Ni mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wigeze gukorera Aljazeera, ari nawe wayoboye ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama izwi nka Doha Forum, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ikageza kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.
Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru b’ibihugu n’abandi.
Perezida Kagame yagarutse ku butegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ubuyobozi bushyize imbere ubufatanye.
Ati “Ndatekereza ko hari byinshi birimo gukorwa ku buyobozi bushya, bigaragara ko bushaka ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi, hari ibyiza birimo gukorwa kurusha mbere y’uko perezida mushya atorwa, ariko ibi ntibisobanuye ko byakemuye ibibazo byose, ariko dukoresha ubwo bufatanye mu guhangana n’ikibazo.”
Ageze kuri Uganda, umukuru w’igihugu yavuze ko bisa n’aho ari “amakimbirane ari mu muryango”, aho usanga rimwe na rimwe impamvu z’ubwo bwumvikane buke zitumvikana.
Yakomeje ati “Ku giti cyanjye, mbabazwa rimwe na rimwe n’uburyo udashobora kubona impamvu hari ubwumvikane buke kuko ntabwo turimo gupfa ubutaka, umupaka, kuba waba wavogereye ubutaka bw’undi, ibintu nk’ibyo. […] hari ibiganiro bikomeje kubaho, ntekereza ko ikibazo cyose cyaganirwaho kigakemuka, niho tugana mu bitekerezo byanjye.”
Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, byatangajwe ko yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze ahazwi nko mu Kinigi kigahitana abaturage 14.
Iyi ngingo ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije Uganda mu biganiro bigamije amahoro byabereye i Kampala kuri uyu wa Gatanu gusa bikaza kurangira nta mwanzuro kuko impande zombi zitabashije kumvikana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye iki gitero, cyaguyemo abaturage 14.
Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.
Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”
Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”
Umwe mu bafashwe uri mu bagabye iki gitero ni umusore witwa Habumukiza Théoneste, wari urangije Kaminuza mu Rwanda na bagenzi be bavuze ko binjiye muri ibi bikorwa banyuze mu mutwe wa RUD Urunana, ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya Leta y’u Rwanda. Kandi ko ubufasha babuhabwa na Uganda.