Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wamugejejeho ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahaye ubutumwa bwanditse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we, Sam Kutesa ngo abushyikirize Perezida Paul Kagame.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri Kutesa i Kigali.
Aba bombi baherukaga guhura mu Ukwakira 2018, aho baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi baniyemeza gukorera hamwe hagamijwe gushimangira no kwagura ubutwererane hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Bahuye mu gihe hari Abanyarwanda bafatirwaga muri Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakaza kurekurwa.
Ibyo bikorwa ntibirahagarara kuko kugeza magingo aya hari Abanyarwanda bakiri muri gereza kandi nta byaha bifatika bashinjwe.
U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo, aho bakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba iki gihugu cy’igituranyi gicumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa yafunguriwe amarembo.
Ibyo bikorwa kandi bigaragazwa n’ubuhamya bw’Abanyarwanda barenga 1000 bavuye muri Uganda, nyuma y’igihe bafunze binyuranye n’amategeko.
Muri Werurwe 2019 nabwo Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe Dipolomasi mu mutwe wa RNC na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Amakuru avuga ko iyi nama yamaze amasaha abiri, ikaba yarabaye ubwo Minisitiri Sam Kutesa yageraga mu Rwanda.
The East African yatangaje ko Minisitiri Kutesa yashyikirije Perezida Kagame ibaruwa yanditswe na Perezida Museveni, ariko ubutumwa buyikubiyemo ntibwatangajwe.
Sam Kutesa na we ngo yahise ashyikirizwa ubutumwa yashyiriye Museveni.
Kutesa yaje mu Rwanda ari kumwe na Kirunda Kiveijinja, uhagarariye Uganda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, we wari waje mu Rwanda ahagarariye igihugu cye mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 byabaye ku wa 4 Nyakanga 2019.
Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa Museveni yohererezanyije na Perezida Kagame ngo bushobora kuba bujyanye no gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo gikomeje gutuma imipaka y’ibihugu byombi itaba nyabagendwa.
Kuva mu 2017 ibihugu byombi ntibimeranye neza, ibintu byatumye ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda busubira inyuma ndetse kuva muri Gashyantare 2019 urujya n’uruza rw’abantu rwarahagaze.
Kubera uburyo ubucuruzi budahagaze neza hagati y’ibihugu byombi, ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda byaragabanutse kuko ngo byavuye kuri miliyoni $18 muri Mutarama 2019 bigera kuri miliyoni $14 mu kwezi kwakurikiyeho.
Banki ya Uganda kandi yavuze ko muri Mata 2019 byageze ku bihumbi $600.
Muri Gashyantare 2019, Museveni yareruye ahamagarira abacuruzi n’abaturage gukora magendu.
Mu ijambo rye yagize ati “Nubwo umupaka wafunzwe, ubucuruzi buzakomeza, buzananyura mu nzira ya magendu. Ntushobora guhagarika ubucuruzi unyuze ku buyobozi bw’umupaka, abantu bahitamo magendu.”
Imibare y’ubucuruzi igaragaza ko Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $178 ku mwaka, mu gihe u Rwanda rwoherejeyo ibya miliyoni $30.