• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Ubwanditsi 25 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU

Amwe mu magambo yaherekeje Gen Mudacumura agaragaza uko yafatwaga na benshi

Ubusanzwe bimenyerewe ko nta muntu ujya upfa kuvuga nabi umuntu wapfuye kabone nubwo yaba yarakoze ibibi bingana gute byanatuma aruhukira ikuzimu, ahanini bitewe nuko uwapfuye aba adashobora kwisobanura kubyo avugwaho, ariko muri rusange na none urupfu rusiga agahinda ku buryo abasigaye batabasha no kuvuga ibibi by’abandi, ibi gusa ku wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, Lt Gen Mudacumura, birasa nk’ibitandukanye nk’uko tubibona muri iyi nkuru.

Uyu wari umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR amaze icyumweru yiciwe mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo.

Bacye mu Rwanda baramuririye, ariko abandi benshi barimo n’abo yayoboraga  bo ntibanamuririye  cyangwa ngo bamubike ahubwo Ubuyobozi bw’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bwashyize hanze itangazo ribika undi  muyobozi w’Ingabo zabwo gusa benshi bemeza ko riteye urujijo bitewe n’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite.

Itangazo ribika rya FDLR NO 003/2019  ryo kuwa 18 Nzeri  2019 rirabika uwitwa Gen. Mupenzi Pierre Bernard rwabaye kuwa 18 Nzeri 2019 muri Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Igiteye urujijo ni izina ry’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite, bizwi ko uwishwe ku itariki yavuzwe haruguru ari Sylivestre Mudacumura wari ufite ipeti rya Liyetona Jenerali. Ni mu gihe uwabitswe yitwa Mupenzi Pierre Bernard akaba anafite ipeti rya jenerali furu (Full General).

Haribazwa niba ataba ari Mupenzi Jean de la Paix wahoze mu Mvejuru za Gasana Anastase  nyuma akaza kujya muri FDLR na RNC  cyangwa niba ari undi waguye mu mirwano yahuje FDLR na FARDC cyangwa se ari andi mazina ya Gen. Mudacumura atazwi nk’uko benshi mu bayobozi bakuru  b’izi nyeshyamba bagiye bahindura amazina.

Birashoboka ko kutamubika bumvise baruhutse bitewe n’ukuntu yari yarabahahamuye mu rwego rwo kubagumisha mu murongo.

Abantu benshi ngo banamwifurizaga ibibi nk’aho uwakoze iyi nkuru ya the new times  isa nk’igitekerezo avuga ko yasomye bumwe mu butumwa bwatambukaga ku mbuga nkoranyambaga akumirwa nk’ubuvuga ngo; Satani izamwakire mu bayo, cyangwa ngo roho ye iruhukire ikuzimu. Ubutumwa bumwe na bumwe nk’ubu kandi ngo bwavaga ku bapasitoro inshuti zasabaga amasengesho atari aya gikirisitu.

Abandi bagiye baha Gen. Mudacumura amazina amupfobya nka General Kiyiko, Umugaba w’Ikiyiko, cyangwa ngo yagiye ikuzimu igifu cyuzuye ku buryo atazongera kumva inzara igihe kirekire. Ibi bikaba byarakomotse ku kiyiko cyagaragaye hafi y’umurambo we mu ifoto yafashwe nyuma yo kwicwa.

Ngo iyo rero abapasitoro basabira roho y’uwagiye ibihano aho kumusabira imbabazi, ngo si uko baba bataye inshingano zabo, ahubwo ni uko baba barabonye roho yararenze agakiza.

Nyirayo ashobora kuba aba yarakoze ibyaha ndengakamere ku buryo n’Imana iba yaramukuyeho amaboko. Ihame ryo kutavuga nabi nyakwigendera rero rikaba ryirengagizwa ku mpamvu nk’izi.

Mudacumura ngo yari yarakoze ibintu biteye ubwoba byinshi ku buryo iri hame kuri we ryirengagizwa kubera amabi we n’abandi nkawe bagiye bakora.

Yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yari yararahiriye kuyikomeza. Yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi, gufata ku ngufu, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi ngo yari yarabigize filozofiya ye y’ubuzima ndetse ashaka no kuyinjiza mu bandi. Yateje akababaro katavuzwe ku bihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda mu Rwanda no muri Congo.

Muri macye, ngo Mudacumura yari yarataye ubumuntu bwe n’uburenganzira bwo gufatwa nk’ikiremwamuntu. Yari akwiriye ibyo yabonye mu rukerera rwo ku ya 18 Nzeri n’iminsi yakurikiye.

Abanyarwanda ngo bashobora kubaha abapfuye ariko banatinya ikibi ku buryo bahitamo amagambo bakoresha ku bantu baba barakoze ibintu bibi ndengakamere bakabifuriza ibyago .

Urugero, ngo bashobora kwifuriza umuntu nko gupfa atabyaye bisobanuye ko baba bamwifuriza gupfa ntazasige n’ikimenyetso cy’uko yabayeho. Nyiri iki gitekerezo akavuga ko atazi niba Mudacumura afite abamukomotseho, ariko atatangara yumvise bamwifuriza ikintu nk’iki.

2019-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Amasezerano ya Luanda azerekana isura nyayo ya Museveni, hashize imyaka 34 ashyize umukono ku masezerano yise “amasezerano y’urwenya”

Amasezerano ya Luanda azerekana isura nyayo ya Museveni, hashize imyaka 34 ashyize umukono ku masezerano yise “amasezerano y’urwenya”

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Ubwanditsi 21 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa   Imihigo y’umwaka wa 2017/2018
UBUKUNGU

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye!
IMIKINO

Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye!

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore
Amakuru

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Ubwanditsi 04 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru