• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Editorial 01 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke Museveni n’inzego ze z’umutekano bateje mu karere, batoza, bakanatera inkunga imitwe y’iterabwoba, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangiye kugemanga ingendo z’abayobozi muri guverinoma ya Museveni bakorera muri Amerika.

Ibyatangiye ari nk’ibihano bibuza uwahoze ari umukuru w’Igipolisi, Gen. Kale Kayihura, n’abandi bo mu nzego z’umutekano, kujya mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byageze no mu bindi bice bya guverinoma, aho kuri ubu bivugwa ko Amerika yaba irimo guca intege abantu ba Museveni no gukanga abakuru b’inzego z’umutekano mu gihe igihugu kitegura amatora mu 2021.

Amakuru agera kuri chimpreports aravuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimye Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, Bart Katureebe, visa yo kujya muri Los Angeles, muri Leta ya California. Katureebe n’abandi bacamanza bagombaga gukora urugendo kuwa Gatandatu ushize, ariko kuwa gatanu mu gitondo Katureebe yari atarabona visa.

Ubwo yabazaga ikibazo gihari, bivugwa ko Katureebe yabwiwe n’abayobozi muri Ambasade ya Amerika I Kampala ko nabo batazi impamvu visa yatinze.

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga ariko, ngo mu cyumweru gishize cyose, Katureebe yari akomeje guhatwa ibibazo n’abakozi ba Ambasade ya Amerika bakiraga amabwiriza avuye i Washington.

Iki kinyamakuru kikaba cyamenye ko katureebe, wateganyaga gukorana urugendo n’umugore we, yabajijwe icyemeza ko bashyingiranwe bikaba ngombwa ko yohereza icyemezo cy’ishyingiranwa.

Yaje guhabwa passport ye kuwa gatanu, amasaha macye ngo afate indege. Akigera los Angeles ariko, urugendo rwa Katureebe na none ngo rwakerejwe iminota igera kuri 40 abayobozi bamubaza ibibazo bitandukanye.

Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’ubutabera, Bigirimana Pius, we yimwe visa burundu. Uyu akaba yari umwe mu bakora mu bucamanza batumiwe na Prof Jim Gash nka Perezida wa Kaminuza ya Pepperdine I Los Angeles.

Ibi byemezo bikomeje gutungura guverinoma ya Uganda

Ibi bije nyuma y’aho department ya leta muri Amerika ishinzwe ubukungu ifatiye ibihano Gen. Kale Kayihura, wahoze ayobora igipolisi, ashinjwa ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru, Perezida Museveni yamaganye ibi bihano ndetse agera aho aca umugani ugira uti: “Iyo amazi akubwiye ngo ntunyoge uyasubiza ko nta mbyiro ufite.”

Umwe mu bayobozi bakuru kuri uyu wa Mbere akaba yabwiye iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Washington ikomeje kwibasira abantu ba Museveni mu rwego rwo kumuca intege no gutera ubwoba abakuru b’inzego z’umutekano mu gihe igihugu kitegura amatora mu 2021.

Ibihano byafatiwe Kayihura bikaba byarakurikiwe n’ubuvugizi bw’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba muri Amerika bashinja Guverinoma ya Museveni kubangamira ubwisanzure bw’abaturage.

2019-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021
Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Kisoro: Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Editorial 09 Feb 2019
Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Editorial 05 Dec 2017
Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Editorial 15 Aug 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Henry-Michael Ndengejeho
    October 1, 20192:44 pm -

    Erega iriya myaka Museveni amaze ku butegetsi ntikwiye! Kurenza imyaka cumi (manda ebyili ni ukwitesha agaciro. Ni ngombwako bamurambirwa!

    Subiza

Leave a Reply to Henry-Michael Ndengejeho Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club
Amakuru

Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club

Editorial 05 Oct 2025
Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo
MULTIMEDIA

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Editorial 28 Feb 2017
Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha
ITOHOZA

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Editorial 16 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru