Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda bo muri batayo ya 35 ikorera mu gace ka Kisoro, yamaze iminsi ibiri mu ishyamba nyuma yo kubura lisansi.
Abasirikare bakorera muri iyi batayo bashyize mu majwi umuyobozi wabo ko ari we nyirabayazana w’iki kibazo kuko anyereza ibibagenewe.
Umwe mu basirikare wari muri iyi modoka yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ati “Abasirikare bacu baheze mu ishyamba mu gihe cy’iminsi ibiri kubera ko lisansi yari yashize, abasirikare bahagamaye ku cyicaro gikuru ariko ntibabona ubufasha. Byabaye ngombwa ko bategereza iminsi ibiri bari mu ishyamba nta biryo babona ndetse nta n’amazi.”
Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko kugira ngo iyi modoka ive muri iryo shyamba, uwari ubayoboye ariwe washatse amafaranga agura lisansi.
Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko Lt Col Nelson Bataringaya uyobora batayo ya 35 yikubira ibigenewe abasirikare, bigatuma babaho nabi.
Brig Richard Karemire uvugira igisirikare cya Uganda, yabwiye iki kinyamakuru ko yahamagaye uyu musirikare akamubwira ko ibivugwa ari ibinyoma.
Karemire yagize ati “ Iyo modoka yamaze gusa iminota 30 aho kuba iminsi ibiri.”
Gusa uwatanze amakuru we yavuze ko ibyo izi nzego nkuru z’igisirikare zivuga ari ukubeshya. We yagaragaje ifoto y’iyi modoka ifite pulake H4DF 1608 yafashwe mu masaha y’amanywa, mu gihe ngo bari bahageze mu ijoro.
Iki kibazo gikomeje guteza impungenge ku bijyanye n’ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda mu guhangana n’umwanzi ku mipaka.
Mu kirometero kimwe uvuye aho aba basirikare baraye ubwo bari babuze lisansi, hari umupaka wa Bunagana ubagabanya na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo hari ikilometero kimwe, ndetse n’umupaka wa Cyanika ku ruhande rw’u Rwanda.
Umwe muri aba basirikare yagize ati “Aho twari turi ni hagati y’ibihugu bibiri, ku mupaka wa Cyanika ku Rwanda na Bunagana kuri Congo. Iyo hagira ikiba twari bwitware gute mu gihe abasirikare bari mu mashyamba kandi basonje?”
Yakomeje agira ati “Abasirikare bacu ntabwo bagifite imbaraga zo gukora akazi kubera ruswa iri muri iyi batayo ya 35, ibikoresho byose birimo kunyerezwa kandi abasirikare babayeho nabi.”
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Richard Karemire yavuze ko iki kibazo bagiye kugikoraho iperereza.