa hegitari 1,172 nibwo bushobora gukoreshwa n’abashoramari mu kubaka amacumbi aciriritse mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’iyindi.
Mu mishinga iri gushyirwa mu bikorwa twavuga uwo kuvugurura hegitari 86 ziri mu Agatare, agace gatuwe n’abarenga 19,000 mu Karere ka Nyarugenge. Hanateganyijwe indi irimo iya Kangondo mu Karere ka Gasabo no mu yindi mijyi yunganira Kigali.
Guverinoma y’u Rwanda kandi muri gahunda yayo yo gufasha ibigo byayo gukorera mu nyubako zihariye, izikodeshwa zavuye kuri 41 zigera kuri 38.
Mu yindi mishinga y’ubwubatsi yashyizwe mu bikorwa harimo iyubakwa rya sitade ya Rubavu na Huye yakiriye imikino ya CHAN mu 2016; iyubakwa rya Kigali Convention Centre, inyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuvugurura inyubako ihuriyemo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Sitasiyo ya Polisi ‘Kigali Metropolitan Police’ iri ahazwi nko kwa Kabuga ku Muhima, gasutamo zo ku mipaka ya Rwempasha, Bweyeye, Rusumo, Buhita n’izindi.
Indi mishinga ikomeye irimo Kigali Arena izajya yakira abantu ibihumbi 10, inyubako y’Ishyinguranyandiko ry’Igihugu, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, sitade eshatu zubakwa mu Ntara y’Uburasirazuba no kwagura Umupaka wa Gatuna.
Mu rwego rwo guca amabati ya asbestos metero kare 1,050,933 mu zigera kuri 1,692,089 y’ibikoresho biri mu gihugu zakuweho. Bingana na 62% (Asbestos zakuwe ku nyubako za leta zingana na 57% mu gihe iz’abikorera zingana na 66%).
Src : IGIHE