Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwataye muri yombi abanyarwanda basaga 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala, bakekwa kuba intasi zitwikiriye ADEPR, bafatirwa mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo.
Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bajyanwe.
Ibi bije bikurikira ishimutwa ry’Abanyarwanda babiri, Hakizimana Bright na Nsabimana Moses, basanzwe ari abayobozi mu itorero rya ADEPR muri Uganda, bashimuswe tariki ya 12 Gicurasi 2019, n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).
Umuvugizi wungirije wa ADEPR/ Rwanda, Pasiteri John Karangwa, yabwiye itangazamakuru ko ibibazo by’aba byatangiriye mu rusengero ruri ahitwa Kibuye, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, aho ngo umupolisi yahageze nyuma gato ya Bright ahita amubwira ko akenewe kuri sitasiyo ya polisi ya Kibuye.
Avuga ko yasabye Nsabimana Moses w’Umudiyakoni kumuherekeza, bagenda mu mumodoka y’umukirisito wari ubahaye lifuti wabagejejeyo akikomereza bo bakagumanwa.
Aba banyarwanda ngo ntabwo babwiwe icyaha bakoze ndetse ngo ifatwa ryabo ntirikurikije amategeko Pasiteri Karangwa akemeza ko ibi babibwiwe n’abakirisitu bagize impungenge babonye hashize amasaha abatwawe batagarutse bakajya kuri station ya polisi kubaza.
Amakuru avuga ko umupolisi yaje guhishurira abakirisitu ko yabajyanye abatumwe na CMI, bityo ko ariyo yabazwa aho baherereye. Pasiteri Ntakirutimana yaje gufungurwa, amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Ibi kandi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho rushinja Leta ya Uganda, kwica, gushimuta no gukorera Abanarwanda babayo iyicarubozo mu buryo butadukanye, ibintu Leta ya Uganda ihakana yivuye inyuma.
Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.
Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.
Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya, ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.
Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
CMI ngo iba ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Perezida Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo no kumufunga hatitawe ku byo amategeko ateganya.