• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda

Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda

Editorial 19 Nov 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku isi gushora imari yabo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika, kuko ahamya ko uwo mugabane uri mu bihe byiza byo kwakira ishoramari mvamahanga.

Yabitangarije i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA).

Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.

Yatanze urugero rw’amavugurura u Rwanda rwakoze agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi, bikaba byarafashije uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Volkswagen kuhatangiriza uburyo bwo guteranya imodoka zarwo rufatanyije na Siemens.

Ati “Bigaragaza uburyo ibihugu byacu bishoboye mu ruhando rw’ibindi ndetse n’umusaruro w’amavugurura amaze igihe akorwa mu bijyanye no korohereza ubucuruzi. Byaragaragaye ko bishoboka ahubwo turashaka kubona ubundi bufatanye buturutse mu Budage, u Burayi no muri G20.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto, rufite icyerekezo cyiza kandi cyagutse.

Yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel n’ubuyobozi bw’u Budage ndetse na G20, batangije ubu bufatanye n’ibihugu bya Afurika bahuriza hamwe abayobozi, abacuruzi n’abashoramari.

Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

Mu bihugu bya Afurika bifitanye ubufatanye n’ibihugu 20 bikize, Ishoramari ry’abanyamahanga ryageze kuri miliyari 21 z’amadolari, bivuze 46 % by’ishoramari mvamahanga ryose ryaje kuri uwo mugabane.

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko guhera mu 2000 kugeza muri Nzeri 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kimaze kwandika imishinga 17 y’ishoramari ry’Abadage ifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubucukuzi, serivisi, ubwubatsi, gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’inganda.

Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto , rufite icyerecyezo cyiza kandi cyagutse.

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel (ibumoso), Perezida Kagame (hagati) na Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire

Abanyarwanda i Berlin mu Budage bari gushishikariza abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda.
Src: IGIHE

2019-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Editorial 30 Apr 2019
RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Editorial 23 May 2018
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Editorial 16 May 2018
Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda
Amakuru

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Editorial 12 Dec 2020
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi
Amakuru

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 12 Jul 2024
Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!
Mu Mahanga

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Editorial 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru