René Rutagungira, umwe mu banyarwanda bashimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda, aheruka kugaragara mu rukiko rwa gisirikare muri Gicurasi uyu mwaka.
Rutagungira wakoraga ibikorwa bye bwite mu murwa mukuru wa Uganda, yashimutiwe n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, mu gace ka Bakuli mu myaka ibiri ishize. Icyo gihe yari mu kabari asangira n’inshuti ze. Kuva ubwo afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, akorerwa iyicarubozo mu kigo cya gisirikare cya Makindye.
Ubwo Rutagungira yagezwaga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye abanyamategeko be basabye ko arekurwa, ariko ubusabe bwabo bwimwa amatwi. Byongeye, yangiwe gusurwa n’umuryango we n’inshuti. Abana be bakunda kurira babaza irengero rya Se, nk’uko umuryango we ubivuga.
Ubuyobozi bwa Uganda ntabwo bwanze gusa ko asurwa n’umuryango we, bwanze ko anasurwa n’abahagarariye u Rwanda muri Uganda, bwirengagiza ubutumwa bwinshi Uganda yohererejwe na ambasade y’u Rwanda i Kampala.
Uburenganzira bwa Rutagungira bwakomeje guhonyorwa. Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Uganda, urukiko rwa gisirikare nta burenganzira rufite bwo kuburanisha umusivili. Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Uganda mu kirego rwagejejweho n’abanyamategeko barega Intumwa Nkuru ya leta, rwanzuye ko kujyana umusivili mu nkiko za gisirikare “binyuranyije n’Ingingo za 210 na 126 z’Itegeko Nshinga rya Uganda.”
Byongeye, rwanzuye ko “urukiko rudafitiye ububasha ikintu runaka ruba rudashobora gutanga ubutabera bukwiye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 28 (1) y’Itegeko nshinga.” Ni ukuvuga ko igisirikare cya Uganda cyagombaga guhita kirekura Rutagungira. Nyamara ntabwo cyabyubahirije, gikomeza kugaragaza umuco wo kudahana cyimakaje.
Rutagungira ntabwo yagejejwe imbere y’urukiko ngo aburanishwe bikurikije amategeko. Ni ikintu abanyamategeko ba Rutagungira bamaganiye inzego z’umutekano za Uganda kubera kubura ubunyamwuga, kurenga ku mategeko no kubangamira uburenganzira bwa muntu ku mfungwa.
Nk’uko amategeko mpuzamahanga abivuga, umunyamahanga ufungiwe mu gihugu ahabwa ubufasha na ambasade y’igihugu cye n’uburenganzira bwo gusurwa. Ubutegetsi bwa Uganda bwarenze nkana kuri iri tegeko bukomeza kwanga ko Rutangungira asurwa n’intumwa z’igihugu cye.
Bivugwa ko uyu munyarwanda akomeje gukorerwa itotezwa ririmo gukubitwa n’ibindi byinshi byo kumufata nabi. Umuryango we ufite impungenge z’ubuzima bwe haba ku mubiri no mu mutwe, nk’uko abanyamategeko be babivuga.
Nubwo Rutagungira yakomeje kwitwa “intasi y’u Rwanda”, ubuyobozi bwa Uganda kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe bwigeze bugaragaza gishimangira ibyo bumurega.
Inzego z’umutekano za Uganda zimaze kubigira umuco guta muri yombi abanyarwanda nta kimenyetso na kimwe zigendeyeho, ari nabyo byabaye kuri Rutagungira. Kugeza ubu habarurwa abanyarwanda basaga igihumbi bari muri kasho za Uganda bashinjwa “kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe” cyangwa “ubutasi”, ariko ntibabageza imbere y’urukiko ngo biregure.
Inzego z’umutekano za Uganda kandi zagiye zigendera mu rwango Museveni afitiye u Rwanda mu kwaka ruswa cyangwa kwambura abanyarwanda amafaranga, no kwiba ibintu bitandukanye by’abo zishimuta cyangwa zikabafata mu buryo butemewe zikabafunga.
Kimwe na Rutagungira, Abanyarwanda benshi bafungirwa ahantu habi cyane mu nzu z’ibanga za CMI hamwe n’izindi kasho z’Urwego rw’iperereza ryo mu gihugu, ISO.
Igihe cyose bafashe umwanzuro wo kurekura abanyarwanda, baragenda bakabajugunya ku mipaka. Abanyarwanda benshi bakorewe iyicarubozo ku buryo batakibasha gutambuka, ubu bifashisha amagare bagendamo bicaye. Abandi bagiye bahagezwa bari hafi yo guta ubwenge.
Kugeza uyu munsi inzego z’umutekano za Uganda nta kimenyetso na kimwe zigaragaza zo guhagarika iri shimuta, ifunga ritemewe no gufata nabi inzirakarengane zituruka mu gihugu cy’abaturanyi. Ahubwo bakomeje icengezamatwara rigamije gusiga icyasha n’ibindi bikorwa bibi ku Rwanda.
Inzego za Uganda zitanga amakuru y’ibinyoma zagiye zuririra ku bintu bimwe na bimwe nko ku kibazo cy’umuyobozi y’ikigo cyo muri Uganda, Trinity Bus Company, Polisi y’u Rwanda yahase ibibazo muri Gicurasi (hakurikijwe amategeko) ku bijyanye n’umubare munini w’amafaranga yari atwaye mu kuvuga ko “u Rwanda rwamukoreye iyicarubozo.”
Uyu mugabo witwa Sebuzuru ariko yanenze abacengezamatwara b’i Kampala ubwo yavugaga ko atigeze afatwa nabi mu Rwanda “umunota n’umwe!” Icyo gihe yongeyeho ati “Polisi y’u Rwanda yamfashe nk’umudipolomate igihe yambazaga.”
Sebuzuru yagumye mu maboko ya Polisi y’u Rwanda mu masaha atarenze 48. Bimaze kugaragara ko nta mpamvu ituma akwiye gufungwa igihe kirenzeho, bamutwaye mu modoka nziza bamushyikiriza bagenzi babo ba Uganda.
Umuntu yatekerezaga ko inzego z’umutekano za Uganda zakabaye zigaragaza imyitwarire ishingiye ku mategeko mu gufata abasivili badafite uruhare na ruto mu bibazo bya Museveni n’u Rwanda.
Nyamara CMI, ISO n’abandi bashimishwa gusa no kwitwara nk’abantu batagira amategeko, urebeye ku bintu bitandukanye bimaze kuba.