Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhurira muri Angola, ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe avuga ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni bazahurira Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu. Nkuko tubikesha Umuseke. Izaba ari inama igamije kunoza umubano w’ibihugu byombi no kureba ‘uko wasubira mu buryo kandi bya burundu.’
Minisitiri Nduhungirehe yemeje aya makuru ati: “ Nibyo iyi nama izaba kuri uyu wa Gatatu taliki 21, Kanama, 2019. Izahuza ibihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Angola na Uganda.”
Avuga ko iriya nama izigirwamo ibibazo by’umutekano mu karere no kureba ‘uko ikibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda cyakemuka burundu.’
Min. Nduhungirehe avuga ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda bitoroshye ko wasubira mu buryo kubera ibyo bamwe mu Banyarwanda bava muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano w’aho, agira ati: “biragoye nyine ariko tuzagerageza.”
Itangazo ryaraye risohowe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Angola rivuga ko abakuru b’ibihugu bazasinya amasezerano arimo uburyo buzakoreshwa kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo( u Rwanda na Uganda) usubire mu buryo kandi mu buryo burambye.
Hazaba kandi hari abakuru b’ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Angola. Perezida wa Angola Joao Lourenco niwe uzaba ahagarariye uyu muhango.
INKURU BIFITANYE ISANO:
Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni baherukaga guhurira i Luanda taliki 12, Nyakanga, 2019.