Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abanyamuryango kwirinda ubwoba mu gihe barwana n’amakosa.
Perezida Kagame yabisabye kongere (congres) y’abahagarariye abandi mu Muryango FPR-Inkotanyi n’inshuti bagera ku 2,400, bahuriye mu Ngoro ya Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019.
Kongere ku rwego rw’Igihugu iterana buri myaka ibiri, ikaba yitabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya Politike mu gihugu imbere nka PSD na PL hamwe n’abagize imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu.
Perezida Kagame avuga ko imyaka 32 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma, buri muntu akigira ku byagezweho hagamijwe gufata izindi ngamba.
Chairman wa FPR-Inkotanyi avuga ko nta ngamba nshya zafatwa abantu bakibona amakosa kuri bagenzi babo bakayahishira kubera ubwoba.
Agira ati “Muratinya iki? Ubwoba ni iki? Hari abantu babushize bitangira igihugu, batanga ubuzima bwabo kugira ngo tube twicaye hano, none muravuga ibijyanye no gutinya ibitekerezo by’abajura!
Nta munyamuryango wa FPR ukwiriye gutinya kurwanya ikibi. Niba ubonye ko hari ikintu gikozwe mu buryo kitari gikwiye gukorwamo, kirwanye udatinya, ntuzigere utezuka mu kurwanya ikintu gikozwe nabi”.
Perezida Kagame asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kudahishira uwo ari we wese babona anyereza cyangwa akoresha nabi umutungo wa Leta, kugira ngo bibarinde kuba abafatanyacyaha.
Avuga ko kongere ya FPR Inkotanyi yo kuri iyi nshuro atari igihe cyo kuvuga amagambo menshi cyangwa kwivuga imyato mu gihe abantu bahishanya ukuri kw’ibirimo gukorwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yagaragaje ko mu myaka ibiri ishize uyu Muryango wazanye impinduka ziyongera ku iterambere ryari rimaze kugerwaho mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.
Avuga ko imiyoborere y’Umuryango yavuguruwe kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, ndetse ko hari n’ibigo bitandukanye byiyongereye ku bisanzwe bifite amahuriro y’abanyamuryango (Cellule Specialisées).
Ngarambe avuga ko mu buhinzi n’ubworozi umusaruro w’amata wiyongereye n’ubwo ngo nta buryo bwo kuyageza ku baturage mu bice byose bigize igihugu bwari bwashyirwaho.
Avuga ko ikoreshwa ry’ifumbire ryatumye umusaruro wiyongera ariko ngo urugero rw’ikoreshwa ryayo ruracyari kuri 43% agereranyije n’ingano y’ubutaka buhingwaho.
Mu bikorwaremezo, Umuryango FPR-Inkotanyi urimo kubaka ibyambu bitatu ku kiyaga cya Kivu, imihanda ya kaburimbo hirya no hino mu gihugu yariyongereye, ndetse na Kompanyi y’Indege Rwandair ikaba irimo kunguka ibyerekezo byinshi iganamo hirya no hino ku isi.
Mu burezi, FPR Inkotanyi ivuga ko hubatswe ibyumba by’amashuri bituma abana biga neza umunsi wose aho kwiga mu gitondo cyangwa nimugoroba gusa, ndetse ngo hanashyizwe imbaraga mu bugenzuzi bw’amashuri.
Muri iyi myaka ibiri ishize kandi, FPR Inkotanyi yishimira ko amatora y’Abadepite n’Abasenateri yagenze neza, ndetse n’umubano ushingiye ku bushuti ifitanye n’amashyaka ya poliki yo mu bindi bihugu.
Amafoto: Rwanda Gov