• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Ubwanditsi 03 Oct 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika wifitemo ubushobozi bwo gutera imbere no guteza imbere imibereho y’abawutuye ariko bikaba byarakomeje kudindizwa n’ireme ry’imiyoborere yagiye iwuranga.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’Umuryango Gates Foundation nyuma yo kuganira n’abawushinze aribo umuherwe Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates.

Muri ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington, hibanzwe ku mpinduka zikenewe ngo iterambere ry’Umugabane wa Afurika rigerweho.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose, rikwiriye kuba rigaragarira mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage, ibyo bifuza bakabasha kubibona.

Yatanze urugero ko nk’u Rwanda, iterambere rumaze kugeraho ryavuye mu kubanza kwita ku biteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

Ati “Twaharaniye ko n’icyiciro cy’abakene bo hasi, mu mitwe yabo twabigishije ko n’iyo bagira uruhare ruto batanga, bituma bumva baragize icyo bakora kandi ko ibyakozwe ari ibyabo. Tugomba gukora byinshi twifashishije bike.”

Yakomeje agira ati “Twisanze mu migirire nk’iyo kubera amateka yacu n’aho duherereye. Amateka mabi twanyuzemo no kuba turi igihugu gito kidakora ku Nyanja. Nta bundi buryo wabaho udahanze udushya.”

Ku ikubitiro, Perezida Kagame yavuze ko bahisemo guteza imbere ubuvuzi ku buryo n’umuturage wo hasi agerwaho n’ubuvuzi bwiza kandi buhendutse.

Yavuze ko byagize ingaruka nziza, kuko byagabanyije umubare w’ababyeyi bapfaga babyara n’abana bapfaga bakivuka, ndetse icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kikiyongeraho imyaka igera kuri 20.

Ati “Ku bantu bari muri iyo mimerere nk’iyacu, ikibazo bagira ni ukumenya icyo bashyira imbere, buri cyose uba usanga gikenewe noneho kubitondekanya bikaba ikibazo. Twashyize imbere ubuvuzi, tureba no kuri wa muturage usanzwe.”

“Twararebye duti, ni gute watabara ubuzima bw’abana n’ababyeyi kugira ngo wizere ko bararamuka cyane cyane aho amateka agaragaza ko abantu babaga batazi niba abana babo bazageza imyaka itanu. Ibyo twarabihinduye.”

Mu myaka 25 iri imbere, Perezida Kagame asanga Afurika ikwiriye kuba ahantu heza harusha aho iri uyu munsi, kuko yifitemo ubushobozi.

Icyakora, yavuze ko byose bizaterwa n’imikoranire haba mu bucuruzi n’ibindi ndetse n’uruhare rw’imiyoborere.

Yagize ati “Ibi bizaterwa nuko dukorana haba mu bucuruzi, ishoramari, gusangizanya ubunararibonye n’uko twabyaza umusaruro umutungo umugabane wacu ufite.Umugabane wacu ufite ubushobozi bwinshi. Icyakomeje kuduheza inyuma ni ireme ry’imiyoborere.”

Yavuze ko igishimishije ari uko buri gihugu cya Afurika n’abaturage b’uwo mugabane batangiye kuganira no kuvuga ku bikenewe ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, igisigaye akaba ari ibikorwa.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu 2015, 41 % by’abaturage bo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara babaga mu bukene, mu gihe ibihugu 28 bikennye cyane ku Isi, 27 biboneka muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Afurika yihaye icyerecyezo cya 2063, cyo kuba wakoze byinshi bishoboka ngo wihaze muri byinshi bitakiri ngombwa ko ubaho ku bw’inkunga z’amahanga.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje kuganira na Bill Gates hamwe na Melinda Gates

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose, rikwiriye kuba rigaragarira mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage

Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abakozi b’umuryango Gates Foundation

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye ibiganiro
Inkuru ya IGIHE

2019-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo wamenya  k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019
UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Ubwanditsi 01 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.

Ubwanditsi 31 May 2019
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda
Amakuru

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Volleyball :  Amatora ya  FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
IMIKINO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Ubwanditsi 11 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru