• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Ubwanditsi 07 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Muri 2010, Leta y’u Rwanda binyuze ku muvugizi w’ingabo icyo gihe wari Lt Col Jules Rutaremara  yatangaje ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bari gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Kongo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda harimo na FDLR. Yongeyeho ko ibyo bazakora byose bitazabahira.

Hadaciye kabiri, Itsinda ry’abahanga bashyizweho na LONI batangaje raporo yabo mu kwezi k’Ukuboza 2010 aho yavugaga birambuye uburyo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bakorana n’imitwe yitwaje intwaro bashaka guhungabanya u Rwanda (soma raporo hagati y’ibika bya 63-173). Icyari gishishikaje Karegeya na Kayumba kwari uguhuza imitwe yarwanyaga leta ya Kongo igahurira hamwe harimo niya FDLR; LONI yemeje ko umutwe wa Federal Republican Forces wemeye kwihuza nuwa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) ibi byose bikozwe na Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.

Twibukiranyeko Patrick Karegeya yanze abamucungira umutekano muri Afurika yose kugirango abone uko azenguruka akarere ashaka icyahungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi byose babikoraga kugirango iyo mitwe izihuze na FDLR. LONI kandi ikomeza ivuga muri iyo raporo ko FDLR yari ifite amabuye y’agaciro menshi muri uwo mwaka, Karegeya mu nshingano ze harimo no kuyashakira isoko. Muri ayo mabuye kandi LONI muri raporo yayo ya 2010 yemezako FDLR yari ifite Uranium nyinshi ikoreshwa mu gucura intwaro za kirimbuzi.

Mu mwaka wa 2009, u Rwanda na Kongo bafatanyije mu bikorwa byo kurwanya FDLR, n’abasirikari ba CNDP yari iyobowe na Laurent Nkunda binjizwa mu gisirikari cya Leta. Abo basirikari bakomoka muri Kivu y’amajyaruguru bakaba banavuga ikinyarwanda, LONI yemezako Patrick Karegeya yabaganirizaga ababwira kwihuza n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nkuko bamwe babyiyemereye. Muri icyo gihe ikinyamakuru cyakoreraga kuri Internet cyitwa “The Exposer” cyakurikiranaga ingendo za Karegeya muri Kongo aho cyari cyanditse umutwe w’inkuru uvuga ngo “What is Karegeya doing in Kinshasa?”

Nyuma ya raporo ya LONI yavuze birambuye ibikorwa bya Karegeya, na Kayumba, bahiye ubwoba bandika Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuguruza ariko bibagirwa ko raporo ya LONI bari bafite ibimenyetso. Nyuma yiyo raporo kandi ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano byarakomeje.

Nyuma y’imyaka umunani, Ukuboza 2018, LONI yongeye gutangaza raporo igaragaza ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa muri Kongo aho yari afite ingabo zibumbiye mu mutwe uzwi nka P5. Perezida mushya wa Kongo Etienne Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Kongo zagabye ibitero simusiga ku ngabo za Kayumba, uwari umukuru wabo ariwe Maj (Rtd) Habib Madhatiru arafatwa, abenshi baricwa.  Biragaraga ko Kayumba Nyamwasa yaba yabonye isomo muri Kongo nyuma y’imyaka icyenda ahunahunayo nubwo ari ikigwari yohereza abandi we nabo mu muryango we akabashyira kure y’umuriro.

2019-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018

Ubwanditsi 20 Nov 2018
CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN  bishwe bacibwa  imitwe n’ubuyobozi bwabo.

CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN bishwe bacibwa imitwe n’ubuyobozi bwabo.

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Ubwanditsi 30 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?
ITOHOZA

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Ubwanditsi 18 Jan 2017
Mayor Murenzi Abdallah yagarutse muri Komite nshya ya Rayon Sports
IMIKINO

Mayor Murenzi Abdallah yagarutse muri Komite nshya ya Rayon Sports

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye
Amakuru

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

RUSHYASHYA 14 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru