Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga uburyo muri RNC bitameze neza, nyuma yaho ingabo zayo zizwi nka P5 zikubitiwe muri Kongo n’ingabo za FARDC. Usibye Kayumba Rugema wemeye ko ari ingabo zabo, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye bakomeje kubihakana. Gusa iminsi iba myinshi igahimwa numwe, Jean Paul Turayishimye yeguye ku mirimo ye y’ubuvugizi no kuba Komiseri ushinzwe itangazamakuru. Byagiye mu itangazamakuru ku munsi w’ejo, ariko mu byukuri, Jean Paul amaze iminsi ine yeguye.
Usibye ikibazo cy’ingabo za Kayumba zakubitiwe muri Kongo ndetse umukuru wazo Maj (rtd) Habib Mudathiru agafatwa akazanwa mu Rwanda, ikibazo cya Ben Rutabana waburiwe irengero muri Uganda ukwezi gushize, bizwi ko yanyurujwe na Kayumba Nyamwasa abifashijwemo na muramu we Frank Ntwali, nacyo cyabaye imbarutso yo kutumvikana muri RNC, aho Kayumba Nyamwasa ashinjwa kudakorana n’abandi ndetse no gusesagura umutungo wa RNC. Uwashatse kubihinyura nka Rutabana akabigwamo.
Jean Paul Turayishimye yababajwe cyane n’ibyo Kayumba Nyamwasa yakoreye Rutabana cyane cyane ko amakuru agera kuri Rushyashya atubwira ko afitanye urukundo rw’ibanga na Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana. Nubwo abyita ingendo z’akazi, igihe cyose Jean Paul Turayishimye aba agiye muri Canada aba ari mu munyenga w’urukundo na Tabita Gwiza.
Politiki mbi ya RNC yatumye abayibayemo ku ikubitiro bayivamo, aho Kayumba Nyamwasa asigaranye abo yita abahutu be barimo Gervais Condo, Vuvuzela Serge Ndayizeye n’abandi,
Ubu twandika iyi nkuru na Jean Marie Micombero ukuriye RNC mu Bubiligi, ari hafi kuyivamo dore ko atakibana n’umugore we Mukamugisha Marie Grace ukomoka I Rwamagana. Turayishimye wari ushinzwe iperereza muri RNC akaba anashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014, azi neza ko ubuzima bwa RNC bwamenyekanye bwose aho abarwanyi bayo bemereye urukiko ibyaha byose baregwa. Leta y’u Rwanda yatanze impapuro, amakuru atugeraho akaba avuga ko na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri hafi gushyira mu bikorwa ubusabe bwizo mpapuro.
Kuba Turayishimye avuye muri RNC ni ikimenyetso ko igeze ku ndunduro ikaba izasigaramo Kayumba Nyamwasa, abo yita abahutu be nabo amaherezo bazamushiraho; agitangiza ishyaka yashatse kwiyegereza Paul Rusesabagina na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felicien ariko bava muri RNC ku ikubitiro.
Mu nama ya Unit Club, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga Evode Uwizeyimana, wari uzwi kera nk’urwanya Leta, yatanze ubuhamya ko hari umuntu waje ku mureshya ngo ajye mu ishyaka rye, amubwira ko akunzwe n’ingabo kurusha Perezida Kagame. Nubwo atamuvuze izina, birazwi na buri wese ko ari Kayumba Nyamwasa kuko niko agenda avuga ashaka amaboko. Gusa ikinyoma nigitinda kwigaragaza. Kayumba Nyamwasa yaragaragaye.
Jean Paul Turayishimye wari ufite uruhare runini muri RNC kuba yeguye nuko iri shyaka rigeze aharindimuka, cyane cyane ko batangiye no kugambanirana hagati yabo. Turakomeza kubakurikiranira igihe na Jean Marie Micombero azegurira.