• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Ubwanditsi 15 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Ubu butumwa bukaba bwaroherejwe ku wa 13 Kanama 2019, ibi bikaba ari ibyatangajwe na Angop urwego rw’itangazamakuru rwo muri Angola

Ubu butumwa bukaba bwarazanywe na Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Angola, Manuel Augusto, Kampala (Uganda) na Kigali (Rwanda), nk’Intumwa idasanzwe ya Perezida.

Uru rugendo rw’uyu mudipulomati, rukaba ruje rukurikira imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera  Luanda, yari yahuje ibihugu bine, kandi yari yitabiriwe naba Perezida:  JoãoLourenço wa Angola, ari nawe wari wateguye inama,   Felix Tshisekedi wa DRC, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Perezida w’uRwanda Paul Kagame

Iyi nama yabereye Luanda, yanzuye ko haba ubwumvikane binyuze mu nzira y’amahoro ku mpagarara ziri hagati ya Uganda n’uRwanda.

Iyo nama kandi ikaba yarifuje ko haba uburyo bufatika bwo gukemura ayo makimbirane, kandi bigakorwa muburyo bw’indagagaciro za Afurika, kandibigakorwa mu buryo bwa kivandimwe n’ubufatanye, igihugu cya Angola aricyo muhuza, mu rwego rwo korohereza iki gikorwa, ibifashishijwemo n’igihugu cya Kongo Kinshasa

Aba bakuru b’ibihugu bakaba baranzuye ko bashyiraho uburyo bubereye, bw’imikoranire mu bihugu byabo, mu rwego rwa politike n’ubukungu.

N’ubwo bimeze gutyo guverinoma ya Uganda ntikozwa ibyo gusobanura impamvu y’ifatwa ry’Abanyarwanda no kwiregura ku itotezwa bakorerwa; kuri ubu ibi bikorwa byafashe indi ntera  urugero ni  abayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.

Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.

Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.

Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.

CMI yashimuse umushoramari w’Umunyarwanda Rutagungira René muri Kanama 2016, imuvanye mu gace ka Bakuli hafi ya Kampala, ku ikubitiro yashinjwe kuba intasi.

Mu guhuzagurika kw’inzego z’umutekano muri Uganda, bahinduye ikirego bamushinja ‘gushimuta.’

Rutagungira yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye aho yakorewe iyicarubozo ry’inkazi.

Nyuma y’amezi menshi afunze, yagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, icyemezo cyafashwe hahonyowe uburenganzira bwe nk’umusivili nkuko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Urukiko rwabuze icyaha na kimwe kimuhama ariko aguma muri gereza hirengagizwa nkana ko itegeko ryangijwe kuko usanzwe nta cyaha afite arekurwa.

Ingero z’Abanyarwanda bafashwe muri ubwo buryo zimaze kuba nyinshi ntiwazirondora.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Mukama Moses Kandiho [umuvandimwe wa Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI] ushinzwe umutekano mu gace ka Mbarara, yataye muri yombi abashoramari b’Abanyarwanda babiri barimo Emmanuel Rwamucyo na Augustin Rutayisire.

Yavuze ko bagize “uruhare mu mugambi w’ubujura.’’

Kandiho yamenyesheje umwe mu bashinzwe iperereza mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) witwa Maj Mushambo, ngo abate muri yombi. Bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare i Mbarara aho bakorewe iyicarubozo.

Abagize umuryango wa Rwamucyo bavuga ko yari afite miliyoni 140 z’amashilingi yari agiye kubitsa kuri banki muri Mbarara. Abashinze umutekano ayo mashilingi yose barayamucucuye.

Amabwiriza mpuzamahanga agena ko mu gihe ukekwaho icyaha atawe muri yombi, ibyo afite byose birandikwa. Ibyo ntibyigeze bibaho kuri abo bashoramari babiri ku kijyanye n’amafaranga bari bafite. Ni kimwe nuko bigenda ku Banyarwanda bashimutwa na CMI.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyo ari indi mpamvu ituma Abanyarwanda bataburanishwa mu nkiko. Ibirego bashinjwa biba bidafite ishingiro ndetse nta gihamya byabonerwa mu rukiko.

Bakorerwa iyicarubozo gusa muri kasho za CMI. Rwamucyo na Rutayisire boherejwe ku cyicaro cya CMI nyuma y’igihe bari Mbarara ndetse ibyo bashinjwa birahindurwa icyaha cy’umugambi w’ubujura kiba icyo gutunga intwaro binyuranye n’amategeko.

Ibi kandi bisa neza n’ibyabaye ku mushoramari w’Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare, wafashwe mu Ukuboza 2018 ubwo yari asohotse mu rusengero agiye kwitaba telefoni.

Yisanze yageze hafi y’inyubako ya Abel Kandiho aho abakozi ba CMI bamusabye kubereka ibyangombwa.

Ubwo byamenyekanaga ko ari Umunyarwanda, bahise bamujyana kumukubitira mu byumba batoterezamo imfungwa biri i Mbuya, bamushinja ubutasi.

Rutare yaratotejwe bitavugwa ndetse amara amezi abiri i Mbuya ariko ubwo bamurekuraga byavuzwe ko akurikiranyweho kuzerera.

Ibi byanabaye kuri Iyakaremye Claude, undi Munyarwanda utuye mu Mujyi wa Kampala.

Yashimuswe ashinjwa ubutasi, ariko icyo kirego kiza guhindurwa kiba icyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko. Uyu mugabo aracyari muri kasho za CMI.

Uburyo inzego z’umutekano muri Uganda zica nkana amategeko bigaragazwa n’uburyo CMI yasuzuguye amabwiriza y’Urukiko Rukuru muri Uganda yo kurekura Abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri za gereza.

Mu bayoboke 40 ba ADEPR baheruka gufatwa, ku wa 4 Kanama byamenyekanye ko CMI yarekuyemo icyenda, ariko ibikora mu ibanga rikomeye.

Abafite amakuru yizewe, ngo CMI yaba yarafashe mu buryo itazi abarwanashyaka ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bari mu banyamuryango b’itorero.

Abakozi ba CMI babayoreye hamwe batekereza ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane basanzwe batoteza.

2019-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi

Burundi-Cibitoke: Habonwe imirambo y’abantu 14 bishwe bari kungoyi

Ubwanditsi 03 Sep 2019
BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Ubwanditsi 08 Dec 2019
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw
Amakuru

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022
Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo
INKURU NYAMUKURU

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Ubwanditsi 11 Jun 2019
Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1
Amakuru

Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru