• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Ubwanditsi 03 Oct 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika wifitemo ubushobozi bwo gutera imbere no guteza imbere imibereho y’abawutuye ariko bikaba byarakomeje kudindizwa n’ireme ry’imiyoborere yagiye iwuranga.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’Umuryango Gates Foundation nyuma yo kuganira n’abawushinze aribo umuherwe Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates.

Muri ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington, hibanzwe ku mpinduka zikenewe ngo iterambere ry’Umugabane wa Afurika rigerweho.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose, rikwiriye kuba rigaragarira mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage, ibyo bifuza bakabasha kubibona.

Yatanze urugero ko nk’u Rwanda, iterambere rumaze kugeraho ryavuye mu kubanza kwita ku biteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

Ati “Twaharaniye ko n’icyiciro cy’abakene bo hasi, mu mitwe yabo twabigishije ko n’iyo bagira uruhare ruto batanga, bituma bumva baragize icyo bakora kandi ko ibyakozwe ari ibyabo. Tugomba gukora byinshi twifashishije bike.”

Yakomeje agira ati “Twisanze mu migirire nk’iyo kubera amateka yacu n’aho duherereye. Amateka mabi twanyuzemo no kuba turi igihugu gito kidakora ku Nyanja. Nta bundi buryo wabaho udahanze udushya.”

Ku ikubitiro, Perezida Kagame yavuze ko bahisemo guteza imbere ubuvuzi ku buryo n’umuturage wo hasi agerwaho n’ubuvuzi bwiza kandi buhendutse.

Yavuze ko byagize ingaruka nziza, kuko byagabanyije umubare w’ababyeyi bapfaga babyara n’abana bapfaga bakivuka, ndetse icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kikiyongeraho imyaka igera kuri 20.

Ati “Ku bantu bari muri iyo mimerere nk’iyacu, ikibazo bagira ni ukumenya icyo bashyira imbere, buri cyose uba usanga gikenewe noneho kubitondekanya bikaba ikibazo. Twashyize imbere ubuvuzi, tureba no kuri wa muturage usanzwe.”

“Twararebye duti, ni gute watabara ubuzima bw’abana n’ababyeyi kugira ngo wizere ko bararamuka cyane cyane aho amateka agaragaza ko abantu babaga batazi niba abana babo bazageza imyaka itanu. Ibyo twarabihinduye.”

Mu myaka 25 iri imbere, Perezida Kagame asanga Afurika ikwiriye kuba ahantu heza harusha aho iri uyu munsi, kuko yifitemo ubushobozi.

Icyakora, yavuze ko byose bizaterwa n’imikoranire haba mu bucuruzi n’ibindi ndetse n’uruhare rw’imiyoborere.

Yagize ati “Ibi bizaterwa nuko dukorana haba mu bucuruzi, ishoramari, gusangizanya ubunararibonye n’uko twabyaza umusaruro umutungo umugabane wacu ufite.Umugabane wacu ufite ubushobozi bwinshi. Icyakomeje kuduheza inyuma ni ireme ry’imiyoborere.”

Yavuze ko igishimishije ari uko buri gihugu cya Afurika n’abaturage b’uwo mugabane batangiye kuganira no kuvuga ku bikenewe ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, igisigaye akaba ari ibikorwa.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu 2015, 41 % by’abaturage bo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara babaga mu bukene, mu gihe ibihugu 28 bikennye cyane ku Isi, 27 biboneka muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Afurika yihaye icyerecyezo cya 2063, cyo kuba wakoze byinshi bishoboka ngo wihaze muri byinshi bitakiri ngombwa ko ubaho ku bw’inkunga z’amahanga.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje kuganira na Bill Gates hamwe na Melinda Gates

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose, rikwiriye kuba rigaragarira mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage

Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abakozi b’umuryango Gates Foundation

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye ibiganiro
Inkuru ya IGIHE

2019-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Ubwanditsi 11 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)
HIRYA NO HINO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA
Amakuru

Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Ubwanditsi 22 Nov 2025
Kenya:Umukobwa W’umunyaburanga Yarashwe Ashinjwa Ubujura
Mu Rwanda

Kenya:Umukobwa W’umunyaburanga Yarashwe Ashinjwa Ubujura

Ubwanditsi 15 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru