Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke Museveni n’inzego ze z’umutekano bateje mu karere, batoza, bakanatera inkunga imitwe y’iterabwoba, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangiye kugemanga ingendo z’abayobozi muri guverinoma ya Museveni bakorera muri Amerika.
Ibyatangiye ari nk’ibihano bibuza uwahoze ari umukuru w’Igipolisi, Gen. Kale Kayihura, n’abandi bo mu nzego z’umutekano, kujya mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byageze no mu bindi bice bya guverinoma, aho kuri ubu bivugwa ko Amerika yaba irimo guca intege abantu ba Museveni no gukanga abakuru b’inzego z’umutekano mu gihe igihugu kitegura amatora mu 2021.
Amakuru agera kuri chimpreports aravuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimye Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, Bart Katureebe, visa yo kujya muri Los Angeles, muri Leta ya California. Katureebe n’abandi bacamanza bagombaga gukora urugendo kuwa Gatandatu ushize, ariko kuwa gatanu mu gitondo Katureebe yari atarabona visa.
Ubwo yabazaga ikibazo gihari, bivugwa ko Katureebe yabwiwe n’abayobozi muri Ambasade ya Amerika I Kampala ko nabo batazi impamvu visa yatinze.
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga ariko, ngo mu cyumweru gishize cyose, Katureebe yari akomeje guhatwa ibibazo n’abakozi ba Ambasade ya Amerika bakiraga amabwiriza avuye i Washington.
Iki kinyamakuru kikaba cyamenye ko katureebe, wateganyaga gukorana urugendo n’umugore we, yabajijwe icyemeza ko bashyingiranwe bikaba ngombwa ko yohereza icyemezo cy’ishyingiranwa.
Yaje guhabwa passport ye kuwa gatanu, amasaha macye ngo afate indege. Akigera los Angeles ariko, urugendo rwa Katureebe na none ngo rwakerejwe iminota igera kuri 40 abayobozi bamubaza ibibazo bitandukanye.
Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’ubutabera, Bigirimana Pius, we yimwe visa burundu. Uyu akaba yari umwe mu bakora mu bucamanza batumiwe na Prof Jim Gash nka Perezida wa Kaminuza ya Pepperdine I Los Angeles.
Ibi byemezo bikomeje gutungura guverinoma ya Uganda
Ibi bije nyuma y’aho department ya leta muri Amerika ishinzwe ubukungu ifatiye ibihano Gen. Kale Kayihura, wahoze ayobora igipolisi, ashinjwa ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru, Perezida Museveni yamaganye ibi bihano ndetse agera aho aca umugani ugira uti: “Iyo amazi akubwiye ngo ntunyoge uyasubiza ko nta mbyiro ufite.”
Umwe mu bayobozi bakuru kuri uyu wa Mbere akaba yabwiye iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Washington ikomeje kwibasira abantu ba Museveni mu rwego rwo kumuca intege no gutera ubwoba abakuru b’inzego z’umutekano mu gihe igihugu kitegura amatora mu 2021.
Ibihano byafatiwe Kayihura bikaba byarakurikiwe n’ubuvugizi bw’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba muri Amerika bashinja Guverinoma ya Museveni kubangamira ubwisanzure bw’abaturage.
Henry-Michael Ndengejeho
Erega iriya myaka Museveni amaze ku butegetsi ntikwiye! Kurenza imyaka cumi (manda ebyili ni ukwitesha agaciro. Ni ngombwako bamurambirwa!