Iyo “Redcom” azamuye umutwe akava mu mwobo, aba ari ukugirango akomeze kuza amateshwa ye ya propaganda yibasira Perezida w’uRwanda.
“Redcom”nta wundi utari Theogene Rudasingwa, wihaye akabyiniriro mu ntangiriro zo mu myaka ya za 80. Ubwo nibwo nk’umunyeshuri muri kaminuza ya Makerere yashyizeho uburyo bw’uburiganya bwari bugamije kumufasha kujya arigisa amafaranga y’Abanyeshuri bagenzi be b’Abanyarwanda.
Yajyaga ahamagara umwe muri bo, yiyita Redcom, bityo akabwira uwabaga agiye gufata telephone ye wabaga wanatashywe n’icyoba ko ubutasi bwa Uganda burimo kumushakisha, ariko kandi ko uwabaga arimo gushakishwa aramutse afite amafaranga, angana atya, ko Redcom yashoboraga kuba yacubya izo maneko, mu buryo bwo kumufasha!
Nkuko abazi Rudasingwa babivuga, ngo ayo manyanga ya Rudasingwa ntiyamufashije igihe kirekire, kuko bamwe mu bahungu b’Abanyarwanda baje kumutahura, bityo bakabimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza, noneho bakabimenyesha ba maneko nyakuri. Amaze kumenya ko yari mu kaga, Rudasingwa yaje kuyabangira ingata ajya Nairobi, avuga ko asaba ubuhungiro.
Bwana Redcom yahoze ari umunyamanyanga , kandi uko akura, ni nako birushaho guhumira ku mirari. Umukino we nyuma yo kuva mu Rwanda yigize impunzi, ubwo inshingano yari yahawe zamunaniraga, mu kwibeshya ko yari yabaye ubukombe, yatekereje ko yakoresha ubwo bucabiranya mu guharabika isura y’ubuyobozi bw’uRwanda.
Umunsi umwe azaba arimo guharabika Perezida Kagame, kandi biragaragarira buri wese ko Rudasingwa arimo kubikorera Museveni. Azaba arimo gushimagiza umutegetsi wa Uganda hejuru “nk’uwabohoye uRwanda nyakuri “ – nkuko bisanzwe, ntaho azigera arihingutsa k’uruhare rw’Abanyarwanda bari mu buhungiro bigeze bagira uruhare mu gutuma Museveni ajya ku butegetsi, cyangwa se nkuko bimaze kugaragara, ko Museveni Atari ashyigikiye urugamba rwa FPR.
Ubundi usanga Rudasingwa yasimbukiye mu kigare cya RNC, arimo guhembera imvururu mu Rwanda, no kubeshya abwira ibigambo uwariwe wese w’umunyaburayi ukorana na Perezida Kagame. Ubwo bizaba byagenze bityo, uzamenye ko azaba arimo gushakira Tribert Rujugiro Ayabatwa [ amadolari ] ari nawe muterankunga mukuru mu rwego rw’amafaranga muri aka gatsiko k’umutwe w’iterabwoba.
Ubundi uzasanga Rudasingwa agerageza gushakira amafaranga mu dutsiko cyangwa se abantu ku giti cyabo bashishikajwe no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. “ Yahindutse nk’indaya, yifashisha ikaramu“, azicisha bugufi uko bishoboka, kugirango abone amafaranga.
Ubu Rudasingwa afite inyandiko kuri Facebook, ku rupapuro rwitwa Robert Patrick FatiGakwerere, arirwo rwa Kayumba Nyamwasa kandi ariwe yatukaga mu byumweru bicyeya bishize. Imana yonyine niyo izi icyo aba bagabo babanyamanyanga barimo gukina.
Inyandiko ndende ziri kuri Facebook ziba zuzuyemo ibitutsi, kwitana amazina, aribyo biranga Rudasingwa, n’abandi bahuje umugambi bakunze gutuka Perezida Kagame. Hakaba hari n’ikindi kinyoma cyuko ngo Perezida Kagame afite umugambi wo kwikiza abamurwanya baba muri Amerika, Kanada, ngo no mu bindi bice by’isi.
“ Iyo usomye aya mateshwa, ngo umuyobozi w’uRwanda yahitanye ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu utangira kwibaza niba aba bantu bakomeye mu mitwe!” nkuko bivugwa n’umuturage wo muri Kigali. “
Umusesenguzi umwe uzi imibereho ya Rudasingwa kuri ubu, ati, “ ubwo Rudasingwa yongeye kwandika ibintu nk’ibi, iwe rurakinga babiri”!
“Amaze kwiheba! Ntabwo ibwotamasimbi araho kwisukira, cyane cyane iyo nta mwuga wibitseho. Nta shiti, Rudasingwa nta bwishyu bw’icumbi afite, amafaranga ya minerevari, interineti, amazi, gaze, bityo akaba agerageza gucomora amafaranga muri Rujugiro!
Uyu musesenguzi akaba yongeyeho ko Rudasingwa arimo gutegura uburyo yasaba inzego z’ubutasi za Uganda amafaranga, cyangwa na Judi Revers, Ann Garrisons n’izindi nkozi z’ibibi zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
“Iyo wigeze kuba Redcom, uhora uri Redcom, nkuko bivugwa n’umuntu umuzi mu myaka yabo yo muri kaminuza.
Kanakuze Jeanne
Redcom yakaga imisanzu!!!! Birasekeje kwumva uwahoze ari Secretary General wa FPR yarakaga imisanzu mu mayeli! Bulya rero buri kintu kigira imvano?