• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Editorial 25 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU

Amwe mu magambo yaherekeje Gen Mudacumura agaragaza uko yafatwaga na benshi

Ubusanzwe bimenyerewe ko nta muntu ujya upfa kuvuga nabi umuntu wapfuye kabone nubwo yaba yarakoze ibibi bingana gute byanatuma aruhukira ikuzimu, ahanini bitewe nuko uwapfuye aba adashobora kwisobanura kubyo avugwaho, ariko muri rusange na none urupfu rusiga agahinda ku buryo abasigaye batabasha no kuvuga ibibi by’abandi, ibi gusa ku wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, Lt Gen Mudacumura, birasa nk’ibitandukanye nk’uko tubibona muri iyi nkuru.

Uyu wari umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR amaze icyumweru yiciwe mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo.

Bacye mu Rwanda baramuririye, ariko abandi benshi barimo n’abo yayoboraga  bo ntibanamuririye  cyangwa ngo bamubike ahubwo Ubuyobozi bw’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bwashyize hanze itangazo ribika undi  muyobozi w’Ingabo zabwo gusa benshi bemeza ko riteye urujijo bitewe n’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite.

Itangazo ribika rya FDLR NO 003/2019  ryo kuwa 18 Nzeri  2019 rirabika uwitwa Gen. Mupenzi Pierre Bernard rwabaye kuwa 18 Nzeri 2019 muri Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Igiteye urujijo ni izina ry’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite, bizwi ko uwishwe ku itariki yavuzwe haruguru ari Sylivestre Mudacumura wari ufite ipeti rya Liyetona Jenerali. Ni mu gihe uwabitswe yitwa Mupenzi Pierre Bernard akaba anafite ipeti rya jenerali furu (Full General).

Haribazwa niba ataba ari Mupenzi Jean de la Paix wahoze mu Mvejuru za Gasana Anastase  nyuma akaza kujya muri FDLR na RNC  cyangwa niba ari undi waguye mu mirwano yahuje FDLR na FARDC cyangwa se ari andi mazina ya Gen. Mudacumura atazwi nk’uko benshi mu bayobozi bakuru  b’izi nyeshyamba bagiye bahindura amazina.

Birashoboka ko kutamubika bumvise baruhutse bitewe n’ukuntu yari yarabahahamuye mu rwego rwo kubagumisha mu murongo.

Abantu benshi ngo banamwifurizaga ibibi nk’aho uwakoze iyi nkuru ya the new times  isa nk’igitekerezo avuga ko yasomye bumwe mu butumwa bwatambukaga ku mbuga nkoranyambaga akumirwa nk’ubuvuga ngo; Satani izamwakire mu bayo, cyangwa ngo roho ye iruhukire ikuzimu. Ubutumwa bumwe na bumwe nk’ubu kandi ngo bwavaga ku bapasitoro inshuti zasabaga amasengesho atari aya gikirisitu.

Abandi bagiye baha Gen. Mudacumura amazina amupfobya nka General Kiyiko, Umugaba w’Ikiyiko, cyangwa ngo yagiye ikuzimu igifu cyuzuye ku buryo atazongera kumva inzara igihe kirekire. Ibi bikaba byarakomotse ku kiyiko cyagaragaye hafi y’umurambo we mu ifoto yafashwe nyuma yo kwicwa.

Ngo iyo rero abapasitoro basabira roho y’uwagiye ibihano aho kumusabira imbabazi, ngo si uko baba bataye inshingano zabo, ahubwo ni uko baba barabonye roho yararenze agakiza.

Nyirayo ashobora kuba aba yarakoze ibyaha ndengakamere ku buryo n’Imana iba yaramukuyeho amaboko. Ihame ryo kutavuga nabi nyakwigendera rero rikaba ryirengagizwa ku mpamvu nk’izi.

Mudacumura ngo yari yarakoze ibintu biteye ubwoba byinshi ku buryo iri hame kuri we ryirengagizwa kubera amabi we n’abandi nkawe bagiye bakora.

Yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yari yararahiriye kuyikomeza. Yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi, gufata ku ngufu, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi ngo yari yarabigize filozofiya ye y’ubuzima ndetse ashaka no kuyinjiza mu bandi. Yateje akababaro katavuzwe ku bihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda mu Rwanda no muri Congo.

Muri macye, ngo Mudacumura yari yarataye ubumuntu bwe n’uburenganzira bwo gufatwa nk’ikiremwamuntu. Yari akwiriye ibyo yabonye mu rukerera rwo ku ya 18 Nzeri n’iminsi yakurikiye.

Abanyarwanda ngo bashobora kubaha abapfuye ariko banatinya ikibi ku buryo bahitamo amagambo bakoresha ku bantu baba barakoze ibintu bibi ndengakamere bakabifuriza ibyago .

Urugero, ngo bashobora kwifuriza umuntu nko gupfa atabyaye bisobanuye ko baba bamwifuriza gupfa ntazasige n’ikimenyetso cy’uko yabayeho. Nyiri iki gitekerezo akavuga ko atazi niba Mudacumura afite abamukomotseho, ariko atatangara yumvise bamwifuriza ikintu nk’iki.

2019-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Editorial 01 Jan 2019
Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Editorial 14 Oct 2022
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Editorial 20 Aug 2017
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora
Mu Rwanda

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Editorial 25 Jul 2017
Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Editorial 27 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru