Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), General Richard Kasonga, yemeje ko Lt. Gen. Mudacumura wayobora igisirikare cya FDLR Yishwe na FARDC mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeri mu gace ka Bwito muri Rutshuru, yanga kuvuga umubare w’abicanwe na we.
Mu kiganiro na VOA, Gen. Kasonga yavuze ko igihe kitaragera ngo atangaze abicanwe na Gen. Mudacumura uvuka ku Kabaya ka Gisenyi.
Ati “ Sinabikubwira ubu.”
Mu itangazo aba FARDC yashyize hanze, yavuze ko iraswa rya Gen.Mudacumura rikwiriye guha isomo izindi nyeshyamba.
Amakuru ataremezwa avuga ko Gen. Mudacumura yicanwe Abandi barwanyi barimo uwitwa Col Serge, wari umunyamabanga we, Maj Gaspard wari umurinzi we mukuru, n’Umunyamabanga wihariye wa FDLR/FOCA, Soso Sixbert ndetse ngo abandi bagera kuri 15 bafatwa mpiri.
Gen. Kasonga yumvikanishije ko iki gitero cyaje gitunguranye ku ruhande rwa FDLR.
Ati “Yagize ati: “Ingabo zacu zakoze igitero zimaze guhabwa amakuru, zimenya aho ari, maze zimugabagaho igitero, kandi zihita zimwivugana.”
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Gen. Kasonga yahamagariye indi mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa Congo gushyira intwaro hasi, bitaha ibyo, ati “bazabona ishyano nk’iryagwiririye Sylvestre Mudacumura.”
Generali Syvestre Mudacumura yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha byibasira inyokomuntu byakorewe mu burasurazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.