• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Editorial 12 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Nyuma yaho Perezida wa Angola atumirije inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igamije kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo; abantu batangiye kwibaza niba Museveni ari buve kw’izima akagira icyo akora ku bibazo akomeje guteza u Rwanda ashyigikira imitwe irurwanya ndetse inzego ayobora cyane cyane iz’ubutasi bwa gisirikare zirirwa zihohotera zikanakorera iyicarubozo abanyarwada bari cyangwa bajya muri Uganda.

Ba Perezida bagenira ku bibazo by’umutekano muke byugarije akarere

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, yageze i Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola, aho yitabiriye iyo nama imuhuza na bagenzi be, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na João Lourenço wa Angola ari nawe wayakiriye.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu nkuko twabivuze haruguru, intego yayo nyamukuru yari iyo kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo.

Nkuko itangazo ryasohotse nyuma y’iyi nama ribivuga, mu myanzuro iyi nama yafashe harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Iyi nama ibaye nyuma y’aho u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Angola basinye amasezerano agamije gufatanya mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro zihungabanya umutekano mu karere.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, aho Perezida Kagame na mugenzi we Angola bari bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Etienne Tshisekedi.

Mu minsi ishize Perezida Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kurandura imitwe ihungabanya umutekano mu karere, kandi ngo bibaye ngombwa u Rwanda rwatanga inkunga muri iki gikorwa kuko iyi mitwe ibangamiye umutekano w’ibihugu bigize akarere kose.

Perezida yashimangiye ko u Rwanda atari ikirwa kuko rufatanya n’ibihugu by’amahanga mu gushaka icyatuma haba iterambere rihuriweho by’umwihariko ku mugabane wa Afrika.

Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda, bahuriye muri iriya nama i Luanda, mu gihe umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi. Uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda umaze imyaka irenga ibiri utifashe neza kubera cyane cyane ibibazo leta ya Uganda iteza ifasha abarwanya u Rwanda.

U Rwanda rugaragaza ko uyu mwuka ushingiye ku kuba Uganda yarabaye ikiraro abashaka guhungabanya umutekano warwo bambukiraho, hakiyongeraho ko iki gihugu kibaha ubufasha bwose nkenerwa.

U Rwanda nanone ni kenshi rwakunze kugaragaza ko abaturage barwo bakorerwa ihohoterwa ku butaka bwa Uganda, bamwe bagafungirwa mu magereza y’ibiro by’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda ari na ko bakorerwa iyicarubozo, byarangira bakirukanwa nta mpamvu ifatika yo kubirukana.

Ingaruka kuri uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi isa n’aho yahagaze, mu rwego rwo kwirinda ko hari abanyarwanda bakomeza guhohoterwa bageze muri Uganda,bitandukanye nuko abagande bageze mu Rwanda bisanzura nta nkomyi.

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço aganira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame

Uhereye ibumoso: Perezida Yoweri Kaguta Museveni, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC

Abasesenguzi muri politiki bakurikiranye iby’iyi nama ya Luanda bemeza ko aba Perezida batatu (Angola, DRC n’u Rwanda) bagiye gushyira igitutu kuri Museveni ngo areke ibyo arimo bimuteranya n’u Rwanda dore ko hamaze kugaragara ko bitagira ingaruka ku Rwanda gusa, ahubwo binazigira ku karere muri rusange kuko imitwe ishyigikiwe na Uganda yitoreza kandi ikanarwanira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

2019-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Editorial 09 Nov 2018
Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Editorial 18 Nov 2019
RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

Editorial 26 Oct 2023
Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Editorial 29 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu y’abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma  y’igikombe cya Afurika
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika

Editorial 29 Sep 2022
Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?
INKURU NYAMUKURU

Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Editorial 16 Jan 2019
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo
Mu Rwanda

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru