Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ikiswe “Fake News” cyangwa se Inkuru z’ibinyoma ugenekereje mu Kinyarwanda, uwitwa Rutaburingoga Sulah Nuwamanya Wakabirigi yigaragaje mu nkuru z’impimbano acisha ku rukuta rwe rwa facebook zigaragaza umugambi afite wo kurwanya u Rwanda. Ibi byose Nuwamanya akaba abikora nyamara mu gihe Guverinoma y’u Rwanda imutungiye umuryango yataye agasanga abandi bagore.
Iyo umunyamategeko apfuye muri Kisoro, Wakabirigi aba uwa mbere gushinja u Rwanda yifashishije amakuru y’ibinyoma (Fake news) avuga ko Kigali ifite ukuboko muri urwo rupfu. Iyo abicanyi bari kuri moto barashe umuntu ukomeye muri Uganda, mbere ya raporo igaragaza uko byagenze, Nuwamanya aba arimo gushinja u Rwanda. Ibi ngo bikaba bimaze igihe kirekire nk’uko iyi nkuru icukumbuye kuri uyu mugabo ikomeza ivuga.
Ndetse, ngo n’igihe Muhammad Kirumira, wahoze ari Umukuru w’Igipolisi mu Karere ka Buyende, yatangazaga ko hari ba mafias b’ubutegetsi bwa Uganda bashaka kumwivugana, ubwo byabaga koko bakamwica, Nuwamanya Wakabirigi kuri facebook yumvikanishije ko ari u Rwanda rwamwishe.
Yewe ngo no mu bwicanyi buheruka ubwo abicanyi bicaga mwishywa wa Museveni, Nteireho Ruhegyera, n’umugore bari bari kumwe mu modoka ye y’agaciro, abacengezamatwara ba RNC/CMI batunze urutoki u Rwanda. Ni mu gihe Igipolisi cya Uganda ubwacyo cyatangaje ko intwaro zasanzwe ahakorewe icyaha zari zakuwe ku mupolisi. Uku kuri ari ko ngo ntacyo kuvuze kuri Nuwamanya n’abandi nkawe mu ntambara bahuriyeho yo gutanga amakuru y’ibinyoma avuga nabi u Rwanda.
Wakabirigi rero mu minsi ishize yari amaze iminsi akwirakwiza ibinyoma bya David Himbara, umwe mu bacengezamatwara bakuru ba RNC uba muri Canada, ko u Rwanda rwohereje abantu bo kumwica. Igipolisi cya Canada nyamara cyamusabye gutanga ibimenyetso bifatika arabibura. Ibi ariko ntibibuza Wakabirigi gukomeza ibikorwa bye bigamije kurwanya u Rwanda.
Ibisubizo by’ibi byose ariko wabikura mu bintu bitangaje
Ubwo uyu mucengezamatwara wa RNC, Nuwamanaya, yataga umugore we mu myaka mikeya ishize agasanga abandi bagore, u Rwanda nirwo rwatabaye umugore we n’abana. Nuwamanya Wakabirigi yataye umugore we, Beatrice Batamuriza amutana abana bane nk’utarigeze abamenya. Ibi bikaba byaravuzwe aho babaga nk’uko iyi nkuru dukesha Virungapost ikomeza ivuga.
Abana Nuwamanya yasize, atabasigiye n’amafaranga y’ubukode bw’inzu byibuze bw’ukwezi kumwe, ndetse nta n’igiceri cy’umunyu abasigiye, nk’uko byemezwa n’abazi umuryango, ni abakobwa batatu: uw’imyaka 12, uw’imyaka 10 n’undi w’imyaka 8, mu gihe umuto ari umuhungu w’imyaka 6.
Ubwo ubuzima bwakomereraga Beatrice n’abana, nyuma y’aho umugabo ataye urugo akagenda ntagaruke, yakoze icyo buri mubyeyi yakora. Bitewe n’uko yari azi ko Guverinoma y’u Rwanda itananirwa gufasha umubyeyi n’abana be bari mu kibazo nk’iki, yasabye ubufasha. Yabonye ubufasha burimo no kwishyurira abana amashuri ku mafaranga ya leta ndetse babona n’ubwisungane mu kwivuza.
Icyo gihe Nuwamanya yari muri Uganda, akorera RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gutoteza no kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda bajya cyangwa batuye muri Uganda byiyongera ku bikorwa bihoraho byo gukomeza kuyobya abantu. Mu Giswahili baca umugani ngo “asante ya punda ni mateke”, mu Kinyarwanda ukaba wagira uti: “Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira”.
Umwe mu basesenguzi b’Abagande ati: “Ubu nibwo bwoko bw’abantu, badakwiye muri sosiyete n’abantu batita ku bintu batabasha no kwita ku bana babo, usanga CMI ikunda!”
Bivugwa ko Nuwamanya yakoreye I Kigali imyaka mikeya nk’umunyamakuru, ari nabyo bishobora kuba byaramuhesheje umwanya wo kuvuganira RNC, n’ibindi bintu bamushinze nk’uko byemezwa n’ababizi.
Nuwamanya yagiye agira uruhare mu gutegura ibikorwa by’itangazamakuru birimo Rujugiro Tribert, Umuterankunga mukuru wa RNC. Kimwe mu bikorwa nk’ibi cyabaye muri uyu mwaka ubwo yateguriraga ibinyamakuru bikorera Kampala urugendo rwari rugamije kugaragaza neza business y’itabi ya Rujugiro mu Karere ka Arua. Muri aka karere uyu muterankunga wa RNC ahafite uruganda rw’itabi, inyandiko zagaragaje ko umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh, afitemo imigabane.
Umwe mu basesenguzi mu bijyanye n’itangazamakuru wakoranye na Nuwamanya ati: abantu bagomba kumva, mu mucyo w’ibi bimenyetso byose igitera imbaraga urwango Nuwamanya agirira u Rwanda.
Impamvu ya mbere ngo nuko Nuwamanya yaje mu Rwanda, ariko akananirwa kuhubakira ubuzima, bitewe no kunanirwa kwe nk’uko umusesenguzi avuga. Nyuma yo kunanirwa mu Rwanda, Nuwamanya yakurikijeho kwinjira mu dutsiko tugizwe n’abantu nabo bavuye mu Rwanda nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye nka Rujugiro n’ibyaha bye mu bukungu.
Utu dutsiko twakoze ihuriro rikomeye muri Uganda ya Museveni, nawe ufite imigambi imaze igihe kirekire yo guhungabanya u Rwanda, yizera ko wenda umunsi umwe azashyiraho ubutegetsi azajya akoresha uko ashatse I Kigali.
Kuri ubu Nuwamanya akaba ari muri Komite Nshingwabikorwa ya RNC, aho akorana n’abantu nka Prossy Bonabaana, umukozi wa CMI (Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda) ukura amabwiriza kuri Col. CK Asiimwe, numero ya kabiri muri CMI. Uyu Col. CK Asiimwe ni nawe ukoresha Sulah Nuwamanya Rutaburingoga Wakabirigi mu bikorwa byo gutanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda no kwibasira Abanyarwanda.
Claudine
Yewe, Uyu Sula twiganye muri UNR arihirwa na Leta y’uRwanda, ariko s’ubu gusa, na kera na kare ntamugabo warumurimo rwose. Wabona akeka ko kurwanya igihugu bizatuma aba umugabo ariko rwose nuwantawe.