Perezida Paul Kagame wafunguye ihuriro ry’Ubucuruzi riri kubera i Kigali; yagarutse ku Isoko rusange ry’Umugabane wa Africa rigomba gutangira mu mwaka utaha wa 2020, avuga ko n’amasezerano y’urujya n’uruza rw’Abanyafurika ari kugenda yemezwa n’ibihugu bitandukanye kuko hatabaho kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ngo abantu bo bakumirwe.
Iri huriro ryiswe Golden Business Forum, rifite insanganyamatsiko igira iti “Unlock Trade in Africa and The Wordl” cyangwa se “Gufungurira imiryango ubucuruzi muri Africa n’ubwo igirana n’Isi”.
Perezida Kagame wagarutse ku masezerano y’isoko rusange rya Africa yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, yavuze ko hari intambwe nziza iri guterwa mu kuyemeza ndetse ko azatangira kubahirizwa muri Nyakanga umwaka utaha wa 2020.
Yavuze kandi ko amasezerano y’urujya n’uruza rw’abanyafurika nayo yasinywe ndetse ko ibihugu bikomeje kuyemeza ku buryo namara kwemezwa Abanyafurika batazongera gusabwa impushya (Visa) zo kugenda mu mugabane wabo ndetse bakagira n’ubundi burenganzira bw’agaciro mu Africa yabo.
Avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.
Ati “Ni gute twaba tugiye kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko ntitwemere urujya n’uruza rw’abantu?”
Abakoloni binjiye muri Africa bayiciyemo ibice bashyiraho imipaka mu kuyigabagabanya ari na ho havuye ibyo kubanza kwaka impushya kugira ngo bave mu gihugu bajya mu kindi {za Visa}.
Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bakwiye kumva iby’aya mategeko n’amabwiriza ababuza kugenderanira uko bashaka kuko mbere yayo bagenderaniraga “bakambuka imipaka waba ubahaye Visa cyangwa utayibahaye.”
Avuga ko ikibabaje ari uko aba banyafurika babanza kwaka impusa zo kugenderanirana ari abavandimwe “Ikibatandukanyije ari uko baba mu bice bitandukanye bitandukanywa n’ibizwi nk’umupaka.”
Ati “Ni ahacu abayobozi kubyoroshya kuko byose bizaba bigamije tubyungukiyemo nta mwihariko ubayemo.”
Perezida Kagame yanagarutse ku masezerano y’isoko ry’ikirere kimwe azwi nka SAATM (Single African Air Transport Market), yafunguye mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo yari ayoboye AU, avuga ko agamije gukuraho imbogamizi z’igendo zo mu kirere muri Africa.
Ati “Aya masezerano yose agamije kongera kubyutsa ubukungu bwa Africa, akazanira amahirwe abashoramari biteguye kuyabyaza umusaruro.”
Avuga ko uko abanyafurika bazarushaho guhahirana bizanabafasha kohereza ibicuruzwa ku yindi migabane “ariko biradusaba kongera ubwumvikane tukanagirana imibanire myiza hagati y’abaturanyi bacu.”
Kagame uvuga ko ibi bitanga ikizere ko bizatuma Kompanyi nyafurika ziza ku isonga ku Isi, avuga ko mu myaka 15 ishize hari ibihugu bya Africa byari mu myanya myiza muri raporo ya Banki y’Isi ku byerekeye ubucuruzi.
Avuga ko iterambere ryahoze ari umukoro wa za Guverinoma n’Imiryango itari iya Leta, ku buryo ubucuruzi bwahoraga mu biganiro, gusa ngo abacuruzi na bo bahoze bafite uruhare rukomeye mu majyambere.
Ati “Iyo myitwarire yadusubije inyuma nk’u Rwanda n’umugabane wose ariko inzira yo kwiyemeza impinduka iri kugenda neza.”
Agaragaza ko kwibumbira hamwe nk’umugabane bizawuzanira impinduka nziza kuko hari ingero z’ibyiza byo kwishyira hamwe nk’ibiriho bigerwaho mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba birimo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uhuriweho, ibikorwaremezo no gusangira ingufu z’amashanyarazi.
Perezida Kagame yahamagariye abikorera gukomeza kugira uruhare mu mpinduka z’umugabane wa Africa.