• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Umuhanzi akaba n’inshuti ya hafi ya Bobi Wine yakaswe intoki ebyiri anakurwamo ijisho nyuma yo gushimutwa

Uganda: Umuhanzi akaba n’inshuti ya hafi ya Bobi Wine yakaswe intoki ebyiri anakurwamo ijisho nyuma yo gushimutwa

Editorial 03 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuhanzi Michael Kalinda uzwi ku kazina k’ubuhanzi ka Ziggy Wine ubarizwa mu itsinda Fire Base ryashinzwe na Bobi Wine yabonetse yakorewe iyicwarubozo nyuma yo gushimutwa tariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka. Ibi byemejwe na John Ssentamu umuyobozi w’itsinda Fire Base akaba akaba akorana bya hafi na  Ziggy Wine.

Nyuma y’igihe kirekire umuryango wa Ziggy Wine umushakisha, abamushimuse bamujugunye iruhande rw’ibitaro bya Mulago yataye ubwenge umubiri we ufite ibikomere byinshi.

Umuhanzi akaba n’intumwa ya rubanda Bobi Wine yashimangiye ayo makuru, aho yagize ati: “Inshuti magara yanjye Ziggy yashimuswe mu byumweru bishize none yagaragaye afite ibikomere byinshi ndetse n’ijisho rye ry’ibumoso barinogoyemo. Uru ni urugero rumwe mi bibera mu gihugu cyacu, mukomeze muzirikane umuvandimwe Ziggy mu masengesho yacu”

Umusesenguzi wa politiki muri Uganda James Mubiru akaba n’inshuti ya Ziggy Wine yagize ati “Twahamagwe n’umuntu atubwirako umuntu utazwi yamuzanye ku bitaro bya Mulago ari muri koma, ijisho barikuyemo ndetse bamukase n’intoki ebyiri”

Umuryango wa Ziggy wahisemo guhisha ahantu ari kuvurirwa nyuma yo kwakira telephone zitazwi zibatera ubwoba.

Si ubwambere abayoboke ba #PeoplePower Movement iyobowe na Bobi Wine bahohoterwa kubera gutinya ku menyekana cyane nyuma yaho Bobi Wine ashyigikwe nk’umukandida uzahangana na Perezida Museveni mu matora azaba muri 2021.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine watangije #PeoplepowerMovement

Mu rwego rwo kunaniza abo bazaba bahanganye, NRM ya Museveni yatangiye guhindura amwe mu mategeko agenga abiyamamaza cyane cyane Bobi Wine uteje ubwoba cyane Museveni. Kuko Museveni azakoresha ingengo y’imari ya Leta ayita iya NRM, Bobi Wine we ntabwo yemerewe guhabwa inkunga n’abandi bantu, ndetse telephones na cameras ntibyemewe mu biro by’amatora ndetse kuko inzego z’umutekano abenshi ari urubyiruko rushyigikiye Bobi Wine bategetswe gutora iminsi itanu mbere y’abandi.

2019-08-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Editorial 06 Jul 2019
Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Editorial 20 Apr 2024
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Editorial 20 Nov 2017
Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Editorial 15 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Twagiramungu zishiriye ku icumu : Col.Akuzwe Fidel alias Artemond wari ukuriye icungamatungo muri FLN yatawe muri yombi

Editorial 06 Dec 2019
Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa
SHOWBIZ

Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa

Editorial 08 Mar 2018
Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije
Mu Rwanda

Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Editorial 29 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru