Perezida Paul Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku isi gushora imari yabo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika, kuko ahamya ko uwo mugabane uri mu bihe byiza byo kwakira ishoramari mvamahanga.
Yabitangarije i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA).
Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.
Yatanze urugero rw’amavugurura u Rwanda rwakoze agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi, bikaba byarafashije uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Volkswagen kuhatangiriza uburyo bwo guteranya imodoka zarwo rufatanyije na Siemens.
Ati “Bigaragaza uburyo ibihugu byacu bishoboye mu ruhando rw’ibindi ndetse n’umusaruro w’amavugurura amaze igihe akorwa mu bijyanye no korohereza ubucuruzi. Byaragaragaye ko bishoboka ahubwo turashaka kubona ubundi bufatanye buturutse mu Budage, u Burayi no muri G20.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto, rufite icyerekezo cyiza kandi cyagutse.
Yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel n’ubuyobozi bw’u Budage ndetse na G20, batangije ubu bufatanye n’ibihugu bya Afurika bahuriza hamwe abayobozi, abacuruzi n’abashoramari.
Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.
Mu bihugu bya Afurika bifitanye ubufatanye n’ibihugu 20 bikize, Ishoramari ry’abanyamahanga ryageze kuri miliyari 21 z’amadolari, bivuze 46 % by’ishoramari mvamahanga ryose ryaje kuri uwo mugabane.
Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko guhera mu 2000 kugeza muri Nzeri 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kimaze kwandika imishinga 17 y’ishoramari ry’Abadage ifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubucukuzi, serivisi, ubwubatsi, gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’inganda.