Inkubiri yo kweguza Perezida Donald Trump yatangiye mu mezi abiri ashize, bigizwemo uruhare n’ishyaka ry’aba-démocrate ariko kuva ubwo risa n’aho rigeze ahantu kure abantu batatekerezaga kandi mu gihe gito.
Imvano ya byose yabaye ikiganiro Trump yagiranye na mugenzi we wa Ukraine,Volodymyr Zelensky kigaruka ku ruhare rw’amahanga mu matora ya Amerika.
Ni ikiganiro bivugwa ko aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye muri Nyakanga 2019; icyo gihe ngo Zelensky yasabaga Trump kongera inkunga mu bya gisirikare, uyu na we amusaba ko amufasha kumenya amakuru bivugwa ko Ukraine ibitse ajyanye no kwivanga mu matora ya Amerika kw’amahanga.
Iki kibazo cyanajemo Joe Biden wari Visi Perezida ku bwa Obama, aho Trump yashakaga ko akorwaho iperereza. Impamvu ni uko bwo Biden yari Visi yageragezaga gufasha Ukraine mu kibazo cyayo n’u Burusiya, Amerika yaje gutangaza ko ruswa iri mu bayobozi bakuru ba Ukraine ari imbogamizi ku bufasha itanga ndetse ko Viktor Mykolayovych Shokin [Wabaye Umushinjacyaha Mukuru] abifitemo uruhare runini cyane.
Ku gitutu cya Amerika binyuze kuri Biden wari uyihagarariye muri iki kibazo, Ukraine yakoze impinduka zirimo kwirukana Shokin nyuma na we atangira gushinja Biden kumwirukanisha kugira ngo akingire ikibaba umuhungu we Hunter Biden, yari yaratangiye gukoraho iperereza ku mikoranire ye na Kompanyi itanga ingufu muri Ukraine yitwa ‘Burisma Holdings’.
Kuko Joe Biden ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha ahanganye na Trump, ishyaka rye ryahise ritangira gukurikirana Trump ku mpamvu yaba ashaka gukoresha amahanga mu gusinsibiranya ibimenyetso ku mugambi w’amahanga mu gutuma atorwa mu matora aheruka.
Bahise bashyira imbaraga muri iyi gahunda, inteko itora ko itegeka ko hatangira kumvwa abatangabuhamya, ndetse na komisiyo ishinzwe ubutabera mu nteko itangira akazi kayo. Byose byakozwe bitabaye ngombwa ko hategerezwa iperereza ryimbitse ku byo Trump ashinjwa.
Hari impamvu iri shyaka riri kwihutisha iyi gahunda y’uko Trump yakweguzwa. Imwe muri izo ni uko rifite icyizere ko nibura abasenateri bajya mu kiruhuko cya Ukuboza hari ikintu gifatika kigezweho.
Ibi bisobanuye ko bifuza ko nibura mu byumweru bibiri baba bamaze gukora amatora ya nyuma bakemeza ko Trump akwiye kweguzwa.
Niba ibi bizaba cyangwa bitazashoboka ni ibyo gutega amaso kuko nta gihe ntarengwa bihaye, ndetse birashoboka ko amatora ashobora kuba umwaka utaha.
Umudepite ukuriye Komite ishinzwe ubutasi, Adam Schiff, mu cyumweru gishize yagize ati “iki kibazo tukibona nk’icyihutirwa.” Nancy Pelosi ukuriye Inteko akaba ari n’umu- démocrate, we yagize ati “Ntituzategereza ko urukiko rufata umwanzuro, ntitwabitegereza.”
Aba-démocrate bafite gahunda ko kweguza Trump byaba mu ntangiriro za 2020 aho gutegereza ko byegera amatora ateganyijwe ku wa 03 Ugushyingo 2020.
Aho ibi bishyira naho harigaragaza: biraganisha ku rubanza muri Sena, ikaburanisha Trump aho amahirwe menshi ari uko imyanzuro izarangira ari uko ahanaguweho ibyaha agakomeza kuyobora dore ko ishyaka rye ariryo rifite ubwiganze muri Sena.
Aba- Républicains bakunze kuba inyuma ya Trump kuva ibi byose byatangira, ndetse nta cyizere kinini gihari ko hashobora kuba ubwiganze bw’abasenateri 67 basaba ko yegurwa.
Icyo ubu aba- démocrate bari gukora, ni ukumvikanisha amabi ya Trump mu ijwi riranguruye, ku buryo bizajya kugera mu Basenateri nibura hari icyizere cy’uko yakurwaho.
Src : IGIHE